Tariki 18 Ukwakira 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiranye abatwara magendu bari bambutse umupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda, rivuga ko “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zibeshye zikambuka metero nke zigana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikurikiye abatwaye magendu bari bahetse imitwaro itaramenyekanye bishoboka ko bari bitwaje intwaro.”
Ingaboza Congo zafashe umusirikare w’u Rwanda wari wibeshye akambuka umupaka, icyakora mu binyamakuru bya Congo na mpuzamahanga hakwirakwiriye amakuru y’uko habayeho kurasana anyomozwa n’inzego zibishinzwe ku mpande zombi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe.
Yagize ati “Twarabyamaganye ariko umuntu anareba uko ibintu byagenze. Ibi ni ibintu bibaho, bishobora kubaho. Ntabwo ari ibintu bikanganye binagendanye n’umubano dufitanye n’ibihugu duhana imbibi.”
Muyaya yatanze ingero ku bindi bihugu nk’u Buhinde n’ibindi, bijya bihura n’ikibazo nk’icyo ku mipaka yabyo, avuga ko nta mpamvu yo gukuririza ibyabaye.
Ati “Ntabwo bivuze ko dufite igisirikare kidashoboye. Ukurikiranye ibibera mu bindi bihugu nk’u Buhinde n’ahandi ku Isi, ku bice bikora ku mipaka ho habera rimwe na rimwe ibintu bikomeye. Rero, nta mpamvu yo kubigereranya ni ikintu cyoroshye.”
RDF yijeje ko isanganywe umubano mwiza n’igisirikare cya RDC (FARDC) kandi bakomeje gufatanya ku bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu byombi.
Inkuru bijyanye: RDF yasobanuye iby’umusirikare w’u Rwanda wibeshye akinjira ku butaka bwa Congo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!