00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Dr Hillary Okello ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 July 2023 saa 10:37
Yasuwe :

Dr. Hilary Okello umwe mu banyarwenya bagezweho muri Uganda, nyuma yo gusendereza ibyishimo abanyarwanda bitabiriye Gen-z Comedy Show muri Werurwe 2023 yongeye gutumirwa i Kigali mu bitaramo ngarukakwezi bya Seka Live.

Uyu munyarwenya ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, ategerejwe mu gitaramo cya Seka Live kizaba kuwa 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali.

Ni we wa mbere utangajwe mu banyarwenya bazasusurutsa iki gitaramo kizaba kiyobowe na Arthur Nkusi cyiswe "Funny On Purpose".

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari ku isoko ni 10.000Frw na 15.000Frw ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa Sekalive.itike.io.

Bimwe mu byo wamenya kuri Dr. Hillary Okello

Dr. Hilary Okello w’imyaka 27 yavukiye mu majyaruguru ya Uganda . Ni we mukuru mu muryango w’abana bane bavukanye ku babyeyi bakomoka mu bwoko bwa Langi bwo mu gace ka Lira ko muri Uganda.

Uyu munyarwenya wize ubuvuzi muri kaminuza yahagaritse akazi yari afite nk’umugang, yiyegurira ibyo gutera urwenya mu 2022.

Dr. Hilary Okello yatangiye ibijyanye no gutera urwenya yiga muri Jinja College nyuma yo gutwarwa n’ibikorwa by’abarimo Salvado, Alex Muhangi na Emma Napoleon akajya abigana atangaza amakuru imbere y’abanyeshuri bagenzi be.

Mu 2017 nibwo bwa mbere yitabiriye amarushanwa y’abanyempano “Next Top Comedian” bimutwara ibihumbi 20Shs nayo yari yagurijwe n’umunyeshuri mugenzi we biganaga muri Clarke International University, icyo gihe byaramuhiriye aza muri batanu ba mbere.

Andi marushanwa yitabiriye ni The Comic competitions yateguwe na Salvado ku bufatanye na NBS TV.

Icyo gihe yahuye n’isuzuma rikomeye dore ko yasabwe gusetsa abagize akanama nkemurampaka mu munota umwe gusa kandi yari amenyereye iminota itanu ku bw’amahirwe yabyitwayemo neza. Ubu ni umwe mu bagezweho muri Uganda.

Dr. Hilary Okello niwe munyarwenya wa mbere w 'umunyamahanga utaramiye mu bitaramo bya Gen Z Comedy Show

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .