00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harabaye ntihakabe! Ibimenyetso bishimangira ukugana heza k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 May 2021 saa 07:29
Yasuwe :

Ahagana mu 1543, uwari Umwami w’u Rwanda, Mutara I Semugeshi yagiranye igihango na mugenzi we w’u Burundi Mutaga II Nyamubi binyuze mu masezerano bitaga ‘imimaro’ y’uko ibihugu byombi bitazigera bishotorana ngo kimwe kigabe igitero ku kindi.

Iki gihango ibihugu byombi byakigiranye mu muhango wabereye ahitwa mu Twicarabami twa Nyaruteja hafi ya Kansi, ubu ni mu Murenge wa Nyanza, Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bihuriye ku ngingo zisobanura impamvu zikomeye zo kubana mu bwumvikane, ubuhahirane n’ubufatanye muri byose. Ni ibihugu bisangiye imipaka, umuco n’ururimi bijya kuba bimwe kandi byigeze gutegekwa nk’igihugu kimwe mu mateka bihuriyeho y’Ubukoloni.

Nyuma y’ibinyejana bine by’imyaka, ibihugu byombi byaje gutatira icyo gihango Abakurambere babyo bagiranye ndetse kugeza ubu imyaka igiye gushira ari itandatu birebana ay’ingwe ku bw’umubano wabyo utifashe neza.

Bijya gutangira…

Hashize imyaka itandatu umubano w’ibihugu byombi urimo igihu cyatangiye mu 2015, ubwo Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu. Mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku bihumbi 400 barahunga.

Muri Gicurasi 2015, muri iki gihugu hageragejwe ‘Coup d’Etat’ yari igambiriye guhirika Nkurunziza ku butegetsi. Ni Coup d’Etat yari iyobowe n’uwahoze ayobora urwego rw’ubutasi Gen Maj Godefroid Niyombare.

Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi, banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

U Rwanda narwo rushinja iki gihugu cyo mu Majyepfo yarwo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo. Aka gatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kabyaye amahari bigera ku rwego rwo guhagarika ubuhahirane n’imigenderanire ihuriweho.

Ntibyagarukiye aho kuko iki gihugu gituranyi cyo mu Majyepfo y’u Rwanda cyaje kugera aho gihinduka indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse hari ibitero byinshi byagiye bigabwa k’u Rwanda n’abaturutse mu Burundi.

Imitwe y’inyeshyamba za FDLR, FLN n’indi itandukanye igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yaje guhabwa icyicaro mu Burundi ndetse byanavuzwe ko hari bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi babarizwaga mu mutwe wa FDLR.

Kuva mu 2018, nibwo inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, mu bihe bitandukanye zikica abantu, zigashimuta abandi, zigasahura ndetse zigakora ibindi bikorwa bya kinyamanswa. Ni ibitero zagabaga ziturutse ku butaka bw’u Burundi.

Ku rundi ruhande ariko kuva mu 2020, ubwo General Évariste Ndayishimiye yatorerwaga kuyobora u Burundi asimbuye Nkurunziza kugeza ubu, hari impinduka zigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuzahuka.

Muri iyi nkuru twakusanyije ibimenyetso bigaragaza ahazaza heza n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’igihe kirekire ibihugu byombi bifitanye urwicyekwe.

Ibiganiro mu rwego rwa Dipolomasi

Muri Kanama 2020, nyuma y’iminsi mike gusa Ndayishimiye atorewe kuba Perezida w’u Burundi, i Nemba aho u Rwanda ruhanira imbibi n’u Burundi habereye ibiganiro byahuje abahagarariye inzego z’iperereza hagati y’ibihugu byombi. Byari bibaye ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka itanu yari ishize ibihugu byombi umwuka utari mwiza.

Icyo gihe hitabiriye n’abahuza bo mu bihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari ICGLR. Impande zombi zagaragaje ko ari intangiriro y’umwuka mwiza n’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.

Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’iperereza mu ngabo z’u Rwanda ndetse na mugenzi we w’u Burundi Col. Ernest Musaba nibo bari bakuriye impande zombi.

Brig. Gen Nyakarundi yavuze ko u Rwanda rwiteze ku Burundi amakuru azarufasha guhashya imitwe iruhungabanyiriza umutekano.

Ati “Mfite icyizere ku myanzuro y’ingirakamaro ku gusangira amakuru arebana n’umutekano, imwe mu ntambwe y’ingirakamaro iganisha ku guhangana n’ibikorwa by’ubucengezi byambukiranya imipaka by’imitwe ya CRND, FLN ku butaka bw’u Rwanda no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.”

Nyuma y’amezi abiri gusa, i Nemba hongeye kubera inama noneho yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, ndetse n’uw’u Burundi, Amb. Albert Shingiro bemeranya ku gushyira akadomo ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we mu muhezo byagarutse ku kibazo muri rusange uko giteye aho kuba ingingo imwe ku yindi banarebera hamwe icyabaye imbarutso y’umubano mubi hagati y’impande zombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Albert Shingiro, we yagaragaje ko ko umuti w’ibibazo bimaze imyaka hagati y’ibihugu byombi uzava kuri ba nyir’ubwite aribo u Burundi n’u Rwanda.

Yagize ati “Nk’ababanyi nibyo mpora mbwira abantu bahora bashaka ngo guhuza u Rwanda n’u Burundi, ababimbwira benshi mbabwira ko bidashoboka, ko bidakenewe, turaziranye cyane Abanyarwanda n’Abarundi ibibazo tuzajya tubikemura twebwe.”

Gucyura impunzi

Kuva mu 2015, ubwo mu Burundi hadukaga imvururu, abaturage b’icyo gihugu bafashe iy’ubuhungiro ndetse benshi berekeza mu Rwanda cyane ko cyari igihugu gituranyi kandi bamwe banahafite abavandimwe babo.

Mu 2016, Imibare y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) yagaragazaga ko nibura mu mpunzi z’Abarundi bisaga ibihumbi 76 zari mu Rwanda icyo gihe mu gihe ibihumbi 48 muri bo babaga mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

Kuva muri ubwo Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, ibihugu byombi bifatanyije na UNHCR, byatangije ibiganiro byanatumye impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zitangira gutaha.

Kuva muri Kanama 2020 ubwo Abarundi batangiraga gutaha, abarenga ibihumbi 23 ni bo bamaze gusubira mu gihugu cyabo, mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira abagera ku bihumbi 40 barasubiye iwabo.

Bamwe mu mpunzi z'Abarundi ziherutse gutaha zivuye mu Rwanda bishimiye uburyo bafashwe n'u Rwanda

Abatashye mu cyiciro cyo ku wa 27 Mata 2021, baganiriye na IGIHE, bavuze ko nyuma yo kumara imyaka itandatu mu Rwanda bishimiye gusubira iwabo ariko banashimangira ko u Rwanda rwabagiriye neza rukabakira kandi rukabatuza neza.

Umwe muri bo yagize ati “Kuva ku rwego rw’umudugudu kugera aho amaso atagera, umutekano wari mwiza. Nashimishijwe no kubona Perezida Paul Kagame agera i Nyamata agahagarara akaturamutsa.”

Hafunzwe ibitangazamakuru birwanya Leta y’u Burundi byakoreraga mu Rwanda

Muri Werurwe 2021 nibwo ibitangazamakuru bitatu bikomeye mu Burundi birimo Radio RPA, Inzamba na Televiziyo Renaissance byari bimaze igihe bikorera mu buhungiro mu Rwanda aho bamwe mu bakozi babyo bahungiye mu 2015, byabujijwe kongera gukora.

Ibi bitangazamakuru wasangaga akenshi bigaruka ku nkuru zinenga Leta ya Pierre Nkurunziza gusa na nyuma y’urupfu rwe byakomeje kugaragaza ibitagenda neza no ku butegetsi bwa Évariste Ndayishimiye.

Byatumye ubutegetsi bw’u Burundi butangira kuvuga ko bubangamiwe no kuba ibi bitangazamakuru byarahawe rugari bigakomeza kuvuga.

Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko kuba ibyo bitangazamakuru ashinja gutandukanya Abarundi byari bigikora, ari igitutsi ku itangazamakuru muri rusange.

Ati “Ntabwo bakwiriye izina ry’itangazamakuru. Iri tangazamakuru ry’urwango rwakwirakwizaga ubutumwa bugamije gutanya Abarundi.”

Muri Werurwe, u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kumenyesha ibi bitangazamakuru ko bigomba guhagarika ibikorwa byabyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye IGIHE ko Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru byavugaga byari igitero cy’amagambo ku Burundi.

Nshuti yavuze ko nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru bivuga bifite ingaruka babisabye guhagarika gukora.

Abakuru b’ibihugu byombi batanze icyizere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakunze kugaragaza ko kubana neza k’u Rwanda n’ibihugu bituranyi ari kimwe mu byo ashyize imbere by’umwihariko abavandimwe b’Abarundi.

Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Nyakanga 2020, nyuma y’itorwa rya Ndayishimiye yavuze ko abona hari icyizere cy’umubano mwiza hagati ye na mugenzi we mushya.

Ku wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021, ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yongeye kugaruka ku mubano n’ibihugu by’ibituranyi, avuga ko mu minsi yashize u Rwanda rutari rubanye neza n’u Burundi ariko ko ibintu biri kujya mu buryo.

Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa; tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’Amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

Kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Evariste Ndayishimiye, hatangiye guterwa intambwe iganisha ku gusubiza ibintu mu buryo.

Perezida Ndayishimiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo yagezaga ijambo ku baturage be abagaragariza uko igihugu gihagaze, yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

Ati “Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n’u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.”

Igisubizo kiri hagati y’ibihugu byombi

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko kuba ibihugu bituranye byagirana ibibazo ari ibintu bisanzwe, yemeza ko ikibazo gikomeye cyavuka igihe baba batabiganiraho.

Ati “Ni byiza ko tuganira, ibibazo biba ingutu iyo abantu bataganira ngo umbwire ikibazo uko ucyumva nanjye nkakubwire uko mbyumva. Iyo muganiriye icyo mwitaga ikibazo umuntu agitangiye igisobanuro kirumvikana kigafatwaho ingamba z’uko twagikemura.”

Yavuze ko hari icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzongera kuba mwiza ariko yemeza ko ari urugendo rugomba kugirwamo uruhare n’impande zombi.

Mbere y’uko ibihugu byombi bigirana amahari, byari bisanzwe bitabarana nk’abaturanyi. U Rwanda rwigeze kwishyurira imyenda u Burundi ndetse runakoresha indege yarwo ya gisirikare mu kuzimya inkongi yari yibasiye isoko rya Bujumbura.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Vincent Biruta (iburyo) na Albert Shingiro w'u Burundi ubwo bahuriraga ku mupaka wa Nemba mu Bugesera umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .