Ibi bitaramo bimaze imyaka ibiri bitangijwe bisigaye byitabirwa ku buryo bukomeye. Igiheruka cyabaye mu ijoro rya tariki 30 Ugushyingo 2023 ndetse abantu bari babuze aho bicara nyuma y’amezi atatu gusa byimuriwe muri Camp Kigali.
Ni ibitaramo bisigaye byarahawe akazina k’Iseka Rusange bitewe n’uko bihuza benshi kuva ku byamamare kugera ku bakiri bato.
Itsinda ry’Abanyarwenya Gakuba Comedy ni bamwe mu batangarije IGIHE ko bamaze guhindurirwa ubuzima n’ibi bitaramo.
Ni itsinda rigizwe na Ndihokubwayo Jean Bosco (ukina ari Gakuba), Izabayo Bonethe (umwana wa Gakuba) ndetse na Irakoze Betty (ukina ari umugore wa Gakuba).
Aba banyarwenya buri igihe iyo bageze ku rubyiniro amagambo ya Izabayo Bonethe w’imyaka 12 atungura benshi baba bavuga ko ari ay’abantu bakuze.
Iri tsinda ritangaza ko imikino y’urwenya rinyuza kuri Shene ya YouTube, ryatangiye riyafatisha telefoni ariko ubu ryaguze camera igezweho.
Izabayo Bonethe yagize ati “Kuva naza muri Gen-z Comedy, imibereho yanjye yarahindutse, ndi umuntu utandukanye n’uko nari meze, mbasha kwisanzura, isoni zarashize mba nifitiye icyizere ndetse no mu ishuri byarahindutse."
"Ikindi nakubwira ni uko ubu tutagikoresha telefoni mu kwifata amashusho, twaguze camera dusigaye dukoresha ndetse twayiguze mu mafaranga twakuye muri ibi bitaramo.”
Hari igihe bagiye nta tike bafite ibacyura ariko uwo munsi batahanye arenga ibihumbi 150 Frw bahawe n’abantu bishimiye urwenya rwabo.
Ndihokubwayo Jean Bosco yagize ati “Mu cyumweru cyashize, twaje nta tike dufite iducyura, twari twiringiye ko Merci aturwanaho gusa na we warabibonye abantu banyuzwe n’urwenya rwacu wabonye ibyo bakoze, ubu tumeze neza.”
“Uyu mwana dukorana iby’urwenya yabitangiye afite imyaka icyenda, mbere twifataga amashusho tukayashyira kuri TikTok nyuma ni bwo baduhamagaye turaza.”
Izabayo Bonethe wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza avuga ko iyo agize igitekerezo agisangiza mugenzi we bakungurana ibitekerezo gusa byose bikorwa iyo avuye ku ishuri mu mpera z’icyumweru.
Ndihokubwayo Jean Bosco avuga ko uyu mwana basanzwe baturanye yabonye afite impano yo gusetsa n’uburyo akoresha amagambo ye ahitamo gutangira gukorana na we, ubu ni bamwe mu banyura benshi mu bitabira Gen-z Comedy Show.
Uyu mukobwa muto aba aherekejwe na mukuru we Irakoze Betty, umuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi.
Akubwira ko intego afite ari izo kuba yagera ku rwego rw’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda baserukira igihugu.
Umunyarwenya Muhinde na we ni umwe mu bamaze kubaka izina mu bijyanye no gusetsa binyuze muri ibi bitaramo ku buryo rimwe na rimwe hari abamubona akigera ku rubyiniro bagatangira guseka.
Ni umunyarwenya wifashisha indeshyo ye cyangwa imiterere y’abantu bagufi agakuramo inkuru abara mu buryo busekeje.
Mu ijoro ryo ku wa 30 Ugushyingo 2023 yari ku rubyiniro, Prophet Joshua Levoyanto yageze aho amusanga ku rubyiniro aramuremera we n’abandi bakorana.
Mu minsi yashize Titi Brown wari witabiriye ibi bitaramo ku nshuro ya mbere, ubwo yari avuye muri gereza yahawe amafaranga n’abantu batandukanye n’ababyitabiriye mu rwego rwo kumwakira.
Amafoto: Gen-Z Comedy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!