Mu bahanzi uyu musore yatangaje ko bazitabira iki gitaramo harimo Riderman, Bull Dogg, Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Mr Kagame, Alyn Sano, Peace Jolis, Fefe Kalume, umunyarwenya Rusine n’umunyamakuru Rukizangabo Shami.
Benshi mu bo uyu musizi yashyize ku rutonde rw’abazamufasha mu gitaramo cye, ni abo bakoranye kuri album ye ya mbere y’ibisigo yakoze.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 11 Kanama 2023, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba yishyurwa ibihumbi 200Frw.
Album Junior Rumaga agiye kumurikira abakunzi be ibarizwaho ibisigo birimo Kibobo yakoranye na Juno Kizigenza, Mazi ya Nyanja yakoranye na Alyn Sano, Umwana araryoha yahurijeho Riderman na Peace Jolis, Intango y’ubumwe yahurijeho nyakwigendera Yvan Buravan, Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg.
Ni album kandi iriho Ivanjiri yakoranye na Alpha Rwirangira, Mawe na Narakubabariye yakoranye na Bruce Melodie.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!