00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eric Omondi ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Seka Live

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 August 2023 saa 05:59
Yasuwe :

Umunyarwenya umaze kubaka izina mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Eric Omondi, ategerejwe mu Mujyi wa Kigali aho azataramira abakunzi b’urwenya muri Seka Live, igitaramo giteganyijwe ku wa 27 Kanama 2023.

Uyu munyarwenya uheruka i Kigali ku wa 30 Werurwe 2022 azahurira ku rubyiniro rumwe n’abarimo Arthur Nkusi, MC Kash, Loyiso Gola, Muhinde, Mavide na Pazzo bakora nk’itsinda.

Kwinjira muri Seka Live y’uku kwezi ni 10.000Frw ahasanzwe, 15.000Frw muri VIP na 200.000Frw ku bifuza kwica ku meza y’abantu batandatu. Ni itike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa www.sekalive.itike.io.

Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bakomeye ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba aheruka gutarama muri Seka Live mu 2019.

Omondi agiye kugera i Kigali nyuma yo gutaramira muri Uganda ku wa 9 Nyakanga 2023 mu gitaramo cyateguwe na Alex Muhangi yahuriyemo na Diamond Platnumz.

Uyu munyarwenya w’imyaka 41 amaze iminsi akora ibikorwa bigamije gukusanya inkunga yo gufasha imiryango itifashije muri Kenya. Iyo ataramye agera hagati mu gitaramo agasaba abitabiriye gutera inkunga iki gikorwa cyangwa se akabikorera mu mihanda ’umujyi yataramiyemo nk’uko aherutse kubigenza ari i Londres.

Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bakomeye ku Mugabane wa Afurika, by'umwihariko muri Afurika y'Iburasirazuba
Eric Omondi ubwo aheruka i Kigali yitabiriye Seka Live
Loyiso Gola umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika na we azaba ari muri Seka Live y'uku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .