Abanyarwenya bataramye muri iki gitaramo barimo, Arthur Nkusi, Dr Hilary Okello, Patrick Salvado, Rusine Patrick, Michaël Sengazi babimburiwe n’abanyarwenya batatu baturutse muri Gen-z Comedy barimo Obed Francis , Kadudu na Mugabo Allan Dudu.
Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2023 cyaranzwe n’ibitwenge gusa kuva ku munota wa mbere kugeza kirangiye.
Iyo wateraga akajisho ku bitabiriye wabonaga ko bamwe batashye badashize ipfa.
Arthur Nkusi wari uyoboye iki gitaramo yashimiye umunyarwenya mugenzi we Fally Merci ku bitaramo by’urwenya akora kabiri mu kwezi bya Gen-Z Comedy bimaze kuba imurika ry’abanyempano bashya.
Yahaye iminota 30 aba banyarwenya batatu bavuye muri Gen-Z Comedy barimo Kadudu wagarutse ku ngaruka z’ikoranabuhanga zirimo gukora imashini (Robots) z’abagore bifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.
Uyu mukobwa ubarizwa muri Gen-Z Comedy yavuze ko abakobwa n’abagore bakwiye gufata ingamba bagahangana n’ibi bikoresho bitabaye ibyo bakazabura abagabo.
Patrick Salvado wasoje iki gitaramo yavuze ko abagabo batagaragara neza ku isura bagowe ndetse ko iyo babaye ibyamamare babaha kwamamaza umuti w’inkweto gusa.
"Nakoreye amafaranga kugira ngo nzashake umugore mwiza, uzampa abana beza, none ubu abana banjye bari kwamamaza kampani zikomeye, naho njye bakampa kwamamaza amakara, imbabura, umuti w’inkweto, rimwe na rimwe bansaba gukoresha ijwi gusa."
Abasore batereta bagenzi babo bagarutsweho
Mugabo Allan [Dudu] uvuka mu karere ka Nyagatare akaba umwe mu babarizwa muri Gen-z Comedy yateye urwenya avuga uko byamugendekeye ahura n’umusore mugenzi we akamutereta.
Ati “Muri iki gihe usigaye uhura n’umusore ubona ko ari wa muntu wakoze siporo zihagije, gusa utungurwa no kumva atangiye kukubwira ngo wazansuye se tugasangira ibya nijoro, njye nagize ubwoba pe!”
Michaël Sengazi na we yabagarutseho avuga ko hari umugabo muremure ushinguye ukomoka mu Budage washatse kumutereta amubeshya ko aziranye n’umunyarwenya mugenzi we Herve Kimenyi.
Bwa mbere Nel Ngabo yataramiye mu gitaramo cy’urwenya
Arthur Nkusi avuga ko igitekerezo cyo kuzana umuririmbyi muri ibi bitaramo cyazanwe na Clement Ishimwe mu buryo bwo kongera uburyohe muri ibi bitaramo byaba ngombwa akiyambaza ishuri rya muzika rya Nyundo.
Kuri iyi nshuro abitabiriye Seka Live bataramiwe na Nel Ngabo, wamaze iminota 20 atanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo “My Heart”, “Arampagije”, “Woman” n’izindi.
Arthur Nkusi yasoje iki gitaramo asezeranya abacyitabiriye kubona ikindi kirimo ibirenze ibyo babonye uyu munsi mu kwezi gutaha ku itariki 27 Kanama 2023 nubwo atabatangarije abazabataramira.
Amafoto : Seka Live
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!