Ubutumwa bwashyizwe hanze buvuga ko kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu, biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique.
Izi ngabo zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
By’umwihariko ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.
Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko hari Imijyi yamaze kuvanwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba irimo Mocimboa da Praia n’iyindi.
Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi, biza gukurikirwa n’inama ihuza amatsinda y’abahagarariye ibihugu byombi.
Biteganyijwe kandi ko aba bakuru b’ibihugu bakurikirana igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Naho ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame azifatanya na mugenzi we Filipe Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo bizabera kuri Stade iherereye ahitwa Pemba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!