00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yasobanuye uko umusirikare wayo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 November 2022 saa 09:32
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Denokarasi ya Congo (RDC) yemeje ko umusirikare uherutse kurasirwa ku mupaka wayo n’u Rwanda, ari umwe mu ngabo zayo.

Uyu musirikare yarasiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari mu Mudugudu wa Gasutamo, mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko uwo musirikare yarenze umupaka wa Petite Barrière agatangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zihita zimurasa arapfa.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yemereye itangazamakuru ko uwo musirikare warashwe ari uwabo warenze umupaka.

Yagize ati "Nyuma y’igenzura, twasanze ari umusirikare wa Congo wari uherutse koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru. Yari azi neza umupaka ugabanya Congo n’u Rwanda."

Yakomeje agira ati "Uwo musirikare yaje kurangara gato dore ko byari nijoro, aho buri wese aba akekwa kuko ingabo zacu zari ku burinzi, kandi no ku rundi ruhande bari bari ku burinzi. Kubwo kwibeshya yitiranyije umupaka wa Congo n’u Rwanda."

Nyuma yo kuraswa k’uyu musirikare, hahise hitabazwa abasirikare bagize Itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM).

Uyu musirikare yarasiwe muri metero 50 uvuye mu gace katagira nyirako (zone neutre).

Abaye uwa gatatu wa Congo urashwe yinjiye ku butaka bw’u Rwanda, kuva uyu mwaka watangira.

Bibaye kandi mu gihe umwuka utameze neza hagati y’ibihugu byombi, aho Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wubuye imirwano ukaba umaze kwigarurira uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru.

U Rwanda ruhakana ibi birego, rukagaragaza ko ari urwitwazo rwa Leta ya Congo yananiwe gukemura ibibazo byayo ikabyegeka ku bandi. U Rwanda ahubwo rushinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Umusirikare wa Congo yarasiwe mu murenge wa Gisenyi mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .