00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Embaló wa Guinée-Bissau ari mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 November 2022 saa 05:29
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ishusho y’umutekano mu karere.

Perezida Embaló yageze mu Rwanda nyuma yo kuva i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yamaze isaha aganira na Perezida Felix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Embaló asuye ibihugu byombi nyuma y’uko umwuka utameze neza guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano n’ingabo za Congo (FARDC).

Embaló yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka ari narwo ruzinduko rwe rwa mbere yari ahagiriye.

Congo ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, rwo rukabihakana ahubwo rukagaragaza ko ari urwitwazo rwa Leta ya Kinshasa, kuko yananiwe gukemura ibibazo byayo imbere mu gihugu, igashaka uwo ibigerekaho.

U Rwanda ahubwo rushinja Congo kwifatanya n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakayifasha kurwanya M23.

Mu mezi umunani ashize, u Rwanda rwakunze kugaragariza amahanga ko rushotorwa na Congo nk’aho ingabo z’icyo gihugu zimaze kurasa inshuro eshatu ku butaka bw’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize indege y’intambara y’ingabo za Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda nta burenganzira, igwa by’akanya gato ku kibuga cya Rubavu. Congo yemeye ko byabayeho kandi ko ari amakosa.

Perezida Kagame na Embaló baganiriye no ku mutekano mu karere
Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .