00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yiyeguriye Imana, ayobywa n’umugore (Igice cya kabiri)

Yanditswe na

Charlove

Kuya 31 March 2016 saa 12:46
Yasuwe :

.......mu kubasuhuza ariko nagendaga nterera ijisho hirya no hino kugirango ndebe ko nabona wa mukobwa. Nubwo ijisho nari narikanuye, sinigeze muca iryera.Ahagana mu ma saa sita nasubiye mu icumbi ry’abapadiri, agahinda ari kose.

Mbere yo gukomeza twagira ngo tubarangire igice cya mbere cy’iyi nkuru Hano, cyasomwa n’utari wabashije kukibona.

Uwo munsi sinagiye ku meza, abapadiri bagenzi banjye bambajije mbabwira ko numva ntameze neza. Nagiye kuryama ariko habe ngo mbone ibitotsi. Ubwo nibwo nasubije amaso inyuma, ndeba ubuzima bwanjye.

Navukiye mu muryango wifashije, ariko w’abakirisitu cyane.Iwacu ryari itegeko kujya mu misa buri cyumweru, ndetse no ku mibyizi iyo nta masomo yabaga ahari. Nakundaga cyane ukuntu abapadiri babaga bambaye amakanzu. Ubanza ibi ari nabyo byatumye nanjye numva nzaba padiri.

Mu gihe nari ndangije amashuri abanza, papa yambajije icyo numva nshaka kwiga mu yisumbuye, ntashidikanya mubwira ko numva nshaka kujya mu iseminari kugirango nzabe padiri. Yaramwenyuye, arabinyemerera. Uko niko nisanze mu nzira yo kwiha Imana. Muri ibyo bitekerezo niho ibitotsi byamfatiye.

Umunsi ukurikiyeho nabyutse numva mfite ibyishimo bidasanzwe. Nyuma y’isengesho rigufi, risaba Imana kumpa amahirwe yo kubona wa mukobwa, nagiye gufata ifunguro rya mu gitondo.

Kubera ko nabyutse ntinzeho gato, nasanze abandi barangije kurifata. Uwo munsi noneho nihaye gahunda yo kujya gushakira wa mukobwa hirya gato. Nafashe inzira yerekeza mu Rwasave.

Mba Ndamubonye!

Uwo munsi ubanza nari kumwe na malayika. Napfuye gusohoka mu gipangu, ndebye imbere yanjye, mbona umukobwa arimo agenda, yerekeza ku muhanda wa kaburimbo.

Uyu munsi yari yambaye ipantalo y’ikoboyi y’ubururu, imufashe cyane, n’agashati k’umweru. Umutima wanjye waradishye, ubwoba numva burantashye, ndetse numva nasubira inyuma.

Gusa narihanganye ntera intambwe ndende ndamwegera. Yumvise umuntu umugenda inyuma, arakebuka, ambonye aramwenyura.

 Mwaramutse padi?

 Muraho, amakuru yawe?

 Ni meza.

 Euh.. ntabwo nari nzi ko unzi…

 Hahahaha! Padi, hari umuntu utakuzi koko?

 Impamvu ni uko njye nakubonye bwa mbere ejo bundi mu misa.

 Njye nkunda kwiyumvira misa ya mbere.

 Ubundi se witwa nde?

 Nitwa Cynthia Umutoni.

 Padi, ko uzindutse ugenda se ugiye he?

 Urebye ntaho, nari ndimo gutembera gato. Wowe nduzi umeze nk’ufashe urugendo…

 Oya singiye kure. Ngiye i Rubona muri RAB, bampamagaye kuko nahatse akazi.

Twakomeje kugenda tuganira, kugera ku muhanda wa kaburimbo aho yagombaga gufatira tagisi. Kuva navuka ubanza uru rugendo arirwo nakoze nishimye.

Iminota 20 nagendanye na Cynthia numvaga ibaye nk’isegonda rimwe, ariko ntibyambujije kwishima. Ikibazo nari mfite gusa, ni ukuntu nza kumwaka nimero ya telefone ye.

Numvaga binteye isoni kuko nabonaga ko ahita atekereza ko nshaka kumutereta. Mu kanya gato telefoni ye yarasonnye, yitaba umwanya muto. Nahise mbona aho mpera.

 Euh, ufite telefoni nziza!

 Yego, ni iPhone 6. Mfite mukuru wanjye uba mu Bwongereza niwe wayinyoherereje.

 Impa ndebe uko imeze.

Yarayimpereje, ntangira kuyikandakanda, mboneraho umwanya mpita nihamagara kugirango mbone nimero ye, ubundi musubiza telefoni ye. Ubwo nibwo twari tugeze kuri kaburimbo, tuhasanga tagisi, aransezera aragenda nanjye nsubira inyuma ariko ibyishimo byenda kunsaza.

Nashatse guhita muhamagara kuri telefoni ako kanya, ariko ntekereza ko naba nkabije ndihangana. Nimugoroba nibwo naje kumuhamagara.

 Allo!

 Mwiriwe Cynthia. Ni Padiri muvugana!

 Mwiriwe Padi! Nari namenye ijwi ryawe, ariko nibazaga ukuntu wabonye nimero yanjye.

 Ni Roho Mutagatifu wayimbwiye!

 Hahahahahahaha

 Amakuru yawe? Wavuye i Rubona?

 Yego navuyeyo, kandi akazi nakabonye.
 Oh! Felicitations rero!

 Merci

Twavuganye nk’iminota 10, tuvugana ibyo hirya no hino. Nyuma namubwiye ko nifuza kongera kumubona, aranyemerera, duhana gahunda yo guhurira i Butare ku munsi ukurikiyeho.

Sinjye wabonye bucya. Nambaye imyenda nzi ko imbera kurusha iyindi, natsa imodoka, musanga aho yambwiye kumusanga. Twagiye muri Kaminuza y’u Rwanda, imodoka nyisiga muri parikingi, dutembera n’amaguru. Twagiye mu ishyamba rya Arboretum tugenda tuganira tunareba inkende nyinshi zirimo. Twaganiriye byinshi cyane, ambwira iby’ubuzima bwe, mubwira ibyanjye. Mbega ibihe byiza!

Mbere yo gusubira mu modoka, nyuma y’amasaha ane, namubwiye ko mukunda.

 Eh? Padi, ubwo se urumva byashoboka ko wankunda?

 Kubera iki?

 Kubera ko uri Padiri!

 None se Padiri we si umuntu! Nawe ashobora gukunda.

 None se yakunda bikagenda gute kandi ari Padiri?

 Icyakurikiraho cyaterwa n’uko uwo akunda abyifashemo.

 Reka dutahe.

Nahise mbona ahindurije isura. Muri njye nibwira ko byose mbyangije kubera ubuhubutsi.

Mu gusubira mu rugo ni nk’aho tutavuganye. Nagiye ntekereza ukuntu yanyumviye ubusa. Namugejeje iwabo mu rugo kuko bari batuye ku muhanda, nanjye ndataha. Ngeze mu icumbi nahise njya kuryama, kuko numvaga narwaye umutwe. Mu gihe maze kugera mu buriri mbona Cynthia arampamagaye.Umutima uba urasimbutse:

 Allo!

 Wiriwe Padi!, umbabarire kuba mpise nguhamagara, ni uko nabonaga watashye ubabaye.

 Sha, byo nababaye, ariko ku rundi ruhande birumvikana ko ibyo nakubwiye utabyakira neza.

 Nashakaga kukubwira ko njye nagukunze utananzi kuko nakubonaga buri gihe. Gusa nari narabyivanyemo kuko nari nzi ko ntaho twahurira.

 Cherie, urukundo ni impano y’Imana, uko rwaza kose. Nta rukundo rushobora guturuka kuri Sekibi.

 Ndemeye kugukunda. Ariko se bizagenda gute?

Numvise meze nk’aho umutwaro umvuye ku mutwe. Numva ndoroshye, numva naguruka.

 Urakoze cyaaaaaaaaane! Reka dukundane ibindi ubindekere.

Nagombaga gusezera igipadiri nkagira umugore

Mu mezi atatu akurikiyeho twatangiye gukundana by’ukuri, ndetse tuvuga ko tugomba gutegura ubukwe. Gusa kugeza ubwo ryari ibanga ryacu twembi. Icyo gihe nakomeje kuba padiri no gusoma misa uko bisanzwe, gusa nari nzi ko ndi mu nzira yo gusezera.

Gusezera mu gipadiri si ibintu byoroshye. Bajya bavuga ko igipadiri ari nk’igisirikare, kuko byose bidashira mu muntu. Gusa uko bimeze kose nagombaga gusezera kugirango mbane n’umukunzi wanjye. Ibi ntibivuze ko nari ngiye kureka kwiha Imana, ahubwo nari ngiye kuyiha mu bundi buryo.

Hari ukwiha Imana birenze gusezerana kuzakunda ikiremwa cyayo ubuziraherezo? Najyaga mbara amasakaramentu nzahabwa, ngakuramo iryo gushyingirwa, ariko ubu naryo naryongeye mu mubare!

Hashize amezi atandatu menyanye na Cynthia, niyemeje gusezera burundu mu gipadiri. Nibwo nagiye kureba Musenyeri, kugirango mumenyeshe icyemezo nari maze gufata. Yari inshuti yanjye kandi numvaga nta bwoba mfite bwo kumusobanurira icyemezo cyanjye. Nubwo Musenyeri aba yubashywe, njye yamfataga nk’aho ndi umuhungu we. Namusabye ko twazahura ngo tuganire, aranyemerera.

 Nyiricyubahiro Musenyeri, maranye iminsi ikibazo niyo mpamvu nje kukureba.

 Ikibazo? Kuki uje kukimbwira ari uko hashize iminsi myinshi? Wakabaye warakimbwiye iyo minsi itarashira!

 Urumva, nagirango nanjye nihe igihe ndebe ko mbishinzemo imizi.

 Ngaho mbwira.

 Nifuza kuva mu gipadiri.

 Quoi?

Nabonye ko Musenyeri akangaranye. Ni ubwa mbere nari mbonye yikanze pe. Mu mwanya muto nabonye ankanuriye amaso, kuko yari atunguwe cyane.

 Ngo ugiye kuva mu gipadiri? Uribuka ko umazemo imyaka ibiri gusa? Ubwo se ufashwe n’iki?

Byamfashe umwanya utari muto kugirango musobanurire ko nabonye umukobwa nifuza kuzabana nawe igice cy’ubuzima cyanjye gisigaye. Gusa kuko Musenyeri yari nk’umubyeyi wanjye, yaje kubyemera, ndetse mva aho maze kwandikira i Roma, mbasaba kuva mu gipadiri.

Igisubizo cyamaze amezi abiri, kiza kinyemerera. Mbere yo gusubiza amakanzu, nasabye Musenyeri ko nasoma misa ya nyuma. Mu gihe cy’inyigisho, nigishije ukuntu Imana yaremeye Adamu umufasha. Nasoje nanjye mbabwira ko Imana imaze kumpa umufasha. Abakirisitu bibwiye ko ndi kuvuga Roho Mutagatifu, ariko mu kanya babona mpagurukije Cynthia aho yari yicaye imbere.

Nababwiye ko iyo ariyo misa ya nyuma nsomye, ko Nyirubutungane Papa yampaye uburenganzira bwo kuva mu gipadiri. Abakirisitu birumvikana baguye mu kantu, kuko ni ubwa mbere bari bumvise ibintu nk’ibi. Nyuma y’igitambo cya misa, nihutiye kuvanamo amakanzu, mfata ukuboko umukunzi wanjye Cynthia, duhagaraga ku muryango wa Kiliziya.

Abakirisitu bose baje kunsezera, buri wese ashaka kunkora mu ntoki. Nakinguriye umukunzi wanjye imodoka, ndayatsa ngenda mpepera abakirisitu inzira yose iva ku Kiliziya, igana ubuzima bushya, ubwo tugiye kuzabanamo na Cynthia.

Icyitonderwa: Iyi nkuru ni impimbano 100% igamije kuruhura abantu no kubatoza umuco wo gusoma. Amazina y’ahantu yagaragayemo ntabwo ari ukuvuga ko ibivugwa byahabaye. Biramutse ibivugwa mu nkuru hari aho byabaye byaba ari uruhurirane gusa.

Soma Yiyeguriye Imana, ayobywa n’umugore (Igice cya mbere)


Kwamamaza

Kwamamaza

Inkuru ziheruka - Inkuru mpimbano

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .