Ni icyemezo kitaraba ihame ariko gishobora gushyirwa mu bikorwa kugira ngo Perezida Felix Tshisekedi n’ingabo ze bahoshe uburakari bw’abanye-Congo bamwe, batishimiye na mba imyitwarire y’ingabo zabo ku rugamba rumaze amezi asaga atanu.
Buri uko M23 irwanye na FARDC, akenshi FARDC niyo ikurwa mu birindiro dore ko izo ngabo ziyita iza munani zikomeye muri Afurika, ziherutse kwemera ko M23 izirusha ubushobozi.
Kuri uyu wa Gatandatu M23 yatangaje ko yigaruriye uduce twa Rutshuru, nyuma y’iminsi ifite umujyi wa Bunagana ukora kuri Uganda. Impungenge ni zose ko uyu mutwe ushobora kwigarurira umujyi wa Goma nk’uko byagenze mu mwaka wa 2012.
Ntabwo biramenyekana niba Tshisekedi na Guverinoma barashyira mu bikorwa ibyemezo byose igisirikare cyabasabye gufata, birimo no guhagarika ubuhahirane bwa Congo n’u Rwanda. Icyakora haba harimo guhubaka cyane.
Ubwo busabe bwari bwanatanzwe muri Gicurasi uyu mwaka ubwo imirwano hagati ya M23 na FARDC yuburaga, ariko Guverinoma yanga kubyemeza.
Icyo gihe icyakozwe ni ukugabanya amasaha y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho ubucuruzi bwafungwaga saa cyenda z’amanywa aho kuba saa mbili z’ijoro nk’uko byari bisanzwe.
Congo nicyo gihugu cya mbere u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Nko mu mwaka wa 2019 wabanjirije Covid-19, u Rwanda rwohereje muri Congo ibicuruzwa bya miliyoni $372 , rukurayo ibicuruzwa bya miliyoni $17.
Ibyo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu bitunze by’umwihariko abasaga miliyoni 1.5 batuye umujyi wa Goma n’inkengero zawo, ndetse n’umujyi wa Bukavu. Iyi niyo mijyi ikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu.
Kubera ibikorwa remezo bike nk’imihanda yahuza Uburasirazuba bwa Congo n’ibindi bice nka Kinshasa, ibicuruzwa byinshi bituruka cyangwa bikanyura mu Rwanda bivuye ku byambu nka Mombasa na Dar es Salaam, kuko ari zo nzira za hafi zituma bigerayo bidahenze.
Bibarwa ko nibura buri munsi hari amakamyo 80 atwara ibicuruzwa yinjira mu mujyi wa Goma avuye mu Rwanda, mu gihe izituruka muri RDC ari eshatu.
Ubwo hiyongeraho abasaga ibihumbi 80 bambuka umupaka wa Rubavu/Goma buri munsi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bwihariye 80% by’ubwo u Rwanda rufitanye na Congo.
Hejuru y’ibyo bicuruzwa Congo ivana mu Rwanda, n’amazi meza akoreshwa i Goma aturuka mu Rwanda, dore ko muri uwo mujyi nta mazi meza ahaba.
Ayakabaye yifashishwa ni ay’ikiyaga cya Kivu, ariko arimo umunyu mwinshi ku buryo kuyakoresha bishobora kugira ingaruka ku baturage.
Uganda yari imaze iminsi yubaka imihanda iyihuza na Congo harimo n’ugomba kugera i Goma, ariko bisa nk’ibyahagaze muri iyi minsi imirwano yubuye.
Uvuye muri Uganda kugira ngo ugere i Goma unyura muri Bunagana na Rutshuru, uduce twamaze kujya mu maboko ya M23.
Tshisekedi aramutse afunze ubuhahirane n’u Rwanda, yaba asigaranye ihurizo rikomeye ryo kugaburira abatuye Goma na Bukavu, uretse ko Bukavu yo ishobora kurwariza ku kuba ikora ku Burundi.
Gufunga ubuhahirane, bivuze ko abaturage biganjemo abagore bazindukiraga ku mupaka wa Rubavu bagiye gucuruza ibikomoka ku matungo n’ubuhinzi i Goma, batakongera kuhambukira.
Ni igihombo ku Rwanda cyo gushakira isoko abo bacuruzi bato boherezamo ibicuruzwa byabo n’ubundi buryo bw’imibereho. Icyakora, bikomereye cyane abatuye Goma badafite ubundi buryo bwo kubona ibibatunga, kuko nta yindi nzira baba basigaranye ibagezaho ibibatunga uretse gukoresha indege.
Igicuruzwa cyaje mu ndege ibiciro byacyo nabyo byakwigonderwa na mbarwa, ugereranyije n’ibyo abaturage bari bamenyereye byaje mu modoka.
Abasirikare bagiriye inama Tshisekedi yo gufunga ubuhahirane n’u Rwanda, kuri ibo ni iturufu ikomeye kuko biza kubarinda amaso y’abaturage no kubazwa impamvu bakomeje gutsindwa.
Amaso barayerekeza ku Rwanda rube igitambo, nubwo nabyo bishobora kurangaza by’akanya gato.
Icyakora, ku rundi ruhande bari gushyirisha mu bibazo umugaba mukuru w’ikirenga wabo ari we Perezida Tshisekedi, kuko nihabura indi nzira yo kugeza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma, abaturage bashobora kwivumbura bakigaragambya, ubujura bukiyongera, kurinda umutekano muri ako gace bikananirana.
Bishobora kuza gutera ubwivumbure kandi abaturage bagashyigikira M23 nk’amaburakindi kugira ngo ibafungurire amayira babone aho guhahira.
Bishobora kuba indi turufu kandi kuri M23, ikagaragaza ko Leta ya Kinshasa ititaye ku mibereho myiza y’abaturage, ko aho kubitaho yabagize ingwate z’intambara ibicisha inzara. Ibyo byayiha indi mpamvu yo kurwana.
Imisozi ikikije Goma yari isanzwe ari indi soko y’ibiribwa byari bitunze uwo mujyi, ariko kubera imirwano imaze iminsi, abaturage ibihumbi barahunze bava mu byabo.
Bivuze ko n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bakoraga yahagaze, cyangwa se abayikora ari bake ugereranyije na mbere ku buryo nta kidasanzwe bafasha umujyi wa Goma.
Ibi byemezo nibifatwa biraza kuzamura ikiguzi cyo kuba mu mujyi wa Goma, ababishoboye bahunge cyangwa se abahakoreraga ubucuruzi bamwe bacike intege.
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi muri Politiki, Tite Gatabazi, yavuze ko Perezida Tshisekedi nta bushobozi asigaranye bwo kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’akanama k’umutekano ka gisirikare, dore ko inama yafatiwemo iyo myanzuro na we yari ayirimo.
Icyakora, Gatabazi avuga ko nta musaruro bizatanga kuko ubushobozi buke n’imyitwarire mibi y’abasirikare iri mu bituma ibibazo bikomeza gukururana.
Ati "Tshisekedi ni we ubwe wanenze ku mugaragaro igisirikare agishinja ubujura n’amanyanga. Bizwi ko abasirikare bakuru ba FARDC bafite inyeshamba zabo zibacungira ibirombe by’amabuye y’agaciro."
Kuri Gatabazi, ngo gufunga imipaka biraza kurushaho kuremereza ikibazo cy’imibereho myiza y’abaturage muri Goma.
Ati "Goma yatanjiye kwakira abahunze imirwano. Hagiye kuba ikibazo cy’ubuzima bubi ku baturage, umutekano ube muke, ubujura n’ubugizi bwa nabi byiyongere."
Biragoye kumenya neza umwanzuro Tshisekedi aza gufata, niba yemera ibyo igisirikare cyamusabye byose cyangwa agira ibyo yanga.
Icyakora gufunga ubuhahirane n’u Rwanda byo bishobora gufatwa nka ya nkunguzi y’ibikoba yikururira amakara, kuko igihombo cyabyo kiruta kure inyungu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!