Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba ingabo z’u Rwanda zaba ziri ku butaka bwa Congo.
Perezida Kagame yavuze ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko iyo zihaba ibibazo by’umutekano muke birimo n’ibiterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR biba byararangiye.
Ikigeretse kuri ibyo kuba ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu, MONUSCO, zimaze imyaka irenga 20 zitarabasha kubahiriza inshingano zahawe ari ikigaragaza ko zatsinzwe.
Igitangaje ni ukuba amahanga yose yarakomeje guceceka hakaba ntawe ushaka kugira icyo abaza ku cyo izi ngabo za Loni zakemuye mu gihe cyose zimaze ku butaka bwa Congo.
Ati “Hari ingabo za Loni ziriyo zavuye mu bindi bihugu, mu myaka 24 ishize ziracyafite inshingano zidahinduka, isi yose ikomeje guceceka. Nta n’umwe ushaka kugira icyo abivugaho, none byagenze gute ko zagiye muri iki gihugu gukemura ibibazo?”
Nyamara ngo hari izindi raporo zivuga ibitandukanye n’ibyo Loni itangaza zaba iz’abantu ku giti cyabo cyangwa ibihugu ubwabyo.
Loni ishora akayabo ku ngabo za MONUSCO muri Congo
Misiyo yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Monusco (Mission de l’Organisation des Nations Unies pour la stabilisation en République Démocratique du Congo) ni gahunda yatangijwe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu 1999.
Ni nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe i Lusaka muri Zambia ku wa 17 Nyakanga 1999 hoherezwa ku ikubitiro abasirikare 90.
Iyi misiyo yabanje kwitwa Monuc (Mission de l’Organisation des Nations Unies en République démocratique du Congo) kugeza mu 2010 ; ibihugu bisaga 40 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika, u Burayi na Aziya, icyo gihe nibyo byatanze abasirikare mu gihe ibindi birenga 20 byoherejeyo abapolisi.
Inshingano za mbere za Monusco ku ikubitiro zari izo kurinda abasivile, abakozi b’imiryango nterankunga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, gukurikirana ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no kwirukana ingabo z’abanyamahanga zari bari ku butaka bwa Congo.
MONUSCO kandi yaje gushingwa ibijyanye no gufasha muri gahunda yo guhererekanya intwaro ku bushake, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwara gisirikare byose bigakorwa hadakoreshejwe imbaraga za gisirikare.
Amakuru agaragaza ko ikoresha ingengo y’imari ingana na miliyari y’amadolari buri mwaka. Mu gihe ihamaze, ni ukuvuga ko imaze gukoresha asaga miliyari 22 z’amadolari.
Kongera manda bya hato na hato mu buryo bushidikanywaho
Kuva MONUSCO yashingwa, Loni ihora iyongerera manda nyamara umusaruro wayo utagaragara, mu gihe igihugu gifite abaturage basaga miliyoni 26 bakeneye kwitabwaho, gusa hakaba hari abagiye bagaragaza ko badakeneye MONUSCO ku butaka bwabo.
Akanama ka Loni gashinzwe amahoro umwaka ushize kafashe umwanzuro wo kongerera manda MONUSCO muri DRC ho umwaka bikaba biteganyijwe ko mu Ukuboza 2021 izatangira gukurayo abasirikare n’abapolisi bayo buhoro buhoro. Biteganyijwe ko inshingano bari bafite zigasigaranwa n’igisirikare cya Congo.
Ingabo za MONUSCO zashinjwe ibikorwa bigayitse muri Congo
Usibye ibirego byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu byarezwe ingabo za MONUSCO nk’uko byagiye bigaragazwa muri raporo zirimo iyashyizwe ahabona mu 2008, bikozwe n’abasirikare bakomoka mu Buhinde, hari ibindi bikorwa bigayitse byavuzwe kuri izi ngabo.
Mu 2007 na 2008, amakuru menshi yagiye hanze avuga ko hari abanya-Pakistan bari mu ngabo za MONUC binjiye mu bucuruzi n’abarwanyi bo mu mutwe wa FNI muri DRC aho bahabwaga zahabu na yo bakayiha intwaro nubwo Loni yabihakanye ivuga ko nta ruhare abanya-Pakistan bagize muri ibi bikorwa.
Nyamara ntibyabujije Human Rights Watch kunenga uburyo Loni yitwaye mu iperereza kuri iki kibazo.
Ingabo zo mu Buhinde kandi zashinjwe imikoranire idahwitse na FDLR nk’uko byashyizwe ahagaragara muri raporo ya Africa Confidential yo muri Gicurasi 2008.
Ibi birego byari birimo gukoresha kajugujugu za gisirikare za Loni mu kwinjira muri Pariki ya Virunga, gufata amahembe y’inzovu ku mitwe yitwaje intwaro yaguranwaga amasasu.
Inkurikizi z’ibi bikorwa zirimo ko MONUSCO yananiwe kwambura intwaro iyo mitwe. Hari kandi kugurana amadolari zahabu, kugura marijuana na FDLR n’ibindi nubwo nta kuri kudashidikanywaho kwagaragaye kuri ibi birego.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!