00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hazanywe uburyo bushya bwo kurwanya ’humidité’ mu nzu ku buryo bwa burundu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 November 2022 saa 02:00
Yasuwe :

Ikigo cya AR-BC Company Ltd cyazanye mu Rwanda uburyo bugezweho bukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ikibazo cy’ubukonje bukabije mu nzu buzwi nka ’humidité’, ikibazo cyari cyaraburiwe ibisubizo kuko n’abageragezaga guhangana nacyo babikoraga mu buryo butari bwo.

AR-BC imaze imyaka 30 ikora iyi mirimo yo kurwanya ’humidité’ ’ mu bihugu by’u Burayi birimo u Budage, u Burusiya, Autriche ndetse n’ahandi ariko ikiba ifite inkomoko muri Autriche.

Ikorera mu Karere ka Kicukiro mu nzu ya ’Kicukiro Center Plaza’ mu igorofa rya gatatu. Ifite imashini zitandukanye bigoranye kuba wabona ahandi ndetse n’abenjeneyeri babigize umwuga.

Ubu bukonje ni uruhurirane rw’imyuka ituruka hasi mu musingi w’inzu bukazamuka ariko bushegesha inkuta z’inzu maze ikangirika bikomeye kuburyo yanahirima mu gihe idakorewe ubutabazi.

Uretse guhombya ba nyir’inzu , iki kibazo cya Humidité gishobora gutera indwara z’ubuhumekero ku bazituyemo cyane abakuze n’abana ndetse n’abandi bafite ubwirinzi bw’umubiri bufite intege nke.

AR-BC ikoresha ibikoresho byabugenewe mu gukata inkuta uhereye aho urukuta ruhurira n’umusingi bagashyiramo ’membrane’ ituma uyu mwuka uhera mu butaka.

Bafite uburyo bapima urukuta kugira ngo barebe niba ubukonje bwashizemo, iyo bamaze kuyirangiza bakabona nta bukonje bukirimo inzu isubizwa nyirayo.

Umukozi muri AR-BC Company Ltd, Eng Niyonsaba Juvens yabwiye IGIHE ko ubusanzwe haba ubwoko bw’ubukonje butandukanye harimo ubuterwa n’uko igisenge cyasakawe nabi aho amahuhezi ashobora kuza ku rukuta, ubushobora guterwa n’itiyo yamenetse amazi ayivamo akaba yakwangiriza urukuta n’ubuva mu butaka ari bwo kibazo gihangayikishije muri ibi bihe.

Ati "Ubwo bwo bushobora gukemuka ku buryo bworoshye binyuze mu kuvugurura igisenge no gusimbuza itiyo yamenetse. Buriya bukonje buva mu butaka nibwo bubi cyane dore ko ari na bwo dufitiye igisubizo cyihariye kandi kirambye hano mu Rwanda."

Yavuze ko n’ubwo bakiza inzu zamaze kubakwa bafasha n’abatangiye kubaka batwikira umusingi wose bakoresheje ya ’ membrane’ kuburyo urukuta rw’inzu ari yo ruzaba ruhagazeho ndetse n’ibishahuro byose.

Mu gukemura ikibazo cy’ubukonje ku nzu zamaze kubakwa, AR-BC ifite uburyo ibanza gusuzuma inzu yubatsemo n’ibiyubatse ndetse n’urugero ubukonje bugezeho hanyuma bakabijyana muri laboratwari ibivuyemo bigafasha mu gukosora ikibazo.

Abamaze gufashwa na AR-BC mu kurwanya iki kibazo babwiye IGIHE ko mbere amafaranga yabo yari yarashiriye mu bikorwa byo gukiza ikitari ikibazo ariko nyuma iki Kigo kirabafasha, ubu hehe n’ubukonje ku nzu zabo.

Karangwa Lambert utuye mu Mujyi wa Kigali ati "Nari maze gusana inzu yanjye inshuro zirenze ebyiri ariko ntakaza amafaranga ariko na none ubukonje bukomeza kuyangiza. Urumva iyo usana ugomba gukuraho byose ukongera ugasukura inzu bundi bushya nubwo bitakemukagaike."

Karangwa Arnaud uri mu ba mbere bahawe izi serivisi na AR-BC, avuga ko kuva bamukorera inzu ye neza kugeza ubu nta kimenyetso cy’ubu bukonje arabona, akemeza ko byizewe kubo uhawe serivisi ahabwa ’Guarantie’ y’ihihe kirekire.

Bose bashishikariza abafite inzu zangijwe n’ubukonje bukabije kugana iki Kigo bagafashwa mu ku rwanya iki kibazo hakiri kare inzu zitarangirika ku rugero rukabije.

Igitekerezo cyo gutangiza mu Rwanda iki Kigo ni umusaruro w’ibiganiro Abanyarwanda baba hanze bagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame binyuze muri ’Rwanda Day’ n’andi mahuriro atandukanye.

Ni igitekerezo cyazanywe n’Inzobere mu bijyanye no gukora ibishushanyo mbonera by’inzu, Architect DI Shumbusho Jacques Philippe uba muri Autriche wumvise akamaro ko kuzana bene nk’aba bantu mu gihugu.

Ati "Njye ndi umuntu ukora ibishushanyo mbonera bitandukanye nazaga mu Mushyikirano no muri ’Rwanda day’ noneho tugatekereza uburyo twazamura igihugu cyacu ari naho numvise ko iki kibazo cy’ubukonje cyashakirwa igisubizo."

Architect DI Shumbusho Jacques Philippe avuga ko bashaka kubyagura mu gihugu hose noneho n’u Rwanda rugatangira kujya kubikora mu bindi bihugu kuko batangiye guhugura abantu abenjenyeri batandukanye ku bijyanye no kurwanya ubukonje.

Ubukonje ni ikibazo cyugarije inzu nyinshi muri iki gihe
Igice gihuza inzu yo hejuru n'umusingi bagifunga badasenye ahantu hanini
Kurwanya ubukonje bisaba gutwikira neza umusingi w'inzu
Gukemura ikibazo cy'ubukonje mu nzu bikorwa n'abahanga mu by'ubwubatsi, ku buryo babanza kwiga ku bibazo inzu ifite mu mibare, ubundi bagakosora ikibazo bakizi neza
Bikorwa kinyamwuga ku buryo inzu isubirana neza
Biba byiza iyo gukumira ubukonje bukabije bikozwe guhera muri fondasiyo y'inzu
AR-BC Company Ltd ikemura ikibazo cy'ubukonje bwibasira inzu mu buryo bwa burundu
AR-BC Company Ltd imaze kubaka izina mu kurwanya 'humidité'
Kurwanya ubukonje bwibasira inzu hakiri kare ni ngombwa
Bafite imodoka zabigenewe zifasha mu gutwara ibikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .