00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamibare wahindutse umunyarwenya: Urugendo rwa Dogiteri Nsabii uri mu bakunzwe (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 September 2023 saa 09:26
Yasuwe :

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nta kabuza uzi Dogiteri Nsabii, cyane ko bigoye ko wanyarukiraho ngo ufunge telefone cyangwa mudasobwa wakoreshaga utabonye rumwe mu nzenya ze zitembagaza benshi.

Nsabii w’imyaka 25 ubusanzwe yitwa Nsabimana Eric, avuka mu muryango w’abana bane barimo batatu b’abahungu. Iyo atera urwenya akunze kugaragara yambaye amadarubindi yayahengetse, ingofero, ikote rifunguye ririmo karavate imbere, ipantalo y’itise ndetse n’inkweto za bodaboda.

Ni umusore udakunda kuvuga menshi mu buzima busanzwe ariko akagira uko asetsa uwo baganiriye bitewe n’ibimenyetso aba akora n’amagambo agenda anagamo gake gake.

Mu busanzwe yize MCB [Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima] mu mashuri yisumbuye.

Gusetsa si iby’ubu!

Mu kiganiro na IGIHE Nsabii yagaragaje ko abamubaga hafi kuva kera, babonaga ko azi gutera urwenya cyane ko kuva mu buto bwe, ari we wabashaga gusetsa umubyeyi we.

Ati “Ni ibintu byari byoroshye kubona ko nzi gutera urwenya. Uko nitwaraga n’ibyo nakoraga byagaragazaga ko nshobora kuba umunyarwenya [...] iyo twabaga turi kuganira mu rugo mama ni njye wamusetsaga mu bavandimwe banjye nta bundi bufindo nkoze. Ni ibintu byagaragaraga ariko bitarabona umurongo muzima umuntu yabiha.’’

Akomeza avuga ko byakomeje kugeza ubwo yajyaga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Noneho bya bindi abantu bambonagamo kera byaje gukura nkiri kwiga mu mashuri yisumbuye mu 2016 cyangwa 2017. Byatangiye nkina ikinamico imbonankubone. Muri icyo gihe nagize uruhare mu ikinamico ku ishuri atari njye mukinnyi w’imena ariko ibyo nagombaga gukina nabikinnye neza biduhesha igikombe binantera imbaraga.”

Uyu musore yakabije inzozi ze ubwo yari ari muri ‘Media club’ ku ishuri. Iyi ‘club’ yahuzaga abanyempano batandukanye barimo abakina ikinamico, abahanzi n’abandi ndetse binatuma aba icyamamare aho yigaga.

Dogiteri Nsabii avuga ko mu gushaka kwiyemeza ibintu bitoroshye kuri we, ubwo yajyaga kwiga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yahisemo kwiga MCB.

Uyu musore uvuga ko yari afite impano nyinshi yashatse ikindi cyamubeshaho asoje amashuri yisumbuye abona icyo yashobora ari ugukina filime zisetsa.

Agaragaza ko kumenyekana yabiharaniye kuko yamaze igihe yitoza ibintu bitandukanye ubwo yashakaga aho yamenera muri sinema nyarwanda.

Ati “Naje kugira amahirwe menya imbuga nkoranyambaga ntangira kuzikoresha. Naravuze nti ngiye kubikora, kandi ndabizi abantu bazabireba. Mu ntangiro ntibyari byoroshye ariko nyuma abantu bagenda babikunda.’’

Mu 2020 ni bwo Dogiteri Nsabii avuga ko yatangiye kumenyekana biturutse ku mashusho ye yasakajwe abantu bakamwishimira.

Imvano y’imyambarire ya Dogiteri Nsabii n’uririmi rw’Ikirera

Uyu musore agira imyambarire imwe iyo akina filime zisetsa akaba anayisangije wenyine mu bandi banyarwenya mu Rwanda.

Avuga ko yayitekereje kubera ko abantu bafataga amashusho bagakatamo amazina ye yabaga yashyizemo.

Ati “Abantu bafataga amashusho bagakatamo amazina yanjye nza guhagarika kwambara imyambaro itandukanye, ntangira kwambara kuriya mumbona.”

Uyu musore yatangiye ibyo gutera urwenya yifashisha imbuga nkoranyambaga nka Instagram nyuma aza gutangira gukorana na shene ya Youtube yitwa Irebero TV yamufashije kugeza ubwo yahuye na Killaman uzwi na we muri filime kuri Youtube ari na we bakorana bya hafi ubu bafatanyije n’uwitwa Mitsutsu, Nyambo n’abandi.

Dogiteri Nsabii avuga ko sinema imaze kumwubakira ubuzima ku buryo abasha kwitunga no gufasha abandi bamwitabaje.

Reba ikiganiro Nsabii yagiranye na IGIHE

Reba imwe muri filime Nsabii aheruka kugaragaramo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .