00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Isange Estate’; umushinga w’inyubako zigezweho ku musozi wa Rebero urarimbanyije (Amafoto)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 July 2021 saa 03:23
Yasuwe :

Mu myaka 15 ishize, umusozi wa Rebero wari ukikijwe n’ishyamba gusa, ubu ni umwe mu igize Kigali iriho inzu zo guturamo zigezweho unafite ibikorwaremezo bijyanye n’icyerekezo birimo nka Canal Olympia, imwe mu nzu z’imyidagaduro igezweho muri Kigali. Mu gihe cy’umwaka, uzaba wuzuyeho imidugudu igezweho mu mushinga w’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abafaransa.

Uretse kuba ari umusozi wirengeye ku buryo abawutuye baba bitegeye ibyiza bitatse Kigali, Rebero iri rwagati mu Mujyi wa Kigali, ku buryo uhatuye bimworohera kugera mu Mujyi rwagati, Kicukiro na Remera ndetse na Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Magingo aya, urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abafaransa rwibumbiye muri Sosiyete yitwa Imara Properties Rwanda ruri mu bikorwa byo kuwuteza imbere binyuza mu mudugudu mushya uri kuhubakwa.

Uyu mudugudu wiswe ‘Isange Estate’ ugizwe n’inzu 15 zo guturamo, aho imirimo yo gusiza ibibanza irimbanyije ndetse mu minsi ya vuba ibikorwa byo gutangira kubaka inyubako nyirizina biraza kwanzika.

Igitekerezo cyo gukora uyu mushinga cyatangiye ubwo David Benazeraf, Umufaransa ufite inkomoko muri Israel, yahuraga n’abarimo Serge Kamuhinda, kuri ubu usigaye ari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Volkswagen Wagen, Aimé Bakata Nkunzi ukora mu by’ubwubatsi na Alain Ngirinshuti usigaye akora mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

Aba bose bahuriye ku ishuri rimwe na Benazeraf baba inshuti na cyane ko uyu mugabo nawe yari azi u Rwanda kuko yari yarigeze kurusura mu 2006.

Benazeraf yakomeje gusura u Rwanda atumiwe n’izi nshuti ze, akarukundira uburyo ari igihugu gitekanye kandi cyabashije kwivana mu bibazo birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu kikaba ari kimwe mu bihugu byoroshya ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma nibwo aba bose bicaye batekereza ku kintu bakora cyakomeza kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, baza kwanzura gushora mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo na cyane ko ari kimwe mu bibazo bigikomereye u Rwanda, ari nabwo batangije ikigo cya Imara Properties, gikuriwe na David Benazeraf.

Imiterere y’inyubako zizubakwa mu mudugudu wa ‘Isange Estate’

Nyuma yo kwemeranya ku ishoramari bifuza gukora, ikibazo cyari gisigaye cyari ukwiga ku mwihariko w’umushinga bazakora, ukaza wihariye utandukanye n’inyubako zisanzwe mu Mujyi wa Kigali.

Kuri ubu imirimo yo gusiza ibibanza iri kugana ku musozo ku buryo mu gihe gito ibikorwa byo kubaka umusingi bizaba bitangiye.

Benazeraf yavuze ko imirimo yo kubaka izi nyubako iri ku muvuduko ushimishije, na cyane ko bamaze kwemeranya n’abakiliya babo ko inzu zizaba zabonetse mu gihe cy’umwaka.

Yagize ati “Mu mezi atatu ashize, ubu butaka nta bikorwa byari biriho. Hari ahantu hari ibikorwa by’ubuhinzi. Dutewe ishema no kubana iterambere riri kuza muri aka gace ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali muri rusange.”

Uyu mudugudu uzaba urimo inyubako 15, buri yose ifite imiterere yayo kandi inafite ubusitani.

Izi nzu zizubakwa mu byiciro bibiri, birimo inzu zubatswe ukwazo ndetse n’inzu zihuriye ku gikuta ariko zikagira igikari cyazo.

Inzu zubatse ukwazo zizaba zubatse ku buso bwa meterokare 170, inzu imwe ifite ibyumba bine byisanzuye, ubwogera butatu, ibikoni bibiri, parikingi yakira imodoka ebyiri ndetse n’ubusitani bufite meterokare ziri hagati ya 280 na 360.

Inzu zihuriye ku gikuta kimwe zizaba zubatse ku buso bwa meterokare 136, zifite ibyumba bitatu, ubwogero bubiri, ibikoni bibiri, parikingi y’imodoka ebyiri ndetse n’ubusitani buri kuri meterokare ziri hagati ya 180 na 270.

Muri rusange, bibiri bya gatatu by’inyubako ziri muri uyu mushinga (inyubako 10 muri 15 zizubakwa) zamaze kugurwa, by’umwihariko inyubako zubatse zonyine zamaze gushira ku isoko.

Benazeraf yavuze ko zakunzwe kubera impamvu zirimo imiterere yazo, kuko ari inyubako zifite igishushanyo cyiza ariko zikazanubakishwa ibikoresho bifite ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

Indi mpamvu yakuruye abaguzi ni uburyo izi nyubako zifite ubusitani bwisanzuye, ibintu bidakunze kuboneka ku nyubako nyinshi zigezweho mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Urebye uyu mushinga, urihariye. Dufite inyubako nyinshi mu Mujyi wa Kigali, niyo mpamvu twagerageje gukora ikintu kidasanzwe. Izi nyubako zizaba ari zonyine [mu kibanza] kandi zifite ubusitani, ibyo ni bimwe mu byakuruye abakiliya.”

Hejuru y’ibi, izi nyubako zinafite undi mwihariko ujyanye n’ahantu ziri, kuko ziri ku mpinga y’umusozi wa Rebero ku buryo umuntu uhari azaba yitegeye Umujyi wa Kigali ku ruhande rumwe, ndetse n’imirambi y’Akarere ka Bugesera ku rundi ruhande.

Indi mishinga ihanzwe amaso

Benazeraf yavuze ko bakiri kureba uburyo bashora mu bindi bikorwa bitandukanye mu minsi iri imbere, mu gihe bazaba barangije uyu mushinga.

Ati “Twizeye kuzakora n’indi mishinga, ishobora kuba idasa nk’uyu [wa Isange Estate] tuzakomeza kubisuzuma […] turi kureba uburyo indi mishinga twakora izagira uruhare mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali.”

Bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, u Rwanda rufite umukoro utoroshye wo kubaka inzu zizahaza abaturage miliyoni 14 bazaba batuye mu Rwanda mu 2025 na miliyoni 22 bazaba batuye mu Rwanda mu 2050.

Kugira abo baturage bose bazabone inyubako zibahagije zo guturamo, birasaba ko buri mwaka hubakwa inzu ibihumbi 150 zo guturamo.

Kanda hano umenye byinshi kuri Isange Estate

Imiterere y'inyubako zizaba zigize umushinga wa Isange Estate
Abashaka inzu muri uyu mudugudu bamaze kuzigura, ubu bari kuzubakirwa
Uyu mudugudu uzaba ufite igice abantu bashobora kwidagaduriramo kirimo na piscine
Inzu zubatse zonyine nizo zaguzwe mbere
Uri muri izi nyubako azajya aba yitegeye Umujyi wa Kigali n'imirambi yo mu Karere ka Bugesera
Imiterere y'igice kimwe cy'uruganiriro kiri hafi y'ingazi zijya mu nzu yo hejuru
Imiterere y'ikindi gice cy'uruganiriro kizaba cyisanzuye cyane
Imiterere y'ahazajya hafatirwa amafunguro
Imiterere y'igikoni kizaba gifite ibyangombwa byose, buri nyubako izaba ifite ibikoni bibiri
Buri cyumba mu bigize inyubako za Isange Estate izaba ifite icyumba cyisanzuye
Imiterere y'ubwongero bugezweho buzaba buri muri izi nyubako, inzu yubatse ukwayo ikazaba ifite ubwogero butatu
Rebero ni umusozi utuma uwutuyeho agira ubushobozi bwo kureba ubwiza bw'Umujyi wa Kigali
Imirimo yo kubaka inyubako ziri mu mushinga wa Isange Estate igeze kure
Abakozi bamaze gusiza ikibanza kizubakwamo inzu 15
Imirimo yo gusiza ibibanza igeze kure
Imirimo yo gucukura ahazubakwa inyubako zo guturamo yaratangiye
Umuyobozi Mukuru wa Imara Properties Rwanda, David Benazeraf, yavuze ko yishimiye aho imirimo yo kubaka igeze
Uyu mushinga byitezwe ko ku ikubitiro uzaba ugizwe n'inzu 15
Abakozi bakora ubutaruhuka kugira ngo abaguze inzu bazazibonere igihe
Umusingi w'izi nzu watangiye kubakwa ku buryo mu gihe cy'umwaka umwe zizaba zuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .