00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eric Omondi yageranye i Kigali umuhigo yananiwe kwesa ari muri Kenya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 August 2023 saa 01:58
Yasuwe :

Umunyarwenya Eric Omondi witabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live yiyemeje gutangirira i Kigali umuhigo yihaye wo kumara iminsi ine ari ku mbunga nkoranyambaga (Live) mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 50 z’amashilingi ya Kenya.

Ni umuhigo uyu munyarwenya yari yashatse gutangirira muri Kenya ku wa 25 Kanama 2023 saa mbiri z’umugoroba gusa agorwa n’ibura ry’umuriro wabuze mu bice bitandukanye bya Kenya kuri uwo munsi.

Nyuma yo gutenguhwa uyu munyarwenya akigera i Kigali kuri iki cyumweru, yavuze ko ariho hantu heza abona yatangirira umuhigo we kuko ari wo mujyi utarangwamo n’ibura ry’umuriro rya hato na hato.

Yagize ati “Ubu ngeze mu Rwanda, mu ijoro ryakeye nagiye kuri Google nshakisha igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba kitarangwamo ibura ry’umuriro rikabije, igisubizo bampaye Kigali.”

“Ndumva ngiye kuhatangirira igikorwa cy’iminsi ine yo gukusukanya inkunga yo gutabara . Ni ahantu hatari imbogamizi.”

Ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu munyarwenya yimuriye iyi gahunda ye kuri iki cyumweru saa mbili z’ijoro.

Ni amasaha ahurirana n’ay’iyi gitaramo yitabiriye cya Seka Live bishoboka ko ariho yanatangirira uru rugendo rw’iminsi ine azamara ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bwa Live akusanya inkunga ya miliyoni 50Ksh zo gufasha abanya-Kenya babayeho nabi.

Uyu munyarwenya witabiriye Seka Live iteganyijwe kuri uyu wa 27 Kanama 2023 muri Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri arayihuriramo n’abarimo Loyiso Gola, Arthur Nkusi, MC Kash, Loyiso Gola, Muhinde, Mavide na Pazzo ndetse na Alyn Sano.

Kwinjira muri Seka Live ni 10.000Frw ahasanzwe, 15.000Frw muri VIP na 200.000Frw ku bifuza kwicara ku meza y’abantu batandatu.

Ni itike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa www.sekalive.itike.io.

Eric Omondi witabiriye Seka Live ageze i Kigali nyuma y'uko umuhigo yari yihaye wo gukusanya miliyoni 50Ksh mu minsi ine utagezweho
Eric Omondi yageze i Kigali, umujyi agiye gutangirizamo umuhigo wamugoye kwesa ari muri Kenya kubera ibura ry’umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .