Ni mu gitaramo cy’urwenya cyabereye muri aka Karere ka Nyagatare mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare ahazwi nko ku Cyamazima.
Iki gitaramo cyabaye muri gahunda uyu munyarwenya yatangije yise ‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ igamije kuzenguruka kaminuza zitandukanye ataramira abazigamo ndetse akanagaragaza impano z’urwenya z’abanyeshuri bazigamo.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa moya z’ijoro higaragaza impano zitandukanye zirimo ababyina gakondo, ababyina imbyino zigezweho ndetse n’abanyarwenya batandukanye bo muri aka Karere.
Mu banyarwenya batanu bakizamuka basusurukije abari muri iki gitaramo harimo abakobwa batatu n’abahungu babiri, buri umwe akaba yahabwaga iminota agasetsa mu nzenya zitandukanye abitabiriye iki gitaramo. Abandi bahawe umwanya ni abaririmba mu buryo bw’agakondo ndetse n’ababyinnyi.
Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yageze ku rubyiniro ahagana saa saa tatu n’iminota 20 z’ijoro, amara hafi iminota 30 aterera urwenya abitabiriye iki gitaramo.
Yifashishije inzenya zitandukanye asetsa abitabiriye iki gitaramo barimo abanyeshuri n’abaturage batuye mu mujyi wa Nyagatare bari baryohewe mu buryo bugaragarira amaso.
Nyuma yo gutera urwenya, Japhet yahamagaye umuhanzi AmaG the Black na we asusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zirimo izakunzwe hambere nka Nyabarongo n’izindi.
Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yabwiye IGIHE ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rw’ibitaramo bizenguruka Kaminuza zo mu Rwanda kugira ngo asurutse abahiga yifashishije urwenya.
Yavuze ko kandi yari agamije gufasha abanyarwenya bato biga muri Kaminuza baba batarabonye ibitaramo binini bashobora kugaragarizamo impano zabo.
Ati “Hari ukuntu urwenya ruri gusigara inyuma ugereranyije n’umuziki, aha rero niho narebeye ndavuga nti reka nanjye ntegure ibitaramo byagaragaza ko urwenya rwashimisha abantu, ikindi nashakaga kuzamura impano z’urubyiruko rutabasha kubona aho rukorera ibitaramo ngo rugaragaze impano bifitemo yaba mu muziki ariko cyane cyane abafite impano z’urwenya.”
Biteganyijwe ko mu Cyumweru gitaha Mazimpaka Japhet azakomereza ibi bitaramo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara aho ateganya kuhakorera igitaramo nyuma y’aho ngo aranateganya gukora igitaramo gikuru mu Ukwakira uyu mwaka kizabera mu Mujyi wa Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!