00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Patrick Salvado yageze mu Rwanda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 July 2023 saa 07:21
Yasuwe :

Umunyarwenya Patrick Salvado Idringi ugiye gutaramira mu Rwanda yasesekanye i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali.

Uyu munyarwenya uri bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yakiriwe na Arthur Nkusi wari uherekejwe n’ikipe ngari ya Arthur Nation itegura ibi bitaramo.

Patrick Salvado akigera i Kigali yasezeranyije abakunzi be kumarana nabo umwanya uhagije dore ko ubwo aheruka atabashije gutaramana n’abakunzi be bihagije, biturutse ku gukererwa kwatumye ahabwa iminota mike muri Seka Fest.

Ati “Arthur Nkusi yambeshye ko Seka Live iri uyu munsi kugira ngo nze kare, iby’ubushize ntabwo byari byoroshye ariko ubu ndi hano meze neza cyane mugure amatike yanyu nonaha ku Cyumweru dufitanye gahunda ikomeye muri Camp Kigali.”

Ni igitaramo kizaba kiyobowe na Arthur Nkusi. Azagihuririmo n’abanyarwenya batandukanye barimo , Michaël Sengazi, Dr Hillary Okello, Patrick Rusine ndetse na Nel Ngabo uzaba aririmbye bwa mbere muri ibi bitaramo by’urwenya.

Kwinjira muri Seka Live y’uku kwezi ni itike ya 10.000 Frw na 15.000 Frw. Ushobora kugura itike unyuze kuri Sekalive.itike.io.

Patrick Salvado niwe munyarwenya wa mbere wo muri Afurika y’Uburasirazuba wagaragaye muri Comedy Central ya Paramount Global inyuzwaho ibiganiro na filime by’urwenya nka The Daily Show.

Uyu mugabo mu 2011 yaretse akazi yari afite muri MTN Uganda yari amazemo imyaka itatu, ahitamo gukomeza ibyo gutera urwenya kugeza n’uyu munsi.

Mu Ugushyingo 2023 uyu munyarwenya afite igitaramo cy’urwenya mu Bwongereza cyiswe “Africa Laughs” yatumiyemo abarimo Alfred Kainga, Daliso Chaponda, Eric Omondi na The Njiwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .