00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fally Merci yahishuye uko Arthur Nkusi yamwaguye ibitekerezo byavuyemo Gen-Z Comedy

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 February 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Ndaruhutse Fally Merci yishimira amahirwe yagize yo kuba hafi ya Arthur Nkusi nk’umuntu umufata ukuboko, akamuyobora bigatuma amwigiraho byinshi kugera aho atangiza umushinga wa Gen-Z Comedy Show, urubuga rumaze imyaka ibiri rufasha abanyarwenya bakiri bato.

Uyu munyarwenya watangiye iby’urwenya mu 2017, yatangarije Kiss FM ko kuba yarafashwe ukubona na Arthur Nkusi byamwaguye mu bitekerezo, mu bijyanye n’umwuga ndetse akanyura muri Art Rwanda-Ubuhanzi nayo yamuhaye amasomo y’uko yabyaza umusaruro impano ye.

Ati “Urumva kuba Arthur yaramfashe akaboko ni ibintu byamfashije ku buryo bukomeye cyane, buriya iyo ufite umuntu w’umuhanga cyane ujye ureba ibintu akora ugerageza kugira icyo ukuramo, ugende wiyubaka, noneho na Art Rwanda-Ubuhanzi yongeraho igenda impuza n’abandi bantu.”

Uyu munyarwenya yavuze ko atazibagirwa uburyo yateguye igitaramo ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye agatumira Arthur Nkusi akishyuza abanyeshuri amafaranga 300 Frw ikigo kitabizi.

Aha yagize ati “Urumva njye, naciye kuri buri munyeshuri muca 300 Frw mbabwira ko Rutura azaza , barayishyura koko , noneho mpita nkoresha amatike nifashishije imashini y’ikigo (Printer) ntumira umuyobozi w’umurenge na bagenzi be mbaca ibihumbi 10 Frw.”

“Rutura ntabwo yari yanyishyuje ariko numvaga nta mpamvu zo kumwereka abantu ku buntu, nahakuye ibihumbi 300 Frw , ibaze ko Arthur nawe yansigiye amafaranga nkuje kunsura atazi ko nishyuje.”

Kuri ubu Fally Merci aritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri amaze atangije ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy Show biba kabiri mu kwezi.

Ni isabukuru biteganyijwe ko azihiza mu birori bizaba ku wa 21 Werurwe 2024 bizahuriramo abanyarwenya bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ubwo Fally Merci yatangizaga ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show, byaje ari nk’irerero ry’abanyarwenya bakiri bato, dore ko abagerega ku rwego rwisumbuye bahitaga berekeza muri Seka Live yabaga buri kwezi itegurwa na Arthur Nkusi.

Nyuma y’imyaka ibiri amaze atangije ibi bitaramo, Fally Merci afite inzozi zo kwagura ibi bitaramo bya Gen-z Comedy bikagera mu bice byose by’igihugu aho kuba muri Kigali gusa.

Uyu munyarwenya nawe avuga ko atabona amagambo yasobanuramo uko ibi bitaramo byagutse mu gihe gito bimaze bitangiye.

Ati “Iyo nsubije amaso inyuma, ikintu kimbaho kiratangaje kuko Genz Comedy ahantu yatangiriye mu Rugando, ikajya Mundi Center hakaba hato ubu turi muri Camp Kigali , bintera ishema cyane."

"Ntabwo navuga ko ari imirimo yacu, ndashimira cyane abantu badushyigikira , ndashimira Imana cyane kuko ni ibintu utasobanura, n’iyo hari ubimbajije mubwira ko nta bisobanuro bihagije nabibonera. ”

“Gusa hari ikintu byanyeretse niba uriho ubu byaza umusaruro uwo munsi ufite uwukoremo ibyo ushoboye neza, ukomeze ugende, ntabwo iby’uyu munsi byakunanira ngo uzashobore iby’ejo utazi niba uzaba unahari ni ryo banga mpa bagenzi banjye tuba turi kumwe.”

Fally Merci avuga ko kuba yarafashwe ukuboko na Arthur Nkusi ari kimwe mu bintu byamwaguye ibitekerezo byatumye agera ku byo afite ubu
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy bigitangira byaje ari nk'irerero ry'abanyarwenya bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .