00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Japhet yakoreye amateka ku ivuko (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 July 2023 saa 02:31
Yasuwe :

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yakoreye igitaramo cy’amateka muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru ry’Uburezi rya Rukara mu Karere ka Kayonza, aho avuka ndetse yanakuriye.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 15 Nyakanga 2023, ni kimwe mu byo amazemo iminsi bizenguruka kaminuza zo mu Rwanda.

Ni gahunda igamije kwegera no gususurutsa abanyeshuri bo muri kaminuza ndetse agafasha bamwe muri bo bafite impano kuzimurika.

Abahanzi biga i Rukara, babanje gutaramira aba banyeshuri n’abaturiye ikigo bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi.

Japhet yakiranywe akanyamuneza n’abo ku ivuko

Mazimpaka Japhet wagiye gutaramira muri kaminuza yegeranye n’aho avuka yaserukanye ikayi nini izwi nka ’Rogistre’ mu ntoki, inkweto z’umweru zo mu bwoko bwa ’Air Force’, amasogisi y’umukara, ipantalo ifite amabara ameze nk’ay’impuzankano za gisirikare ariko yo atijimye, umupira w’umukara n’urunigi mu ijosi.

Uyu munyarwenya uri mu bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda yabanje gushimira abanyeshuri bitabiriye igitaramo cye. Ati "Ndishimye kuba ndi aha ngaha [...] mu rugo ni i Nyawera."

Mu minota igera kuri 40 yamaze ku rubyiniro uyu murwenya yagarutse cyane ku duce twaho avuka i Nyawera, i Rukara, Gahini, Karubamba, Nyagahandagaza n’ahandi hatandukanye.

Yavuze inkuru y’uko akiri muto, yabeshywe ko iyo muri kaminuza habaye imikino ya Champions League bayirebera ubuntu maze we na bagenzi be bajyayo bahageze babasaba indangamuntu barazibura bahita babakuramo inkweto. Aha na we yabivugaga akuramo inkweto.

Japhet yateye urwenya rw’uko i Rukara yahasanze isuku idasanzwe kuko iri no mu mifuka y’abahatuye n’abanyeshuri.

Yatembagaje abantu ubwo yageraga ku rwenya rw’ukuntu yageze kuri Radio Rwanda mu 2019, agasangayo abantu bazobereye mu gusoma amatangazo yo kubika, barimo Kamiri Athanase na Tidjara Kabendera.

Ati "Barayasomaga umuntu wese akavuga ati, uyu noneho yapfuye ntabwo ashobora no kuzuka."

Byabaye ikibazo ubwo bazanaga umuntu wo gusimbura Tidjara, ahageze biramugora kuko yajyaga gusoma itangazo ry’umuntu wapfuye, agafatwa n’ikiniga ku buryo yasomaga itangazo agahita arira.

Mazimpaka Japhet yashimiye abanyeshuri n’abayobozi babo bitabiriye iki gitaramo ari benshi.

Ahagana saa Tanu z’ijoro, ni bwo Mazimpaka Japhet yahamagaye Umuraperi Papa Cyangwe yavuze ko ari inshuti ye cyane.

Papa Cyangwe yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo "Sana", "Bambe" yakoranye na Social Mula, "Kunsutsu" yakoranye na Juno Kizigenza, "Imbeba" yakoranye na Igor Mabano, "Kamwe" yahuriyemo n’abahanzi batandukanye n’izindi.

Abanyeshuri b’i Rukara bamweretse urukundo rudasanzwe cyane ko indirimbo ze zose bafatanyaga na we kuziririmba ndetse bageze aho baza imbere y’urubyiniro bamutiza umurindi mu kuzibyina.

Ibi bitaramo Japhet Mazimpaka ari gukorera muri kaminuza zitandukanye ari kubifashwamo na Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda ibinyujije muri serivisi zayo za Yolo zigenewe urubyiruko by’umwihariko ndetse n’urubuga rucururizwaho ibintu bitandukanye rwa Catchyz.

Uyu munyarwenya yavuze uko yagiye kureba umukino wa Champions League agakurwamo inkweto
Mazimpaka Japhet yateye urwenya rugaruka ku buzima yakuriyemo akiri muto
Mazimpaka Japhet ni ubwa mbere yari ataramiye ku ivuko
Byakugora kuva mu gitaramo cy'urwenya udasetse kubera inkuru ziba zihari
Bamwe mu bakuranye na Mazimpaka Japher bishimiye kongera kumubona atera urwenya, abasetsa
Japhet yishimiwe cyane binyuze mu nkuru zisekeje yaganirijeho abiga i Rukara muri Kaminuza y'u Rwanda
Papa Cyangwe yishimiye urukundo yeretswe n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare
Papa Cyangwe waherekeje Mazimpaka Japhet yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane zirimo "Sana", "Bambe" yakoranye na Social Mula, "Kunsutsu" yahuriyemo na Juno Kizigenza, "Imbeba" yakoranye na Igor Mabano n'izindi
Aba banyeshuri bagaragarije Papa Cyangwe ko bazi neza indirimbo ze
Abanyempano batandukanye biga muri Kaminuza y'u Rwanda berekanye ubushobozi bafite
N'abakinnyi ba karate na bo bagaragaje impano yabo. Ibi bitaramo bigamije kuzamura abanyempano mu ngeri zitandukanye
Kumurika imideli ni kimwe mu bikorwa byaranze iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .