00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye guhurira mu nama yiga ku bibazo by’umutekano muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 November 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yahamagaje inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo Ibiro bya Perezida w’u Burundi byashyize hanze, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yaganiriye kuri telefone n’abakuru b’ibihugu bigize EAC, hagamijwe guhuza ibitekerezo ku bibazo by’umutekano muke muri RDC n’uburyo byakemurwa.

Bemeranyije ko hategurwa inama bwangu izahuza abakuriye ingabo mu bihugu bigize EAC, igakurikirwa n’indi y’abakuru b’ibihugu.

Ntabwo hatangajwe igihe izo nama zizabera icyakora byari biteganyijwe ko mu ntangiriro z’uku kwezi i Nairobi muri Kenya habera inama igamije guhuza impande zitavuga rumwe muri Congo, hagamijwe kugarura amahoro.

Bivugwa ko iyo nama yasubitswe kuko bamwe mu bagombaga kuyitabira bafite izindi gahunda zihutirwa mu gihe inama yari kubera.

Muri Kamena uyu mwaka EAC yari yiyemeje kohereza ingabo muri Congo gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye. Kugeza ubu izo ngabo ntiziratangira ibikorwa nubwo Kenya n’u Burundi ingabo zabyo zagezeyo.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru ariko abaturage bakomeza guhunga, hakaba hari impungenge z’uko uwo mutwe wakwinjira mu mujyi wa Goma utuwe n’abasaga miliyoni, bakaharwanira n’ingabo za Leta.

Abakuru b'ibihugu bya EAC baherukaga guterana muri Nyakanga uyu mwaka muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .