00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Loyiso Gola, umunyarwenya utegerejwe muri Seka Live

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 August 2023 saa 09:54
Yasuwe :

Nyuma y’amezi umunani umunyarwenya Loyiso Gola ataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere, biteganyijwe ko azongera kugaragara muri Seka Live izaba ku wa 27 Kanama 2023 muri Camp Kigali.

Loyiso Gola w’imyaka 40 aheruka i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya gisoza Seka Fest 2022.

Uyu munyarwenya avuga ko izina rye “Loyiso” rikomoka mu rurimi rwa Xhosa risobanura “Gutsinda”, yavukiye mu Burengerazuba bwa Cape Town ahitwa Gugulethu muri Afurika y’Epfo.

Loyiso Gola niwe munyarwenya wa mbere wo muri Afurika wagize ikiganiro cy’urwenya kuri Netflix yise “Unlearning” cyatangiye gutambuka mu 2021 kimara isaha imwe.

Yakoze mu biganiro by’urwenya byo kuri televiziyo birimo “Phat Joe Live”, “Pure Monate Show” ya David Kau na Kagiso Lediga.

Mu 2007 yafatanyije na Pieter-Dirk Uys kuyobora ikiganiro cy’urwenya bise “Dinner with the President”.

Mu 2010 yatangije ikiganiro kuri E.TV yise “Late Nite News” yakoranye na Kasigo Lediga.

Loyiso uvuga ko agira isoni yinjiye mu bijyanye no gutera urwenya (Stand-up Comedy) afite imyaka 17.

Ibi byabaye nyuma yo gushimisha abana bigana ubwo ikigo cyabo cyari cyakiriye umunyarwenya witwa Marc Lottering bituma umwarimu wabo amujyana mu ihuriro ry’abanyarwenya rya Cape Comedy Collective akajya abaherekeza mu bitaramo mu rwego rwo kwihugura.

Mu 2002 asoza amashuri yisumbuye yegukanye irushanwa rya Sprite Soul Comedy ndetse yanegukanye umwanya wa kabiri muri Freshest Five Comedy Competition yabereye i Johannesburg in 2003.

Uyu munyarwenya amaze guhatanira ibihembo bya Emmy Awards inshuro ebyiri binyuze mu kiganiro “Late Night News”.

Yagaragaye mu kiganiro cy’urwenya cya BBC cyitwa “Would I Lie to You?” muri season yacyo ya 15.

Usibye gutera urwenya Loyiso Gola yanakinnye muri filime zitandukanye zirimo, Bunny Chow Know Thyself (2006), Outrageous (2010), Copposites (2012) na Catching Feelings .

Loyiso Golo ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika
Loyiso aheruka i Kigali mu Ukuboza 2022 ubwo yari yitabiriye Seka Fest

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .