Uyu munyarwenya ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, ategerejwe mu gitaramo cya Seka Live kizaba kuwa 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali.
Ni we wa mbere utangajwe mu banyarwenya bazasusurutsa iki gitaramo kizaba kiyobowe na Arthur Nkusi cyiswe "Funny On Purpose".
Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari ku isoko ni 10.000Frw na 15.000Frw ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa Sekalive.itike.io.
Bimwe mu byo wamenya kuri Dr. Hillary Okello
Dr. Hilary Okello w’imyaka 27 yavukiye mu majyaruguru ya Uganda . Ni we mukuru mu muryango w’abana bane bavukanye ku babyeyi bakomoka mu bwoko bwa Langi bwo mu gace ka Lira ko muri Uganda.
Uyu munyarwenya wize ubuvuzi muri kaminuza yahagaritse akazi yari afite nk’umugang, yiyegurira ibyo gutera urwenya mu 2022.
Dr. Hilary Okello yatangiye ibijyanye no gutera urwenya yiga muri Jinja College nyuma yo gutwarwa n’ibikorwa by’abarimo Salvado, Alex Muhangi na Emma Napoleon akajya abigana atangaza amakuru imbere y’abanyeshuri bagenzi be.
Mu 2017 nibwo bwa mbere yitabiriye amarushanwa y’abanyempano “Next Top Comedian” bimutwara ibihumbi 20Shs nayo yari yagurijwe n’umunyeshuri mugenzi we biganaga muri Clarke International University, icyo gihe byaramuhiriye aza muri batanu ba mbere.
Andi marushanwa yitabiriye ni The Comic competitions yateguwe na Salvado ku bufatanye na NBS TV.
Icyo gihe yahuye n’isuzuma rikomeye dore ko yasabwe gusetsa abagize akanama nkemurampaka mu munota umwe gusa kandi yari amenyereye iminota itanu ku bw’amahirwe yabyitwayemo neza. Ubu ni umwe mu bagezweho muri Uganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!