Mazimpaka yasoreje ibi bitaramo muri Kaminuza ya INES Ruhengeri ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2023; yabitangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ku wa 1 Nyakanga 2023 akomereza mu rya Nyagatare n’i Rukara aho avuka.
Mu kiganiro uyu munyarwenya yagiranye na IGIHE, Mazimpaka yavuze ko ibi bitaramo bimaze ukwezi yabyungukiyemo byinshi ameze nk’uwari mu mahugurwa.
Ati “Ibi bitaramo byose maze gukora byahuye n’uko nari mbyiteze, abanyeshuri baritabiriye ku rwego rwo hejuru, ku buryo ibyumba twakoreyemo byabaye bito.”
“Muri rusange navuga ko abanyeshuri bitabiriye bagera mu 25.000. Ikintu cyanshimishije ni uburyo banishimiye urwenya nabasangije mbese nari meze nk’umaze ukwezi mu mahugurwa, hari byinshi nabonye ntari nzi bizamfasha mu gitaramo cyanjye kiri mu Ukwakira.”
Mazimpaka avuga ko asoje ibi bitaramo amaze kubona abanyempano 30 ndetse hari ibyo abateganyiriza azatangaza nyuma ya tariki 29 Ukwakira 2023 aho afite Igitaramo yise “The Upcoming Diaspora” muri Camp Kigali.
Ati “Ubu navuga ko mfashe akaruhuko, nyuma yo kubona abanyempano 30 ikintu nzabakoresha nzagitangaza nyuma y’igitaramo mfite mu Ukwakira, ni wo mukoro mfite kugeza ubu.”
“Muri abo 30 mfitemo abanyarwenya 15. Abantu bibwira ko mu ntara nta mpano zihari baribeshya cyane kandi bazabibona ni dutangira ibikorwa byacu.”
Yavuze ko bwa mbere atangira ibi bitaramo ahantu hamuteye ubwoba ari mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye bitewe n’amateka yaho yagiye abwirwa ariko yasanze ibyo yabwiwe bihabanye n’ukuri.
Mazimpaka Japhet avuga ko gahunda y’icyiciro cya kabiri cy’ibi bitaramo bizenguruka kaminuza azayitangaza nyuma y’igitaramo cye cya kabiri yise “The Upcoming Diaspora”.
Ibi bitaramo bizenguruka kaminuza byatewe inkunga na MTN Yolo ku bufatanye na Catchyz. Bisobanuye ikintu gikomeye kuri we kuko mu 2017 ubwo yari muri kaminuza ari bwo na we yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye yamugize uwo ariwe kugeza ubu.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!