00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntabwo ari umuvugizi wa M23: Mukuralinda yasubije RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2022 saa 10:14
Yasuwe :

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda atari umuvugizi wa M23, ko ahubwo ikiruraje ishinga ari umutekano warwo.

Yabitangarije France 24 nyuma y’umunsi umwe i Luanda muri Angola hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere, yigaga ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko intambara ihuje ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa M23.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gusaba umutwe wa M23 gusubira inyuma ikava mu duce yari yafashe, bitaba ibyo ikaraswaho n’ingabo z’akarere.

Hanemejwe ko imitwe yose irimo na FDLR irambika intwaro hasi igasubira mu bihugu iturukamo, mu gihe hashize igihe igisirikare cya Congo gishinjwa gufatanya n’uwo mutwe mu kurwanya M23.

Kimwe mu bibazo byabajijwe Leta ya Congo nyuma y’iyi myanzuro, ni icyizere cyatuma iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa, mu gihe iba yafatiwe mu biganiro M23 itatumiwemo, ngo humvikane uruhande rwayo.

Mu kiganiro yagiranye na France24 kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagize ati "Muzi ko M23 kuva mu ntagiriro z’ibitero byayo ihagarariwe n’u Rwanda, tuvuge ibintu uko bimeze, turizera ko kuri iyi nshuro ibyemezo byafashwe bikanashyirwa ku ngengabihe, bizubahirizwa kugira ngo amahoro abashe kugaruka kuri teritwari yose y’igihugu."

Mukuralinda we yavuze ko Guverinoma ya RDC n’umuvugizi wayo niba bumva ko u Rwanda rwari ruhagarariye M23, ari ibitekerezo byabo bihabanye n’ukuri.

Ahubwo ngo rwitabira inama nk’igihugu gikeneye gusigasira umutekano wacyo.

Yashimangiye ko imyanzuro yafatiwe i Luanda ari ugukomeza gutsindwa kwa Leta ya Congo mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati "Ukurikije imyanzuro yagiye ifatirwa Nairobi, Luanda no mu Burundi, ni imyanzuro isa n’igaragaza ugutsindwa gukomeye n’ubushobozi buke bya Guverinoma ya Congo mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu, n’ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa iyo myanzuro."

Yakomeje agira ati "U Rwanda ntabwo ruhagarariye M23, u Rwanda si umuvugizi wa M23. Ni ibintu bikomeza kuvugwa kugira ngo imyanzuro yafashwe idashyirwa mu bikorwa, bagamije gusa kuvanga ibintu."

Yavuze ko imyanzuro yafatiwe mu nama igomba kubahirizwa na buri ruhande bireba, bitaba ibyo hagafatwa ingamba nk’uko inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma i Luanda yabifasheho umwanzuro.

Ati "M23 nk’indi mitwe yose bagomba kubahiriza imyanzuro yafashwe. Hatanzwe inzira yo gukurikiza, mu gihe uwo mutwe waba utubahirije imyanzuro yafashwe, hari ibindi byemezo bizafatwa. U Rwanda rero ntabwo ruvugira M23, ikiruhangayikishije ni umutekano warwo."

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora kuzakemuka mu gihe imbaraga zishyirwa mu kurwanya imitwe imwe, indi ikirengagizwa.

Ati "Uyu munsi ikibazo kirazwi, igihe kirageze ko imitwe yitwaje intwaro yose ihashywa icyarimwe, atari ukurwanya imitwe ibiri cyangwa itatu gusa. Iyo umuntu cyangwa Guverinoma ivuze ako gace gusa ikavanamo ibindi, bigaragaraza ko nta bushake bwo gukemmura ikibazo buhari kandi ni ibintu bimaze imyaka isaga 20."

M23 yatangaje ko nta gahunda ifite yo kuva mu duce yafashe ngo idusigire abarimo ingabo za Congo nkuko imyanzuro yafashwe ibisaba, ngo kuko batigeze bagishwa inama kandi icyo barwanira kikaba kitarahawe agaciro mu myanzuro.

Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda atari umuvugizi wa M23, ko icyo rureba ari umutekano warwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .