00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko yatangiye comedy n’urwibutso ahorana ku Rwanda: Umunyarwenya Salvado yavuze

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 24 March 2024 saa 08:37
Yasuwe :

Umunyarwenya wo muri Uganda, Patrick Salvado ukundwa n’abatari bake mu Rwanda, yavuze ko yongeye kwishimira kubataramira ndetse yatunguwe n’ubwitabire bwari hejuru mu gitaramo cya Gen-Z Comedy yari yatumiwemo, agira abanyarwenya inama yo kudacika intege.

Ibyo ni bimwe mu byo yatangarije IGIHE mu kiganiro cyihariye, nyuma yo gutaramira abakunzi b’urwenya i Kigali, muri icyo gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri hatangijwe uruhererekane rw’ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show bitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2024.

Patrick Salvado, bwari ubwa mbere atumiwe na Fally Merci ariko bwari ubwa gatanu ataramiye i Kigali dore ko yagiye ahaza mu bihe bitandukanye mu bitaramo birimo ibya Seka Live bitegurwa na Nkusi Arthur.

IGIHE yamubajije ibibazo bitandukanye, na we ava imuzi iby’urugendo rwe kuva yatangira umwuga wo gutera urwenya kugeza ubu, ajya inama ku banyarwenya bo mu Rwanda ko bakwiye gushyiramo umwete kuko ari uruganda rutanga icyizere.

Ni umugabo n’iyo muganira aba anyuzamo agatera urwenya ku ngingo muri kugarukaho bishimangira imyaka 13 amaze yiyeguriye umwuga wo gusetsa.

Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Patrick Salvado:

Duhe ishusho y’igitaramo witabiriye bwa mbere?

Ni iby’agaciro kuba Fally Merci yarantumiye, uriya muvandimwe ndamushimira cyane kuko igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri cyagenze neza cyane. Ni ukuri mu ruganda rw’urwenya iyo ukora udahozaho ukaba ucika intege ntabwo ubona umusaruro.

Reba ukuntu yateguye igitaramo kikitabirwa cyane kuri kiriya kigero. Wibuke ko nta muterankunga yari afite!

Abafana bitabiriye barenga ibihumbi bitanu, biriya byerekana ko abantu bamushyigikiye ari yo mpamvu bitabiriye. Ijoro ryakeye natunguwe. Ndatekereza ko ari igitaramo kiri muri bike nabashije gukoramo byitabiriwe cyane kuva kera. Jyewe byanshimishije kandi buri wese waje yatashye yishimye.

Hari itandukaniro riri hagati ya Gen-Z Comedy Show na Seka Live witabiriye inshuro nyinshi?

Biragaragara ko igitaramo cya Gen-Z Comedy Show kitabiriwe cyane kandi abafana bari bishimye, nateye urwenya mbona barakurikiye. Abanyarwanda bakunda urwenya cyane ariko muri Seka Live ntabwo bari benshi nk’abo nabonye nijoro.

Ariko abantu bubaha cyane abanyarwenya. Nta tandukaniro rinini rihari usibye ko Gen-Z Comedy Show itegurwa na Fally Merci naho Seka Live ikaba itegurwa na Arthur Nkusi. Imitegurire ni imwe n’ubwitabire ni bumwe byose birakunzwe.

Ni iki kigushimisha iyo uri gusetsa abanya-Kigali?

Haaa! Nkunda iyo nteye urwenya abagore n’abakobwa bagaseka. Bagatangira kuvuga izina ryanjye, ukabona barishimye [ayeeeeeee Patrick].

Ni uruhe rwibutso uhorana iyo wibutse ibitaramo byo mu Rwanda?

Ikintu mporana ku mutima ni igihe nari naje gutarama muri Seka Fest hariya muri Camp Kigali. Bwari ubwa mbere nje mu bitaramo mu Rwanda.

Izina ryanjye bakiryumva abantu bose barahagurutse baririmba izina ryanjye. Mbere yo kujya ku rubyiniro abantu bateye hejuru bashaka kumbona. Narishimye cyane ku buryo ntateze kwibagirwa icyo gitaramo.

Ni iki abanyarwenya bakwigira kuri Gen-Z Comedy show?

Ndatekereza ko isomo risumbye ayandi ari ukwihangana. Merci yatangiye mu myaka ibiri ishize ariko ibaze ko igitaramo cye cyagize abafana barenga ibihumbi bitanu. Rero buri wese yige kwihangana no kudacika intege.

Ibitaramo by’urwenya mu Rwanda bihagaze gute?

Umva rero ntakubeshye, muracyafite urugendo kuko mufite ibitaramo bike. Uziko muri Uganda buri munyarwenya ategura igitaramo cye kandi buri muntu ajya aho ashaka. Hano se si Gen-Z Comedy show iba kabiri mu kwezi gusa? Muracyari kwiyubaka.

Wibanda ku ki iyo ugiye gutera urwenya mu gitaramo?

Iyo mfite igitaramo mu gihugu runaka mbanza gukora ubushakashatsi nkamenya ibintu bigezweho biri kuvugwa muri icyo gihugu. Nka hano mu Rwanda mukunda perezida Kagame, mufite isuku, mufite abakobwa beza, mukunda inkuru zijyanye n’urushako.

Rero ndabanza nkareba ibigezweho ubundi nkitoza. Ndibaza nti ese ibi nibyo bigezweho? Ubundi nkareba ibikunzwe nkakuramo urwenya. Buri munyarwenya aba akwiriye kuza mbere nk’iminsi ibiri akamenya ibiri kuvugwa mu gihugu agiye gutaramiramo kuko biroroha.

Urwenya i Kampala rufite ibihe bibazo?

Umva rero nkubwire ntakubeshye, ntabwo turigira mu bushobozi, ntabwo igihugu kizi ko twabaye ibyamamare, abashoramari ntabwo batwizereramo.

Iyo uteguye igitaramo wishyura byose kandi birahenze. Ubundi igitaramo cyose kidafite abaterankunga biba ari ukwirya ukimara.

Umaze imyaka 13 mu rwenya, ni iki wabwira abagufatiraho urugero?

Ibintu byose bitangirira iwawe bigasorezwa iwawe, igirire icyizere, ba wowe, ba urenze wowe, wiba nkanjye ahubwo ihe intego yo kuba umunyarwenya udasanzwe. Ntihazagire ugushuka ngo ufate umwanzuro ugendeye ku bitekerezo bye.

Utekereza gukina filime?

Ahaaaaa! Nkunda urwenya ariko nkunda no gukina filime n’ubwo bitwara igihe kirekire, ariko filime zirarushya, biriya bintu byo gukina usubiramo jyewe byangora ariko igihe nikigera nzakina filime.

Ni gute uhuza urwenya n’imico itandukanye?

Ntabwo bigoye, reka nguhe urugero mu Cyumweru gitaha ku itariki 31 Werurwe 2024 nzajya gutaramira i Lagos muri Nigeria. Rero nzabanza ndebe amakuru agezweho muri Nigeria. Ubundi ureba ibintu biri gushyushya abantu mu mutwe ukaba aribyo wibandaho.

Abantu baba bakeneye umunyarwenya uvuga ubuzima bwabo ku buryo abafana bavuga ngo uyu munyarwenya aratuzi neza. Gukora ubushashatsi mbere yo kujya mu gihugu gukora ibitaramo.

Ubuse wavuga ku mihanda yanyu myiza abantu bakanga kumva urwo rwenya? Buriya abaturage bose bakunda iterambere ryabo.

Urwenya rwakubaka ubumwe bw’abaturage?

Yego rwose! Ubuse watandukanya Abagande n’Abanyarwanda? Iyo abantu bateranye bagakora urwenya birinda ivangura baba bari kubaka ubumwe, baba bari guhuza imico. Iyo ugiye hanze y’igihugu cyawe ugasanga kirazwi biba ari byiza kuko urwenya ni kimwe mu buhanzi bukunzwe.

Ibi bitaramo biha umwanya abanyarwenya bo mu bihugu bitandukanye ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo. Guhuza ibihugu, urwenya n’abaturage ni kimwe mu byubaka ubumwe bw’abaturage.

Wibuka igitaramo wakoze bwa mbere winjira mu mwuga wo gutera urwenya?

Yego pe! Mbyibuka nk’ibyabaye ejo. Mu 2011 nakoze igitaramo mu irushanwa rya Miss Uganda kandi hari abantu bakomeye barimo abadepite, abaminisitiri n’abandi bakire. Nahawe umwanya w’iminota 40 ntabwo uzamva mu mutwe. Nguko uko urugendo rwanjye rwatangiye.

Ariko kugira ngo mpabwe ariya mahirwe nari uwungirije uwayoboye ikirori ariko nkaba nari nshinzwe kunyuzamo ngatera urwenya. Reka rero umuriro ubure mu cyumba, barambwira ngo kugirango tudatakaza umwanya, tera urwenya, nahise nigaragaza barabishima. Uriya munsi ni wo wampinduriye ubuzima, mbona icyerekezo gishya.

Patrick Salvado yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ya Gen-Z Comedy show cyabereye muri Camp Kigali ku itariki 21 Werurwe 2023. Ni umunyarwenya wagenze amahanga abikesha igikundiro akaba mu Rwanda amaze kuhataramira inshuro eshanu.

Patrick Salvado amaze imyaka 13 mu mwuga wo gutera urwenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .