00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seka Live yahuriyemo abanyarwenya umunani (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 July 2023 saa 07:32
Yasuwe :

Byari ibitwenge gusa mu gitaramo cya Seka Live giherekeza ukwezi kwa Nyakanga 2023, cyahurije hamwe abanyarwenya umunani bakoze iyo bwabaga batanga ibyishimo ku Banyarwanda n’abanyamahanga bari bacyitabiriye.

Abanyarwenya bataramye muri iki gitaramo barimo, Arthur Nkusi, Dr Hilary Okello, Patrick Salvado, Rusine Patrick, Michaël Sengazi babimburiwe n’abanyarwenya batatu baturutse muri Gen-z Comedy barimo Obed Francis , Kadudu na Mugabo Allan Dudu.

Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2023 cyaranzwe n’ibitwenge gusa kuva ku munota wa mbere kugeza kirangiye.

Iyo wateraga akajisho ku bitabiriye wabonaga ko bamwe batashye badashize ipfa.

Arthur Nkusi wari uyoboye iki gitaramo yashimiye umunyarwenya mugenzi we Fally Merci ku bitaramo by’urwenya akora kabiri mu kwezi bya Gen-Z Comedy bimaze kuba imurika ry’abanyempano bashya.

Yahaye iminota 30 aba banyarwenya batatu bavuye muri Gen-Z Comedy barimo Kadudu wagarutse ku ngaruka z’ikoranabuhanga zirimo gukora imashini (Robots) z’abagore bifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mukobwa ubarizwa muri Gen-Z Comedy yavuze ko abakobwa n’abagore bakwiye gufata ingamba bagahangana n’ibi bikoresho bitabaye ibyo bakazabura abagabo.

Patrick Salvado wasoje iki gitaramo yavuze ko abagabo batagaragara neza ku isura bagowe ndetse ko iyo babaye ibyamamare babaha kwamamaza umuti w’inkweto gusa.

"Nakoreye amafaranga kugira ngo nzashake umugore mwiza, uzampa abana beza, none ubu abana banjye bari kwamamaza kampani zikomeye, naho njye bakampa kwamamaza amakara, imbabura, umuti w’inkweto, rimwe na rimwe bansaba gukoresha ijwi gusa."

Abasore batereta bagenzi babo bagarutsweho

Mugabo Allan [Dudu] uvuka mu karere ka Nyagatare akaba umwe mu babarizwa muri Gen-z Comedy yateye urwenya avuga uko byamugendekeye ahura n’umusore mugenzi we akamutereta.

Ati “Muri iki gihe usigaye uhura n’umusore ubona ko ari wa muntu wakoze siporo zihagije, gusa utungurwa no kumva atangiye kukubwira ngo wazansuye se tugasangira ibya nijoro, njye nagize ubwoba pe!”

Michaël Sengazi na we yabagarutseho avuga ko hari umugabo muremure ushinguye ukomoka mu Budage washatse kumutereta amubeshya ko aziranye n’umunyarwenya mugenzi we Herve Kimenyi.

Bwa mbere Nel Ngabo yataramiye mu gitaramo cy’urwenya

Arthur Nkusi avuga ko igitekerezo cyo kuzana umuririmbyi muri ibi bitaramo cyazanwe na Clement Ishimwe mu buryo bwo kongera uburyohe muri ibi bitaramo byaba ngombwa akiyambaza ishuri rya muzika rya Nyundo.

Kuri iyi nshuro abitabiriye Seka Live bataramiwe na Nel Ngabo, wamaze iminota 20 atanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo “My Heart”, “Arampagije”, “Woman” n’izindi.

Arthur Nkusi yasoje iki gitaramo asezeranya abacyitabiriye kubona ikindi kirimo ibirenze ibyo babonye uyu munsi mu kwezi gutaha ku itariki 27 Kanama 2023 nubwo atabatangarije abazabataramira.

Abitabiriye Seka Live y'ukwezi kwa Nyakanga batashye bikanda imbavu
Akanyamuneza kaba ari kose mu bitaramo nk'ibi by'urwenya
Arthur Nkusi yagarutse ku mugore we Fiona Muthoni uherutse kwakira umukuru w’igihugu mu kiganiro avuga ko yageze mu rugo amubaza niba yakurikiye ikiganiro inshuro eshanu zose
Benshi batashye banyuzwe n'urwenya rwari muri iki gitaramo
Benshi batashye bikanda imbavu nyuma yo kunyurwa n'urwennya rwari muri iki gitaramo
Biba ari ibitwenge gusa muri Seka Live
Clapton Kibonke ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo kiri mu byitabiriwe cyane muri Seka Live ya 2023
Dr Hilary Okello yagarutse ku banyamakuru bogeza umupira w'amaguru ukagira ngo basomye ibitabo birimo amazina y’abakinnyi gusa
Kadudu yasabye abagore n'abakobwa gufata ingamba zibafasha guhangana n’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga (Sex Robots) bitabaye ibyo bakazabura abagabo
Kwifata ntibiba byoroshye iyo wasohokeye ahantu nk'aha hari abanyarwenya
Michaël Sengazi yagarutse ku nkuru z'uko yaretse ibijyanye n'amategeko akiyegurira urwenya
Micheal Sengazi waretse ibijyanye n'amategeko akiyegurira urwenya yagarutse ku nkuru y’uko byamugendekeye bwa mbere atera akabariro avuga ko byamutwaye amasegonda 20 gusa
Nel Ngabo na Clement ishimwe batashye banyuzwe
Obed Francis umwe mu banyarwenya bashya babarizwa muri Gen-Z Comedy bataramiye muri Seka Live
Okello yagarutse ku buryo abagabo bagorwa no kugura agakingirizo batinya ko buri wese abimenya bakavugira hasi cyane
Patrick Salvado yateye urwenya abwira abasore baziko badasa neza kubanza gushaka amafaranga ngo kuko n'iyo babaye ibyamamare bahabwa ibiraka byo kwamamaza umuti w'inkweto gusa cyangwa amakara
Rusine Patrick wujuje umwaka wa gatanu atangiye gutaramira muri Seka Live yavuze ko yaguze imodoka azi ko ibibazo birangiye ariko yasanze aribwo bitangiye kubera ukuntu imutwara amafaranga menshi
Patrick Salvado yavuze ko nubwo abagabo benshi baharaye gukoresha ibizamini bya DNA we adateze kubikora kubera ukuntu afite abana beza nubwo bamwe bamuca intege bamubwira ko badasa

Amafoto : Seka Live


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .