00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwegura cyangwa kweguzwa? Uruhande rutavugwa ku bavuye mu nshingano barimo Depite Mbonimana

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 16 November 2022 saa 01:11
Yasuwe :

Iminsi iragenda, ariko ijambo ryo riguma ahantu. Ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yakomoje ku mudepite wabaswe n’ubusinzi, utwara imodoka ikagenda ikubita hirya no hino.

Icyo gihe yagize ati "Amahirwe agira, ngira ngo nta muntu arica, ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu."

Nta zina yigeze atangaza, ariko ubu ntirikiri ibanga, ni Dr Gamariel Mbonimana wo mu ishyaka PL, ndetse yamaze kwegura ku mwanya we.

Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.

Yavuze ko yabwiye umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uyu muntu ashobora gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko, ikitandukanya n’uyu muntu, n’ibyo akora.

Ati "Nasanze byose ntacyo bakoze, bo bararetse aragenda, ndababwira nti sasa, mwebwe nimwe muri bujye mu mwanya we nimutareba neza."

Yahise abaza Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja imiterere y’ubudahangarwa nk’ubwo.

Yasubije ati "Nyakubahwa sinzi icyo nakongeraho kuko wabisobanuye neza."

Yanemeje ko nta budahangarwa afite bwo kutishyura amafaranga igihe akoze amakosa nk’ayo.

Mu buryo busanzwe, umuntu ufashwe yasinze bamuca 150,000 Frw akanafungwa iminsi itanu, ibintu bitakozwe kuri uyu mudepite wagombaga gutanga urugero ku bandi.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu kubahiriza amategeko harimo ibibazo, kuko uyu mudepite yanabanje kwanga kuvuga uwo ari we.

Ati "N’iyo naba nkuzi, wanze kunyibwira nakora nk’aho ntakuzi, nkabanza nkagira aho nkugeza ukabanza ukumva, cyangwa zikabanza zikagushiramo."

Minisitiri Ugirashebuja yahise avuga ko niba byarabaye kenshi, hari uburyo bwo kumuvanaho ubwo budahangarwa.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko Komite ishinzwe imikorere y’Umutwe w’Abadepite, imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abadepite, yari itarasuzuma ikibazo cy’uyu mudepite kuko yari itarakigezwaho na Biro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni komite ikomeye mu Nteko, kuko ibisabye, bikemezwa na bitatu bya gatanu by’abagize Umutwe w’Abadepite, Inteko Rusange ishobora kwemeza ko Umudepite akurwa ku mirimo ye.

Ni ibyemezo bishobora gushingira ku makosa arimo nko kwiyandarika no kwitesha agaciro cyangwa kugatesha urwego arimo; cyangwa indi myitwarire n’imyifatire binyuranyije n’ibigenga abayobozi.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mbonimana yagize ati "Mbandikiye mbagezaho ubwegure bwanjye ku mwanya wavuzwe haruguru, kubera impamvu zanjye bwite."

Si ubwa mbere amakosa aherekezwa n’impamvu bwite

Uretse abari mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa 6 Gashyantare 2020 uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, beguriye icyarimwe ku myanya yabo.

Amabaruwa y’ubwegure bwabo bayashyikirije Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard.

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza mu gihe Dr. Munyakazi Isaac yari akurikiranweho kwakira indonke.

Mu badepite beguye mu Nteko mu myaka ishize, harimo Sekamana Bwiza Connie, Bushishi Giovanni na Kabahizi Celestin wari uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA.

Usibye aba badepite, mu bandi beguye bavuzwe cyane harimo na Senateri Kantarama Penelope.

Hafi ya bose impamvu batanze z’ubwegure nk’uko zagaragaye mu mabaruwa yabo, zari impamvu bwite, ariko nyuma hakavugwa byinshi bishamikiye kuri ubwo bwegure.

Mu 2015 nyuma y’iminsi mike Bwiza yeguye, hamenyekanye ko ateguye ku mpamvu ze bwite, ahubwo ko yabihatiwe bishingiye ku makuru yabwiye Ambasade ya Amerika asaba viza.

Bwiza wari umaze imyaka 15 mu Nteko Ishinga Amategeko, yagiye kwaka viza muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abeshya ko umutekano we utameze neza nyuma y’ihunga ry’umugabo we.

Icyo gihe hari hashize igihe gito Sekamana Jean Marie, umugabo wa Connie, atangiye kwaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, avuga ko umutekano we utameze neza mu Rwanda aho yari asanzwe akorera ibikorwa by’ubucuruzi.

Ubwo Sekamana yakaga ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwiza Connie na we yunze mu ry’umugabo atangira gusaba viza y’iki gihugu, ubusabe bwe buherekezwa n’ibaruwa yasobanuraga ko umugabo we kuva mu myaka yari ishize umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda.

Depite Bushishi Giovanni we yasezeye mu ishyaka, ahita atakaza umwanya mu nteko. Muri Kamena 2015 nibwo yasezeye mu ishyaka rya PSD ku mpamvu zitigeze zitangazwa.

Ukwegura kwe kwaje nyuma gato y’ukwa Kabahizi Célestin wari Umudepite w’u Rwanda muri EALA, ariko na we aturuka muri PSD.

Hari amakuru agera kuri IGIHE yatanzwe n’umwe mu bantu bazi neza iby’isezera rya Bushishi wavuze ko ’yafashe uyu mwanzuro ku mpamvu za Politiki’.

Senateri Kantarama Penelope nawe ni undi wigeze gusezera ku mpamvu ze bwite muri Kanama 2013.

Gusa icyo gihe byavuzwe ko yaba yarirukanwe bitewe n’amagambo yavuze ashyigikira ibyatangajwe na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko u Rwanda rukwiye gushyikirana na FDLR.

Na none mu 2019, Kanyamashuli Kabeya Janvier yeguye amaze iminsi 175 mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite.

We yabwiye IGIHE ko agiye gutekereza ku kindi yakora, ati "Ngiye gutekereza ku yandi mahirwe atandukanye".

Abajijwe niba ubwegure bwe nta yindi mpamvu ibwihishe inyuma nk’uko byagiye bigenda ku bandi, Kanyamashuli yabihakanye yivuye inyuma ati "Oya rwose nta na gato. Nta na gato rwose. Mu buzima bwanjye no mu myemerere yanjye sinjya mbeshya. Ibintu mbivuga uko biri. Ni njye byaturutseho nta wundi."

Ni iki gitahiwe nyuma yo kwegura kwa Mbonimana?

Itegeko ngenga rigenga amatora ryo mu 2018, riteganya ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti y’umutwe wa politiki.

Umwanya we uhabwa umuntu ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

Abadepite bariho ubu batangiye manda y’imyaka itanu ku wa 19 Nzeri 2018 kuko ari bwo barahiye, bivuze ko igihe gisigaye ngo irangire kitagera ku mwaka, bityo uyu mudepite ntashobora gusimburwa.

Mu matora aheruka yabaye mu 2018, Ishyaka PL ryatsindiye imyanya ine mu Nteko ishinga amategeko. Yahise ishyirwamo Mukabalisa Donatille, Munyangeyo Théogène, Mbonimana Gamariel na Mukayijore Suzanne.

Bivuze ko umukandida uri ku rutonde wakabaye ategereje ari Mupenzi Georges, ariko nyuma yaje gitorerwa kuba umusenateri. Ku mwanya wa gatandatu haza Dr Rutebuka Balinda, ari na we wari guhabwa uyu mwanya iyo igihe gisigaye kibimwemerera.

Mbonimana Gamaliel yari umudepite ukomoka mu ishyaka PL
Kanyamashuli Kabeya Janvier yeguye nyuma y'iminsi 175 mu Nteko Ishinga Amategeko
Bwiza Connie yeguye avuga ko ari ku mpamvu ze bwite ariko nyuma biza gutangazwa ko yabihatiwe nyuma yo kubeshya ashaka Viza yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Depite Bushishi Giovanni yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko bivugwa ko byari ku mpamvu za politiki
Byigeze kuvugwa ko Senateri Kantarama yaba yareguye biturutse ku magambo yavuze ashyigikira uwahoze ari Perezida wa Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .