00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushotoranyi bwa RDC ku Rwanda, bwashoboraga kuvamo intambara mu mezi umunani ashize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 November 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Umwaka ugiye gushira u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) birebana ay’ingwe nyuma yo kubura kw’imirwano hagati y’igisirikare cya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 usaba Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye mu myaka icyenda ishize.

Nta nama mpuzamahanga Congo ishobora kwitabira ngo isozwe idashinje u Rwanda uruhare mu bibazo by’umutekano uri mu Burasirazuba bw’igihugu. Ruherutse gushinjwa no kwiba inguge n’ingagi mu Birunga no guteza imihindagurukire y’ibihe mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta ruhare rufite mu bibazo by’umutekano muke Congo ifite, rwerekana ko ari ibibazo by’Abanye-Congo bigomba gukemurwa na bo ubwabo.

Congo yageze n’aho yinjiza mu ngabo zayo abagize umutwe wa FDLR, umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo gukomeza kurakaza u Rwanda.

Mu myigaragambyo yose yagiye iba mu minsi ishize, abaturage basabaga Felix Tshisekedi gutangiza intambara ku Rwanda ndetse na we akabicamo amarenga ko ariho bigana.

U Rwanda rwagenze gahoro muri ubu bushotoranyi, rwirinda gusubiza Congo mu buryo bukomeye mu gihe hakiri icyizere ko inzira zo gukemura ibibazo mu mahoro zigishoboka.

Ibi ni bimwe mu bintu bigaragaza ubushotoranyi bukomeye Congo imaze gukorera u Rwanda mu mezi agera ku munani ashize, bwashoboraga kuvamo intambara yeruye iyo hatabaho kwigengesera.

FARDC na FDLR byarashe mu Rwanda inshuro eshatu

Ubusanzwe kurasa ku butaka bw’ikindi gihugu, ni impamvu ikomeye yo gutangiza intambara kuko bifatwa nko kukivogera ku rwego rukabije. Iyo u Rwanda rukurikiza iyo nzira, ubu intambara hagati y’igisirikare cyarwo (RDF) na FARDC iba igeze kure.

Guhera muri Werurwe 2022 kugeza mu Ugushyingo, FARDC ku bufatanye na FDLR bamaze kurasa mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye.

Ku wa 19 Werurwe 2022 mu Murenge wa Kinigi haguye ibisasu bibiri byatewe n’ingabo za Congo biturutse mu duce twa Tchanzu na Runyoni, ubwo FARDC yagabaga igitero ku mutwe wa M23.

Ibisasu byongeye kuraswa ku butaka bw’u Rwanda tariki 23 Gicurasi ndetse na tariki 10 Kamena, mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera, bikomeretsa abantu byangiza n’imitungo yabo.

Nubwo bitemewe mu mategeko mpuzamahanga, u Rwanda ntabwo rwigeze rusubiza Congo icyakora rwabyamaganye ku mugaragaro, rusaba umuryango mpuzamahanga ubufasha ngo ubwo bushotoranyi buhagarare.

Aka kabari ko mu Kinigi ni kamwe mu nzu zangijwe n'ibisasu ingabo za Congo zateye mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka

Raporo itavugwaho rumwe y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagiye hanze muri Kanama uyu mwaka, na yo yagaragaje uburyo ibyo bisasu byagiye biraswa ku Rwanda bikozwe n’ingabo za Congo ku bufatanye na FDLR, yerekana amasaha n’amatariki byakorewe kandi ko byagiye bikorwa ku bushake.

Congo yashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda

Muri Gicurasi 2022, u Rwanda rwashinje FARDC na FDLR gushimuta abasirikare barwo babiri bari bari ku burinzi ku mupaka.

FARDC yo yabashinje ko bari barenze imbibi, ngo bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare. Yavuze ko bafatiwe mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Ibirego by’uko abo basirikare bafatiwe ku butaka bwa Congo bisa nk’ibitarafashe kuko FARDC yavugaga ko bafashwe n’abaturage, hakibazwa uburyo umusirikare ufite imbunda yagenda ibirometero 20 uvuye ku mupaka ataramenya ko yarenze imbibi cyangwa se agafatwa n’umuturage usanzwe kandi afite imbunda.

Abo basirikare babanje gufungirwa mu birindiro bya FDLR, bimaze kumenyakana no kwamaganwa bafatwa na FARDC bajyanwa gufungirwa i Kinshasa. Baje kurekurwa muri Kamena ku buhuza bwa Angola, bagarurwa mu Rwanda.

Umusirikare wa Congo yarashe umupolisi w’u Rwanda ku mupaka

Ubwo imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda muri Congo yari yafashe intera muri Kamena uyu mwaka, indwara yavuye mu basivile yinjira no mu basirikare bose bahatiraga ubuyobozi bwabo gutangiza intambara y’amasasu ku Rwanda.

Mu gitondo cyo kuwa 17 Kamena nibwo umusirikare wa Congo yinjiriye ku mupaka wa Petite Barrière i Rubavu yitwaje imbunda ya AK47, atangira kurasa amasasu menshi ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi ku mupaka.

Ngo yinjiye yivovota, avuga ko agiye guhorera abavandimwe be baguye mu rugamba rushyamiranyije FARDC na M23.

Abapolisi b’u Rwanda mu kwirwanaho baramurashe arapfa ariko na we hari abo yari yamaze gukomeretsa bajyanwa mu bitaro. Amakuru IGIHE ifite ni uko umwe muri abo bapolisi b’u Rwanda nyuma yaje kwitaba Imana kubera ibikomere by’amasasu.

U Rwanda rwongeye kugaragariza amahanga ubwo bushotoranyi bwa Congo, rusaba ko bihagarara.

Abanyarwanda babiri bafungiwe i Kinshasa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta aherutse kwandikira mugenzi we wa Congo amugaragariza ko u Rwanda rubabajwe n’abaturage barwo babiri babaga muri Congo, bafunzwe mu ibanga n’urwego rushinzwe iperereza ruzwi nka ANR.

Jeunafrique iherutse gutangaza ko abo banyarwanda ari Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe bafashwe tariki 30 Kanama, bakaba bafungiye i Kinshasa mu buryo butazwi.

Biruta yasabye ko abo Banyarwanda barekurwa nta yandi mananiza kandi Congo igahagarika mu maguru mashya gukomeza kwibasira Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.

Indege y’igisirikare yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Iby’ubushotoranyi bwa Congo byahumiye ku mirari ku wa 7 Ugushyingo ubwo indege y’intambara y’igisirikare yo mu bwoko bwa Sukhoi-25, yavogeraga ikirere cy’u Rwanda, ikagwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubusanzwe indege nk’izi z’intambara zinjiye ku butaka bw’ikindi gihugu mu gihe umwuka utameze neza, igihugu kiba gifite uburenganzita bwo kuzihanura ariko u Rwanda rwanze kubikora nubwo inzego zarwo z’umutekano zari zabonye iyo ndege.

Leta ya Congo nyuma y’amasaha make nayo yemeje ko iyo ndege yinjiye ku butaka bw’u Rwanda kubera kwibeshya, gusa ngo nta ntwaro yari ifite.

Iyi ndege yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ni imwe mu zo Congo yohereje mu Burasirazuba gufasha igisirikare guhangana n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, ukaba uri mu marembo y’umujyi wa Goma.

Izi ndege za Congo zimaze iminsi zigejejwe i Goma ngo ziyifashe guhangana na M23. Mu minsi ishize imwe muri zo yavogereye ikirere cy'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .