00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda bwatangiye gukorerwa no mu biriyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2021 saa 05:45
Yasuwe :

Uganda ikomeje ibikorwa byo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko abayoboke b’umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa, ku mugaragaro.

Ubu noneho ubukangurambaga bw’uwo mutwe muri Uganda bwavuye mu ndaro, bwageze ahabona harimo no ku kiriyo cy’Abanyarwanda bapfuye muri icyo gihugu.

Ni ibihamya by’ibyo u Rwanda rumaze iminsi rwinubira byanazambije umubano warwo n’icyo gihugu cyo mu Majyaruguru.

Uko gukorana n’iyi mitwe ni ko kumaze imyaka hafi ine gutuma Abanyarwanda bari muri Uganda ariko badafite umugambi wo guhemukira urwababyaye, bagirirwa nabi bagakorerwa iyicarubozo mu mabohero y’inzego z’umutekano z’icyo gihugu, udapfuye agasigara ari intere.

Hari amashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko noneho abayoboke ba RNC beruye, birirwa bashakisha abayoboke n’inkunga bataretse no ku kiriyo cy’uwitabye Imana.

Muri ayo mashusho, agaragaramo abantu benshi bavuga Ikinyarwanda batabaye mugenzi wabo witwa Gad uba wapfushije.

IGIHE yamenye ko ako gace kabereyemo ikiriyo ari Kagadi, muri Bunyoro mu Burengerazuba bwa Uganda.

Hari umusaza umwe mu bagaragara muri ayo mashusho uvuga ko yitwa Nzabandora Muhammad akaba atuye Gayaza mu karere ka Wakiso, akaba ari umunyamuryango wa RNC.

Mu butumwa uwo musaza atanga, harimo n’inkunga RNC yemereye uwo wagize ibyago ingana n’imitwaro icumi y’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga hafi 30 000 Frw.

Nzabandora yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko mugenzi wabo yapfuye atageze kuri gakondo (mu Rwanda), kandi ngo ari byo baharanira.

Ati “Tubabajwe na mugenzi wacu witabye Imana atagarutse kuri gakondo y’iwabo. Twe turi abaharanira gusubira kuri gakondo, ntabwo twabigira ibanga tugomba kubivugira ahagaragara, abanyarwanda n’abanyarwandakazi dukeneye gusubira kuri gakondo.”

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda bitangira, iki gihugu cyabanje kujya gihakana ko nta bufasha giha abarwanyi ba RNC n’indi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyamara uko iminsi igenda ishira ibihamya bigenda byigaragaza.

Byatangiye muri Werurwe 2019 ubwo Perezida Museveni yemeraga ko yakiriye Mukankusi Charlotte wo muri RNC. Uwo mugore yanahawe pasiporo nk’umuturage wa Uganda imwemerera gutembera aho ashaka hose mu bikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC.

Iki gihugu kandi cyagaragaye mu Ukwakira 2019 ubwo Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, yafashaga abagabye igitero mu Kinigi i Musanze, bigahitana ubuzima bw’abaturage.

Abanyarwanda bagiye bafungirwa muri Uganda binyuranyije n’amategeko nyuma bakarekurwa, bakunze kugaruka ku ruhare abanyarwanda bari muri RNC bagira mu gufungisha abo badahuje umurongo cyangwa bashyigikiye Leta y’u Rwanda.

Ku bufatanye n’inzego z’umutekano za Uganda, abakozi ba RNC muri icyo gihugu birirwa batungira agatoki ahari Umunyarwanda utavuga neza RNC cyangwa se udashaka kwihuza na bo, uwo agafatwa agakorerwa iyicarubozo.

Ubufasha bwa Uganda na Perezida Museveni mu gushyigikira abarwanya u Rwanda bwarushijeho gukomera muri Gicurasi 2021 ubwo Museveni yarahiriraga kuyobora Uganda mu yindi manda.

Mu bashyitsi b’Imena icyo gihugu cyari cyatumiye, hari harimo na muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bacurabwenge ba RNC, Frank Ntwali.

Kuwa 23 Gicurasi 2021, ubwo Frank Ntwali yagiranaga inama na Gen Salim Saleh. Iyi nama yabereye mu gace ka Kapeka yitabirwa n’abandi barimo Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, Brig Abel Kandiho.

Bivugwa ko ubwo yari mu gace ka Hoima, Frank Ntwali yakiriye abasore 37 bakuwe hirya no hino kugira ngo binjizwe muri RNC. Abo basore babaye bashyizwe ahantu hamwe mu gihe bari bagitegereje guhabwa imyitozo ya gisirikare.

Bisa nk’aho imyanzuro abahuza b’u Rwanda na Uganda bafashe i Luanda muri Angola mu 2019, ntacyo bizatanga kuko Uganda irebwa n’ikibazo isa nk’aho ititeguye, kuko izingiro ryayo kwari uguhagarika ubufasha ku mitwe ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nzabandora ubwo yakwirakwizaga amatwara ya RNC mu kiriyo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .