00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ibibazo by’umutekano muri RDC bidakemuka mu mboni za Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 November 2022 saa 04:57
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubushake buke bwa politiki buri mu bituma ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bidakemuka.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yitabiraga inama y’akarere yatumijwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije guhuza ubuyobozi bwa RDC n’imitwe itandukanye irwanira mu Burasirazuba bw’igihugu.

Muri iyo nama Perezida Kagame yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko hashize igihe kinini uburasirazuba bwa Congo burimo umutekano muke, nyamara ari ikibazo cyari gukemuka iyo hashyirwamo imbaraga.

Ati "Imyaka hafi 30 irashize ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC cyarabaye ingorabahizi. Ni ikibazo cyagize ingaruka ku karere kacu harimo n’ibihumbi by’impunzi z’abanye-Congo babuze uko basubira iwabo mu mahoro ndetse no gusubiza inyuma ishoramari n’ubucuruzi mu karere."

Yakomeje agira ati "Impamvu nyamukuru iki kibazo kitarangira, ni ukunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye agerwaho mu bihe bitandukanye mu myaka yatambutse. Ndizera ko noneho kuri iyi nshuro, izi mbaraga zizatanga umusaruro mwiza."

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro basaga 40 bakorera mu Burasirazuba bwa Congo. Aka gace Loni igaragaza ko kabarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 130.

Umutwe wa M23 ni wo umaze iminsi uhanganye na Leta ya RDC kandi wigaruriye uduce twinshi twa Kivu y’Amajyaruguru, nyamara ntiwatumiwe muri ibi biganiro.

M23 yubuye imirwano ishinja Leta ya RDC kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro basinye mu 2013, yari yitezweho kurangiza ikibazo cy’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bacunaguzwa.

Perezida Kagame yavuze ko ikizakemura ibi bibazo by’umutekano, ari ubushake bukomeye bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe.

Ati "Igikenewe cyane uyu munsi, ni ubushake buhamye bwa politiki mu gushyira mu bikorwa ingamba ziri gufatwa n’akarere […] Ibi bikwiriye kuba ibigamije gikemura ikibazo rimwe na rizima ari nacyo kizazana impinduka mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC no mu bihugu bituranye."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugera ku gisubizo kirambye kuri ibyo bibazo.

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko iterambere ry’akarere ridashoboka mu gihe hatari umutekano, ariyo mpamvu igihugu cye cyiyemeje gushyigikira inzira zose zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida w’u Burundi ari na we uyoboye EAC, Evariste Ndayishimiye yasabye impande zitavuga rumwe muri RDC gushyira hamwe kugira ngo amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bigaruke.

Perezida Yoweri Museveni we yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gishobora gukemuka mu gihe imbaraga nyinshi zizaba zishyizwe mu guhagarika icuruzwa ry’intwaro muri icyo gice, ari nazo zifashishwa n’inyeshyamba.

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi we yavuze ko igihugu cye kirajwe ishinga no kugarura umutekano mu Burasirazuba, ariyo mpamvu gishyigikiye ibiganiro bya Nairobi.

Perezida Kagame yijeje umusanzu w'u Rwanda mu gukemura ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC giterwa n'ubushake buke bwa politiki
Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi bitabiriye iyi nama mu buryo bw'ikoranabuhanga
Ibi biganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye
Perezida William Ruto, Evariste Ndayishimiye n'umuhuza Uhuru Kenyatta basabye impande zitavuga rumwe muri Congo gushyira hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .