00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trevor Noah agiye kuyobora ibirori bya Grammy Awards ku nshuro ya kane

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 December 2023 saa 03:45
Yasuwe :

Umunyarwenya Trevor Noah w’imyaka 39 akomeje kugirirwa icyizere n’ubuyobozi bwa Recording Academy itegura Grammy Awards, yamuhaye umwanya wo kuyobora ibirori bitangirwamo ibi bihembo ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya 66 ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024. Bizatangirwa i Los Angeles muri Crypto.com Arena.

Uyu munyarwenya wo muri Afurika y’Epfo ni inshuro ya mbere agiye kuyobora ibi birori ari no mu babihataniye, dore ko ahataniye igihembo cya album yahize izindi mu rwenya (Best Comedy Album), afitemo iyo yise “I Wish You Would” ahatanye na Chris Rock, Dave Chappelle Wanda Sykes na Sarah Silverman.

Aramutse yegukanye iki gihembo yaba abaye umuntu wa kabiri wegukanye igihembo cya Grammy mu birori ayoboye.

Ibi biheruka kuba kuri Kenny Rogers mu 1980 wegukanye igihembo cya “Best Country Vocal Performance” igihembo akesha indirimbo yise “The Gambler”.

Trevor Noah kandi abaye umuntu wa gatanu ugiye kuyobora ibirori bitangirwamo ibihembo bya Grammy ari mu bahataniye igihembo.

Trevor Noah yatangaje ko azayobora ibi bihembo ubwo yari mu kiganiro (Podcast) akora yise “ What Now? With Trevor Noah” kinyura kuri Spotify.

Yavuze ko anezezwa no kuyobora ibi birori akabona n’umwanya wo kubiteraho urwenya ako kanya biri kuba.

Ati “Bakundwa ngiye kuyobora Grammy, nejejwe nabyo, birashimishije cyane, ndaryoherwa na Grammy kuko mbona umwanya wo kureba iki gitaramo imbonankubone hanyuma nkabitangaho ibitekerezo ku giti cyanjye mu gihe biri kuba ako kanya.”

Uyu munyarwenya atangaje ibi mu gihe tariki 19 azatangira ikindi kiganiro cy’urwenya kizaca kuri Netflix cyitwa “Where was I”.

Trevor Noah ni inshuro ya kabiri ahataniye ibi bihembo bya Grammy, dore mu 2020 nabwo yari mu bahataniye igihembo cya “Best Comedy Album” akesha album yise “Son of Patricia” gusa kiza kwegukanwa na Tiffany Haddish.

Uyu munyarwenya yatangiye kwamamara ubwo yari atangiye kuyobora ikiganiro cya Comedy Central cyiswe The Daily Show kuva mu 2015, gusa yasezeye kuri uyu mwanya mu 2022.

Trevor Noah agiye kuyobora ibirori bya Grammy Awards ku nshuro ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .