00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bumbogo: Bafite impungenge zo gusenyerwa n’amazi kubera imiyoboro yayo idahagije

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 1 April 2022 saa 10:26
Yasuwe :

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo, bahangayikishijwe n’amazi abasenyera kubera imiyoboro y’amazi idahagije muri ako agace gakomeje guturwa cyane.

Uyu Mudugudu uri kugenda uturwa cyane ari nako hubakwa inyubako zigendanye n’icyerekezo, ariko bimwe mu bikorwa remezo biri mu kaga ko guhura n’ingaruka ziterwa n’amazi mu gihe hitezwe ko imvura izakomeza kwiyongera mu minsi iri mbere.

Aya mazi adafatwa neza yagiye asenyera bamwe mu baturage batuye muri aka Kagari ka Nyabikenke.

Umwe mu baturage basenyewe yabwiye IGIHE ko hari abaturage bagira uburangare bakananirwa gufata amazi ava ku nyubako zabo, bigatuma asenyera abandi.

Uwo muturage yongeyeho ko imiyoboro y’amazi na za ruhurura bihari bidahagije, ku buryo bidafite ubushobozi bwo kuyafata ngo adasenyera abandi.

Ati "Ubushize amazi aturuka mu nyubako ziri ku musozi yadusenyeye inzu. Nubwo twagerageje kongera gusana ibyasenywe, impungenge ziracyahari kuko impamvu zabiteye ntizirakemurwa."

Yanavuze ko imiyoboro y’amazi yacukuwe ku bufatanye bw’abaturage nta bushobozi ifite bwo kuyatangira neza, igihe imvura yaguye ari nyinshi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru, yasabye abaturage kugira uruhare mu kwirinda gusenyerwa n’amazi.

Ati "Buri muturage afite inshingano zo gufata amazi aturuka iwe kugira ngo yirinde gushyira mu kaga abaturanyi."

Yanasabye abaturage gukurikiza igishushanyo mbonera cy’imyubakire y’Umujyi, nk’uburyo bwizewe bwo kubarinda gutura ahantu hazabashyira mu kaga ko kwibasirwa n’ibiza.

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura iziyongera mu minsi iri imbere nk’aho muri Mata hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 300, ikaziyongera mu gice cya nyuma cy’uko kwezi.

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Kayenzi bahangayikishijwe n’amazi abasenyera kubera imiyoboro idahagije
Umudugudu wa Kayenzi uri kugenda uturwa cyane ari nako hagenda hubakwa inyubako zigendanye n’icyerekezo
Igihe imvura yakomeza kwiyongera amazu amwe azakomeza gusenywa n'amazi
Imwe mu miyoboro yakozwe n'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .