Uyu munyarwenya wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2023, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ubwo yari ageze muri uyu mujyi yatunguwe no kubona abantu batandukanye bahurira hamwe basukura umujyi wabo.
Yagize ati “Ni inshuro ya kabiri ngeze i Kigali gusa mu gitondo ubwo nari ngeze hano nanyuze ahantu mbona abantu bahuriye hamwe bari gukora isuku ndumirwa, ndavuga nti ibintu ko bidasanzwe. Niyo mpamvu inaha hahora isuku cyane nanjye ninjiye ndabafasha.”
Mu buryo bwo gutebya yakomeje agira ati “Natinye ko batari bwemere ko mbisungaho kuko ntaho byabaye ko umushyitsi aza iwawe ukamuha imirimo akora , ibaze yaje iwawe ukamuha koza imbyombo.”
Uyu munyarwenya yabwiwe ko mu Rwanda haba Ingagi ibi bikaba bimwe mu bizamugarura muri iki gihugu agasura Ingagi zo mu birunga.
Ati “Numvise ko inaha haba Ingagi ariko sinigeze mbona umwanya wo kuzisura ariko ubutaha nzashaka umwanya mpagere.”
Yatunguwe no kumva izina ry’umunyarwenya witwa Muhinde
Loyiso Gola ubwo yari abajijwe ku byo yateguriye abakunzi b’urwenya bazitabira Seka Live azahuriramo n’abarimo Muhinde yabaye nk’uwikanze.
Ati “ Eh Muhinde ? uwo ninde ? ndumva iryo zina ritangaje.”
Arthur Nkusi yamusobanuriye amubwira ko Muhinde ari umunyarwenya ukiri muto mugufii. Ati“ Ni kimwe cya kabiri cyawe muzahurira ku rubyiniro rumwe uzamubona, gusa arashimishije.”
Loyiso Gola yavuze ko hari imishinga myinshi ategurira abanyarwanda n’abakunzi b’urwenya muri rusange ndetse n’abazakurikira ikiganiro cye cy’urwenya gica kuri Netflix kizatambuka kuwa kabiri tariki 29 Kanama 2023.
Aba banyarwenya Loyiso na Muhinde bazahurira ku rubyiniro rumwe n’abarimo Eric Omondi, Arthur Nkusi, MC Kash, Mavide na Pazzo bakora nk’itsinda.
Kwinjira muri Seka Live y’uku kwezi ni 10.000Frw ahasanzwe, 15.000Frw muri VIP na 200.000Frw ku bifuza kwicara ku meza y’abantu batandatu. Ni itike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa www.sekalive.itike.io.
Amafoto : Bruno Walter
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!