Uyu munyarwenya uheruka i Kigali ku wa 30 Werurwe 2022 azahurira ku rubyiniro rumwe n’abarimo Arthur Nkusi, MC Kash, Loyiso Gola, Muhinde, Mavide na Pazzo bakora nk’itsinda.
Kwinjira muri Seka Live y’uku kwezi ni 10.000Frw ahasanzwe, 15.000Frw muri VIP na 200.000Frw ku bifuza kwica ku meza y’abantu batandatu. Ni itike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa www.sekalive.itike.io.
Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bakomeye ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba aheruka gutarama muri Seka Live mu 2019.
Omondi agiye kugera i Kigali nyuma yo gutaramira muri Uganda ku wa 9 Nyakanga 2023 mu gitaramo cyateguwe na Alex Muhangi yahuriyemo na Diamond Platnumz.
Uyu munyarwenya w’imyaka 41 amaze iminsi akora ibikorwa bigamije gukusanya inkunga yo gufasha imiryango itifashije muri Kenya. Iyo ataramye agera hagati mu gitaramo agasaba abitabiriye gutera inkunga iki gikorwa cyangwa se akabikorera mu mihanda ’umujyi yataramiyemo nk’uko aherutse kubigenza ari i Londres.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!