00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turashoboye kandi tugomba gukora ikintu gishya-Perezida Kagame avuga ku nkingo zitegerejwe kuri Afurika

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 December 2021 saa 01:05
Yasuwe :

Perezida Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo gukora ibintu bishya kandi bifite itandukaniro ariko bitavuze ko uzabikora wonyine.

Yaganishaga kuri gahunda uyu mugabane wihaye wo gutangira gukora inkingo n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, ubwo yafunguraga inama y’iminsi ibiri yiga ku bufatanye mu gukora inkingo ku Mugabane wa Afurika (PAVM), yabereye i Kigali kuva kuri uyu wa Ukuboza 2021.

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika n’abayoboye imiryango yo ku rwego rw’Akarere na mpuzamahanga.

Ubufatanye mu gukora inkingo (PAVM) ni umusaruro wakomotse mu nama ya AU na Africa CDC yabaye muri Mata uyu mwaka. Icyo gihe AU yihaye intego ko kugeza mu 2040, ibihugu bya Afurika bizaba bibasha kwikorera inkingo zingana na 60% zivuye kuri 1% uyu munsi.

Perezida Kagame yavuze ko hamaze guterwa intambwe ikomeye muri ayo mezi umunani ashize anashimira ikigo African CDC na Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bafatanyabikorwa batanze umusanzu mu gufata ibyemezo.

Yavuze ko ubu bufatanye bwatumye Afurika itibagirana nubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa.

Yagize ati “Ibibazo by’umugabane wa Afurika mu bihe bya Covid-19 haba mu kurinda abaturage, gupima no gukingira byatweretse ko hari icyo dukwiye gukora ubwacu. Afurika igomba kubaka ubushobozi bushingiye kuri siyansi n’inganda mu buryo bwihutirwa.”

Yakomeje ati “Dufite ubushobozi kandi tugomba gukora ikintu gishya kandi gifite itandukaniro. Kuba tugomba gukora ibintu ubwacu ntibivuze gukora twenyine. Ubushakashatsi ku nkingo n’ikorwa ryazo ni ibikorwa byagutse, tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku Isi hose, si amafaranga akenewe gusa ahubwo n’icyizere.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kimwe mu byakozwe kuva inama y’ubushize ibaye ari itangizwa ry’Ikigo Nyafurika gishinzwe iby’imiti (Africa Medecine Agency) cyitezweho umusanzu mu kwihutisha ikorwa ry’inkingo.

Yanagaragaje ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika ari andi mahirwe ku bucuruzi n’ishoramari, ko bitarenze umwaka utaha bizaba byatangiye kuko u Rwanda na Senegal byamaze kugirana amasezerano na BionTech.

Iyi nama yateguwe na Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo Nyafurika Gishinzwe kurwanya indwara (CDC Africa), Ikigo cya Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe ubufatanye mu by’iterambere rya Afurika (AUDA-NEPAD) n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa no kwemeranywa ku buryo buzafasha mu gushyiraho amategeko azagenga inkingo zikorewe muri Afurika n’uburyo bwo gushyigikira Ikigo Nyafurika gishinzwe iby’imiti.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika ari andi mahirwe ku bucuruzi n’ishoramari
Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr Nkengasong John
Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nsanzabaganwa Monique
Minisitiri w'Uburezi w'u Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na we yari mu bitabiriye iyi nama yiga ku bufatanye mu gukora inkingo muri Afurika
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guteress yakurikiye inama hakoreshejwe iyakure
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ari mu bari bitabiriye iyi nama
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ikigo Gishinzwe Imyigishirize y'Abakozi bo mu Rwego rw'Ubuzima (HRHS), Dr Ndimubanzi Patrick
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye (ONE UN) mu Rwanda Fodé Ndiaye yitabiriye Inama yiga ku bufatanye mu mugambi wo gukora inkingo ku Mugabane wa Afurika
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré yari yitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Lucien Bussa Tongba
Amabasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi, Nicola Bellomo
Noelle Bigirinama wari umuhuza w'ibiganiro muri iyi nama
Perezida Kagame yavuze ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu mezi umunani ashize

Amafoto:Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .