Uyu munyarwenya uri bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yakiriwe na Arthur Nkusi wari uherekejwe n’ikipe ngari ya Arthur Nation itegura ibi bitaramo.
Patrick Salvado akigera i Kigali yasezeranyije abakunzi be kumarana nabo umwanya uhagije dore ko ubwo aheruka atabashije gutaramana n’abakunzi be bihagije, biturutse ku gukererwa kwatumye ahabwa iminota mike muri Seka Fest.
Ati “Arthur Nkusi yambeshye ko Seka Live iri uyu munsi kugira ngo nze kare, iby’ubushize ntabwo byari byoroshye ariko ubu ndi hano meze neza cyane mugure amatike yanyu nonaha ku Cyumweru dufitanye gahunda ikomeye muri Camp Kigali.”
Ni igitaramo kizaba kiyobowe na Arthur Nkusi. Azagihuririmo n’abanyarwenya batandukanye barimo , Michaël Sengazi, Dr Hillary Okello, Patrick Rusine ndetse na Nel Ngabo uzaba aririmbye bwa mbere muri ibi bitaramo by’urwenya.
Kwinjira muri Seka Live y’uku kwezi ni itike ya 10.000 Frw na 15.000 Frw. Ushobora kugura itike unyuze kuri Sekalive.itike.io.
Patrick Salvado niwe munyarwenya wa mbere wo muri Afurika y’Uburasirazuba wagaragaye muri Comedy Central ya Paramount Global inyuzwaho ibiganiro na filime by’urwenya nka The Daily Show.
Uyu mugabo mu 2011 yaretse akazi yari afite muri MTN Uganda yari amazemo imyaka itatu, ahitamo gukomeza ibyo gutera urwenya kugeza n’uyu munsi.
Mu Ugushyingo 2023 uyu munyarwenya afite igitaramo cy’urwenya mu Bwongereza cyiswe “Africa Laughs” yatumiyemo abarimo Alfred Kainga, Daliso Chaponda, Eric Omondi na The Njiwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!