00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ka Kivu n’uruhare rw’Interahamwe na Ex-FAR

Yanditswe na Mwene Ndabarasa
Kuya 10 November 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Nyuma y’aho habereye inama ya Berlin mu 1884, aho abanyaburayi bigabanyije Afurika bakoresheje ikarita, Abanyarwanda bamwe bibonye hanze y’u Rwanda rushya baba abanye-Congo cyangwa abanya-Uganda. Muri Uganda hari ubwoko bunini buzwi nk’Abanyarwanda.

Mu 1908 hari hakenewe imirimo y’amaboko muri Congo, haba mu mabuye y’agaciro no mu buhinzi butandukanye, bituma Abanyarwanda benshi bajya muri Kivu y’amajyaruguru no muri Katanga.

Icyo gihe abo Banyarwanda bafashwe nk’abanye-Congo. Nyuma y’aho Congo iboneye ubwigenge, abo banye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bambuwe ubwenegihugu, bitera intambara yiswe “Intambara ya Kanyarwanda” hagati y’abavuga Ikinyarwanda (abahutu n’abatutsi) ndetse n’andi moko agizwe n’abanande, abahunde n’abanyanga muri ako karere, bapfa amasambu hagati ya 1963-1966.

Mu guhosha ayo makimbirane, ingabo za Congo zishe abavuga Ikinyarwanda benshi mu karere ka Masisi. Hagiye hashyirwaho amabwiriza atandukanye rimwe akaza aha ubwenegihugu abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ubundi akaza abubambura. Baje guha Abanyarwanda bose bageze muri Congo mbere ya 1950 ubwenegihugu. Kubera umubano wa Perezida Mobutu na Habyarimana mu myaka ya 1980 haje umwuka mubi kuko noneho abatswe ubwenegihugu ari Abatutsi.

Uyu mubano wa Mobutu na Habyarimana watumye hashyirwaho ishyirahamwe ryitwa MAGRIVI (Mutuelle des agriculteurs des Virunga) ryahuzaga abahutu bo muri Congo hagamijwe gukumira abatutsi ngo badakomeza kugira ubutaka, nyuma MAGRIVI ihindurwa umutwe ugamije inyungu za politiki.

Nyuma y’aho ingabo za FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abicanyi bagahungira muri Congo bashatse gukomeza umugambi wabo wa Jenoside maze Abatutsi b’Abanyekongo baricwa kuko interahamwe zasanze MAGRIVI yarabibye umugambi wa Jenoside.

Abatutsi b’abanyekongo barishwe abandi bahungira mu Rwanda, mu Burundi na Uganda aho mu Rwanda bashyizwe mu nkambi ya Mudende aho ALIR/FDLR yabateye inshuro ebyiri ikica inzirakarengane amagana.

Ubwo Leta ya Congo yayoborwaga na Laurent Desire Kabila yeruraga igakorana na Ex-FAR aho yatumije ibihumbi birenga 20 bya Ex-FAR n’interahamwe byari byahungiye muri Congo Brazaville na Centrafrique byongereye urwango rw’Abatutsi muri Kivu. Ibi byatumye bahigwa kuva muri 1996, 1998, 2000, 2004, 2007, 2012, 2015 na 2022 ndetse hakwirakwizwa amagambo abiba urwango.

Aya magambo abiba urwango kandi ntakwirakwizwa n’abaturage bo hasi gusa kuko n’abayobozi b’iki gihugu nabo bari ku ruhembe. Imbuga nkoranyambaga zifashishwa mu gusangira amakuru zabaye ikiraro cyo kunyuzamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abanye-Congo bakwirakwiza amagambo abiba urwango bavugako Abatutsi atari abnegihugu ahubwo ko ari abimukira bavuye mu Rwanda, bakaba bagamije guca Congo mo ibice ubundi bakavuga ko bashaka gushyiraho akarere kitiriwe abahima.

Gutoteza, guheza no kwica Abatutsi muri Congo bibangamiye amasezerano ya Lusaka Leta ya Congo yashyizeho umukono muri 1999 ndetse no mu itegeko nshinga rya Leta ya Congo ryo mu mwaka wa 2011 ririmo ingingo ivuga ko amoko yose yari muri Congo mbere y’ubwigenge afite ubwenegihugu kandi anganya uburenganzira bumwe bose nk’Abanye-Congo.

Muri iki gihe aho imirwano yuburiye hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, amagambo abiba urwango yamagana Abatutsi b’abanyekongo yakajije umurego aho ubutumwa bunyuranye bugamije kugirira nabi abatutsi bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, mu matorero ndetse no mu mahuriro atandukanye.

Hagati ya Gicurasi-Kamena 2022 hacuzwe umugambi wo kurwanya Abatutsi bikozwe n’abayobozi bo hejuru, bamwe mu bagize igisirikare na polisi ndetse n’abanyamadini. Ayo magambo abiba urwango yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’abanyamakuru.

Ubwo bukangurambaga bwahawe amazina nka “Operation Zero Rwandais” aho buhamagarira abantu guhiga abatutsi ndetse n’abasa nabo bakabica cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.

Tariki ya 26 Mata 2022, Komiseri wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru Aba Van Ang yabwiye abapolisi ayobora ko bagomba gutegura imiryango yabo bakarwanya umwanzi bakoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo. Mu gihe gito ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye abantu batandukanye batyaza imihoro bavuga ko ari cyo gisubizo cy’Abatutsi muri Congo.

Ibikorwa bitandukanye byo kubangamira Abatutsi muri Congo bihora bigaruka iyo hari imvururu za politiki. Mu rwego rwo guca umuco wo kudahana hakenewe iperereza ryimbitse abari inyuma y’ibikorwa byo kwica no gutoteza abatutsi muri Congo Kinshasa bakabiryozwa uhereye ku bayobozi bityo bigacika burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .