00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Bruce Melodie mu bazafasha Rumaga mu gitaramo cyo kumurika album y’ibisigo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 July 2023 saa 09:27
Yasuwe :

Junior Rumaga ugeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere y’ibisigo yise ‘Mawe’, yamaze gushyira hanze urutonde rw’abahanzi bazamufasha biganjemo ab’amazina akomeye.

Mu bahanzi uyu musore yatangaje ko bazitabira iki gitaramo harimo Riderman, Bull Dogg, Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Mr Kagame, Alyn Sano, Peace Jolis, Fefe Kalume, umunyarwenya Rusine n’umunyamakuru Rukizangabo Shami.

Benshi mu bo uyu musizi yashyize ku rutonde rw’abazamufasha mu gitaramo cye, ni abo bakoranye kuri album ye ya mbere y’ibisigo yakoze.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 11 Kanama 2023, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba yishyurwa ibihumbi 200Frw.

Album Junior Rumaga agiye kumurikira abakunzi be ibarizwaho ibisigo birimo Kibobo yakoranye na Juno Kizigenza, Mazi ya Nyanja yakoranye na Alyn Sano, Umwana araryoha yahurijeho Riderman na Peace Jolis, Intango y’ubumwe yahurijeho nyakwigendera Yvan Buravan, Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg.

Ni album kandi iriho Ivanjiri yakoranye na Alpha Rwirangira, Mawe na Narakubabariye yakoranye na Bruce Melodie.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .