00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda mu ihurizo ry’abayibereyemo imyenda ya miliyari 6.8 Frw hatazwi uko azagaruzwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 July 2021 saa 12:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko kugeza uyu munsi Kaminuza y’ u Rwanda [UR], ifite abantu bayibereyemo imyenda ingana na miliyari zirenga 6.8Frw, adafitiwe amakuru y’uko yazagaruzwa cyangwa ngo abarimo iyo myenda bishyure.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ibisobanuro ku bisubizo byanditse yasabwe gutanga mu nyandiko ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri Kaminuza y’u Rwanda bijyanye n’imicungire y’imari n’umutungo n’ikoranabuhanga rya IEBMIS ritabyazwa umusaruro.

Nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru, muri rusange imyenda iri mu bitabo bya Kaminuza y’u Rwanda ingana na miliyari 11.2Frw.

Mu makuru yakusanyijwe ibyamaze kurangira bigaragaza aho iyo myenda ituruka bihwanye na miliyari 4.3Frw, mu gihe imyenda idafitiwe amakuru ingana na miliyari 6.8Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, ko Kaminuza y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu kugaruza ayo mafaranga, hashakishwa amakuru ndetse aho yabonetse ayo mafaranga aragaruzwa ndetse n’ataragaruzwa hashyizweho uburyo abayafite bazayishyura.

Ati “Ukurikije uko amakuru agenda ashakishwa, ni uko iyo myenda kugeza ubu hagataragara aho yaturutse, akaba ari nayo mpamvu kugeza ubu tugifite icyuho cya miliyari esheshatu zirengaho, zitarabonerwa amakuru yuzuye.”

Yakomeje agira ati “Ariko kaminuza ntabwo irekera aho irakomeza gushakisha amakuru, akaba ari yo mpamvu hakurikijwe uko gahunda yashyizweho mu gutunganya ibitabo, hari ibibazo by’imyenda bigenda bikemurwa.”

Minisitiri Dr Uwamariya igihangayikishije ari uko imyinshi imaze imyaka myinshi harimo n’iya mbere ya Jenoside ku buryo harimo n’imyenda yo mu myaka ya 1980.

UR na yo ni Karyamyenda

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko kuva mu 2013, ubwo Kaminuza y’u Rwanda yatangiraga kugeza ubu, ifite imyenda ibereyemo abantu irenga miliyari 14Frw.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko icyakozwe ari ugushaka amakuru y’aho iyi myenda yagiye ituruka ku buryo iyabonewe amakuru ingana na miliyari 4Frw na ho andi arenga miliyari 8Frw nta bisobanuro cyangwa inyandiko zibisobanura ku buryo yakwishyurwa.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko amwe muri ayo mafaranga akomoka ku misanzu y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize itaragiye itangwa hagati ya 1999-2008 n’indi yagiye ikurikiraho.

Ati “Hakurikijwe igiye iyo myenda imaze ni yo mpamvu twasabaga ko iyi myenda yatandukanywa n’ibitabo by’ibaruramari ariko nayo igakomeza gukurikiranwa mu buryo bwihariye kandi ikanatangirwa raporo ikanagenzurwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.”

Mu bindi bikomeje gukorwa na Kaminuza y’u Rwanda harimo kuba harashyizweho itsinda ririmo gucukumbura ibirarane byose bya RSSB.

Mu bindi byagaragajwe n’Umugenuzi Mukuru w’Imari ya Leta, hari imyenda ihwanye na miliyoni 308.3Frw amaze imyaka irenga itanu atishyurwa, muri ayo mafaranga harimo miliyoni 36.3Frw, afite impapuro ziyasobanura mu gihe asigaye nta mpapuro ziyasobanura ndetse nta n’ikigaragaza uko azishyurwa.

Minisitiri Dr Uwamariya ati “Ikigaragara iyi ni imyenda ituruka mu bitabo by’ibaruramari ry’ibigo byahujwe [ibyakoze UR], itari ifite ibitabo biyiherekeza.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ubwo yatanga ibisobanuro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko
Abadepite bari batumije Minisitiri w'Uburezi ngo atange ibisobanuro mu nyandiko ku bibazo by'imicungire y'umutungo muri Kaminuza y'u Rwanda
Abadepite bahuye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ibihe bya Covid-19 igihugu kirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .