00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Johnson Bigwi, umuhanga watangiye guhindura imyubakire mu Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 July 2021 saa 12:06
Yasuwe :

Johnson Murindabigwi [Bigwi] ni izina rimaze gushinga imizi mu gukora ibishushanyo by’inzu, kuyobora no guhagararira imishinga ikomeye y’ubwubatsi bugezweho mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu.

Mu bice bitandukanye bya Kigali no mu nkengero, hari kuzamuka inyubako nyinshi zifite imiterere itari imenyerewe. Ubusanzwe iyo uraranganyije amaso, ubona ko inzu nyinshi zo muri Kigali zisa mu bintu byose uhereye ku gisenge, irangi, uburyo inzu yubatse n’ibindi.

Iyo myubakire ahanini ishingiye ku kwiganana ku buryo umuntu abona umuturanyi we yubatse inzu ifite igisenge kirekire, akumva aragishatse atazi n’impamvu mugenzi we yabikoze atyo. Ibyo bituma agera hagati akaba yananirwa kurangiza inyubako ye cyane ko aba yarayitangiye nta nyigo ihamye yayikoreye, atavuze ngo inzu yanjye ndashaka ko imera gutya, igira ibyumba ibi n’ibi, uruganiriro rumeze gutya n’ibindi.

Bigwi n’Ikigo yashinze cyitwa Fdg Africa ni byo biyemeje guca. Ukuboko kwe kwakoze ku mishinga itandukanye ifite umwihariko mu miterere yayo ku buryo ukiyikubita amaso uhita ubona itandukaniro ifite.

Iyo mishinga irimo nk’uw’inyubako iri mu ishusho y’igitonyanga yubatse hafi ya Rond Point nini yo mu marembo y’Umujyi wa Kigali, Kiyovu apartments, inyubako zo guturamo ziri mu bice bya Nyarutarama, Gisozi, Kicukiro n’ahandi.

Bigwi ari imbere y'inyubako yubatse

Uyu musore ntiyakuze afite inzozi zo kuzavamo umwubatsi w’umuhanga. Ubusanzwe yize ibijyanye n’Ibinyabuzima n’Ubutabire [Bio Chimie] i Shyogwe.

Akimara gusoza amasomo yakomereje muri Kenya, ari na ho urugendo rwo kwinjira mu by’ubwubatsi rwatangiriye byeruye.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, yagarutse ku buryo yiyemeje gufasha benshi guhindura inzozi zabo impamo no kwimakaza imyubakire ijyanye n’icyerekezo.

Yakomeje ati “Nahageze [muri Kenya] ntekereza kwiga ibijyanye n’Ubuvuzi kuko nari narize Bio-chimie, ariko naje kubijyamo nkora mu bijyanye no kuvura amenyo ariko sinabikunze, nkumva simbyishimiye.’’

Nyuma y’igihe yaje guhura n’umusore, agiye iwe abona igishushanyo cy’inzu aracyishimira ndetse guhera ubwo atangira kubikunda.

Ati “Nahise njya mu Ishuri rya Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology, ndagenda ndiga, ndangije wa muntu nabonye igishushanyo iwe, twarakomeje tuba inshuti. Nasanze yari mwarimu w’aho hantu. Arangije afungura ikigo hamwe n’abandi bantu b’inshuti, nanjye anshyiramo, ntangira kureba uko bakora.’’

Bigwi nk’umuntu wari ufite inyota yo kumenya kandi agakora ashishikaye, yagiriwe icyizere muri icyo kigo ndetse ahabwa akazi gakomeye katumye akura byisumbuyeho.

 Ubukwe bwa mushiki we bwamufunguye amaso

Mu 2014 ni bwo Bigwi yasubiye mu Rwanda, yari atashye ubukwe bwa mushiki we. Icyo gihe yarebye ku musozi abona inzu zose zirasa, zifite ibisenge bimwe n’isakaro risa.

Yagize ati “Narabibonye nsanga inshuro nyinshi ntabwo abantu bari gutekereza ku kintu bagiye kubaka ngo bumve isura kigiye kugira n’ukuntu bazakibamo n’amafaranga kizabatwara.’’

Yasobanuye ko ibyo ahanini biterwa no kuba abantu batangira kubaka nta ngengo y’imari yateganyirijwe icyo gikorwa.

Ati “Ni yo mpamvu uzasanga abantu benshi, umuntu ashiduka yari azi ko inzu izamutwara miliyoni 30 Frw. Wamubaza neza ugasanga ntiyibuka amafaranga yashyize muri uwo mushinga.’’

Bigwi nk’umuntu wari warabaye muri Kenya, yabonye ko no mu Rwanda hakenewe uburyo bwiza bwo gutegura ahantu ho kuba. Muri icyo gihe ni ho yakuye izina Futuristic [yitiriye ikigo cye], ashaka kurisanisha no gutegura ahazaza heza.

Mu 2013, Bigwi yari yaratangiye gufasha abantu ku buntu, akajya aho bari kubaka akabasaba kubaha ubujyanama bw’uburyo imbere mu nzu baharimbisha.

Ati “Naragendaga ngasanga aho bari kubaka, nkahicara, mfite agatabo ko gushushanyirizamo, nkabereka uko babikora na bo bakanyemerera bakabipima. Naragendaga nkabikora, mu gitondo nkabibereka, bamwe bagenda bamenya gutyo.’’

Uyu musore wari uzi akamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga, yanashyiraga bimwe mu bikorwa bye kuri Twitter, bimufasha kugenda ahura n’abandi bantu baraganira.

Mu 2015 ni bwo yahuye n’abagabo babiri barimo Iyamuremye Emmanuel wize Architecture na Muhirwa Jean Baptiste wize Civil Engineering; bari bafite umushinga wo kubaka inzu ku Kacyiru, barahuza ndetse baza no gukorana.

Ati “Twari tugiye kubaka inzu y’Umubiligi, bari bafite igishushanyo barakinyereka batangira kunsaba ibitekerezo. Twarayirebye, dutangira gutekereza uko uwo mushinga waba umeze. Tumaze gukora igishushanyo [design] cyayo nyirayo ntiyemeye ko cyakozwe n’umuntu w’imbere mu gihugu. Icya kabiri ntiyumvaga ko byashoboka ko yubakwa.’’

Icyo gihe kuko Bigwi n’abo benjeniyeri bahuye bakoreraga ahantu hatandukanye banzuye guhuza imbaraga bagakorera hamwe, ari na ho havuye igitekerezo cyo gushinga Futuristic Design Group.

Ati “Twahise tujya i Gikondo, dutangira kubona abana bavuye muri UR [Kaminuza y’u Rwanda] batangira gusaba kwimenyereza umwuga. Abo ni bo twatangiye gutoza ngo badufashe. Twatangiye dufite bane, ubu turi muri 35.’’

 Yakoze inyigo y’inyubako igezweho yakuzura itwaye miliyoni 25 Frw

Kugira inzu yawe bwite ni ihurizo ndetse ni na kimwe mu byo usanga abantu benshi barota kugeraho. Impamvu ni uko kubaka ari kimwe mu bihenze, ku buryo umuntu atekereza aho azakura amafaranga agahita yiyakira, akumva ko bidashoboka.

Bigwi yatangiye umushinga wifashisha ibikoresho bidahenze, umuntu akaba yakubaka inzu ya miliyoni 25 Frw. Iyo nyigo umuntu wese ushaka yayikoresha ku buntu ariko agakurikiza amabwiriza ajyanye n’imyubakire, gusa kugira ngo icyo giciro cyuzure, bisaba ko aba afite ikibanza kandi agakoresha n’ibikoresho uyu musore yagennye.

Yagize ati “Iyo utekereje ayo mafaranga, uhita wumva ko hazazamo amakaro, iparafo. Ibyo byose bijyana na metero kare. Bijyana no kugabanya inzu ntibe nini cyane.’’

Inyigo y'iyi nzu igaragaza ko ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, igikoni ndetse n'inzu ishobora kwifashishwa n'umukozi hanze

Yasobanuye ko mu gihe cyo kubaka hari ibintu bituma abantu bahendwa cyane birimo nko kuzamura igisenge mu gihe hakifashishwa ubundi buryo.

Ati “Ibindi bintu bihendesha abantu ni igisenge kizamutse hejuru kirahendesha, ziriya ni imbaho muba muzamura hejuru, kandi mushyiraho amabati mukayakata. Mugira ibice byinshi by’amabati yapfuye ubusa. Mushobora gushyiraho igisenge, ndetse n’amabati ahendutse.’’

“Amakaro na yo agenda asa n’ahenze ariko hari uburyo bwinshi bwo gukoresha sima, ku buryo utamenya ko ari yo irimo. Hari uburyo bwinshi bwo kuba umuntu yakora ahantu heza, amadirishya hagakoreshwa ibyuma, imbere hagakoreshwa imbaho ku miryango.’’

Iyi nzu ishyirwa ku buso bwa metero kare 300 [ni mu kibanza cya metero 20 kuri 15], ifite ibyumba bitatu, uruganiriro [salon] n’aho kurira [salle à manger] n’igikoni. Inafite inzu z’abakozi hanze yayo, parking y’imodoka n’ubusitani.

Usibye mu Rwanda, Bigwi afite n’indi mishinga akorera mu bihugu birimo Kenya aho yatangiriye urugendo rwe mu by’ubwubatsi no muri Congo Brazzaville.

Bigwi asobanura ko mu gukora iyi nyigo, yakoresheje ibikoresho bidahenze ariko biramba
Umuntu ufite ikibanza muri Kigali, ashobora kubaka iyi nzu akoresheje iki gishushanyo mbonera
Bigwi yize ibijyanye n’Ubuvuzi nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Bio-chimie
Muri Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology niho yatangiriye urugendo rumuganisha ku kuba umwubatsi w'umwuga
Bigwi yifatanyije n'abandi babiri bize iby'ubwubatsi bashinga sosiyete imaze guhindura isura ya Kigali
Johnson Murindabigwi [Bigwi] amaze kubaka izina mu bijyanye n'ubwubatsi bugezweho
Aho Akagera Motors gakorera naho hatunganyijwe na Sosiyete yashinzwe na Bigwi
Bigwi asobanura ko imyubakire ijyanye n'igihe, ari idatwara ubutaka bwinshi kuko aribyo butuma abantu bahendwa
Iyi nyubako iri mu ishusho y’igitonyanga cy’amazi gitambitse kuko bene yo bitwa Liquid Telecom, ari ijambo ryifitemo icyo gisobanuro
Aho iyi nyubako yashyizwe, ni ahazajya hatangirwa serivisi z’ibanze za Liquid Telecom ndetse hazaba hari internet yihuta
Iyi nyubako iri mu zo Bigwi yashyizeho ukuboko kwe. Yubatse hafi ya rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati
Mu masaha ya nimugoroba, iyi nyubako iba yacaniye inkengero z'aho iherereye
Ukuboko kwa Bigwi kwakoze ku mishinga itandukanye ndetse ifite umwihariko mu miterere yayo
Bigwi agira inama abashaka kubaka, ko bakwiriye kugendera kure ibisenge kuko biri mu bitwara amafaranga menshi
Inyubako zimeze gutya zitangiye kuba nyinshi muri Kigali no mu nkengero cyane Bugesera mu gihe mbere hari hagezweho izifite ibisenge
Uyu musore yakoze ku mishinga itandukanye ijyanye n'ubwubatsi bugezweho
Inyubako zubakwa na Bigwi zifite umwihariko wo kuba ziri ku butaka buto kandi zubakishije ibikoresho bidahenze
Fdg Africa yashinzwe na Bigwi ifite intego yo gufasha Abanyarwanda kubaka mu buryo bugezweho, butangiza ibidukikije, budatwara ubutaka bunini
Imiterere y'imwe mu nyubako zubatswe na Bigwi uyirebeye inyuma mu masaha y'ijoro
Bigwi asobanura ko iyi nyubako iherereye mu Kiyovu ariyo ya mbere yahereyeho igatuma izina rye rimenyekana kurushaho
Ni inyubako ubona ko zibereye ijisho
Iyi nyubako y'Ababikira iherereye ku Kacyiru ni imwe mu zo Bigwi yatangiriyeho
Mu minsi ishize, inzu nyinshi wabonaga mu Mujyi wa Kigali zabaga zifite ibisenge birebire kandi bisa ariko ubu bitangiye guhinduka
Iyi hoteli ishushe nk'ubwato izubakwa mu Kirwa cya Gihaya giherereye hagati mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi nayo ni umushinga wa Bigwi
Bigwi yahinduye ubuzima bw'urundi rubyiruko binyuze mu kuruha imirimo mu kigo cy'ubwubatsi yashinze
Ikigo cya Fdg Africa cyahaye akazi abarenga 35 bize ibijyanye n'ubwubatsi kandi abenshi baracyari urubyiruko rukirangiza amashuri

Kanda hano urebe ibindi bikorwa bya Fdg Africa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .