00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC irashaka imirwano-Isesengura rya Murashi ku myitwarire ya Congo ku Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 November 2022 saa 06:57
Yasuwe :

Ibintu bikomeje guhindura isura mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nubwo amahanga akomeje guhamagarira impande zombi gukemura ibibazo zifitanye mu bwumvikane.

Nyuma y’iminsi mike Congo yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, ubu u Rwanda rwatangaje ko noneho indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25, yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni ibintu bifatwa nko kuvogera ubusugire bw’igihugu ndetse igihugu cyabikorewe kiba gifite ububasha bwo kurasa, icyakora u Rwanda ntirwabikoze.

Isaïe Murashi, inzobere mu mateka no muri Politiki y’akarere wanabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, yabwiye IGIHE ko ibiri gukorwa na Congo bisura intambara, nubwo bigoye ko bayitsinda.

Ati “ Biriya [byo kwirukana Ambasaderi] mu bijyanye na dipolomasi, biganisha habi. Kwirukana ambasaderi mu gihugu, ni icyiciro kibanziriza guca umubano. Buriya ntabwo turaca umubano ariko nibyo bizakurikira, bikabanziriza ibihe by’intambara ifunguye, igaragara y’amasasu.”

Umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru ndetse igeze mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma ari na wo munini muri iyo ntara.

Nubwo ingabo za Congo (FARDC) zikomeje gutsindwa, abanyepolitiki benshi n’abatuye Congo bakomeje gusaba Leta yabo gukoresha inzira y’intambara batera u Rwanda bashinja gufasha M23.

U Rwanda rumaze iminsi ruhakana ibyo gufasha M23, ruvuga ko ari ikibazo cy’imbere muri Congo kigomba gukemurwa n’icyo gihugu aho kubigereka ku bandi.

Mu Cyumweru gishize, Perezida Felix Tshisekedi yahamagariye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi kugira ngo bafashe ingabo mu ntambara.

Murashi avuga ko imyitwarire ya Tshisekedi isura intambara.

Ati “Urebye imvugo ya Tshisekedi, ukareba ibibera i Goma n’ukuntu abasirikare ba Congo batsindwa ariko bakinangira, niho biganisha […] u Rwanda ntabwo rushaka intambara na Congo, bo barababwira bati mukemure ibibazo biri iwanyu […] abandi ntibabishake ngo nimwe mudutera.”

Yakomeje agira ati “Iriya mico yo kutoroshya no kudashaka kuvugana neza, ni ikintu gifite intego. Intego ni ukurwana.”

Murashi avuga ko hari abanyamahanga bashobora kuba baragiye mu matwi ya Tshisekedi, batifuza ko Congo itekana bakurikije uburyo yari atangiye kuyibanisha n’ibihugu birimo ibikoresha Icyongereza no kuyinjiza mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ati “Tshisekedi nta mwihariko we, ni wa muntu usunikwa n’abandi, umuntu nk’uwo rero akora ibintu bitumvikana.”

Nubwo Congo ikomeje gutsimbarara ku nzira y’intambara, Murashi avuga ko bigoye ko izaba ndetse ngo inabaye ntiyamara kabiri.

Ati “Intambara ntabwo izaba, barayishaka ariko ntibazayishobora. M23 iri hafi ya Goma, none se ko Goma ariho honyine bafite baturuka batera u Rwanda, ahandi baca nihe? […] Iriya ntambara ntabwo izabaho. Inabayeho ni iy’akanya gato. Nta kuntu Tshisekedi ashobora gutera u Rwanda ntibishoboka, nubwo yabigerageza ni akanya gato.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo n’uw’u Rwanda bahuriye i Luanda muri Angola, bemeranya gukomeza kuganira mu rwego rwo guhosha umwuka mubi mu bwumvikane.

Murashi yavuze ko imyitwarire ya Congo igamije intambara nubwo bigoye ko u Rwanda rwabyemera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .