00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruzinduko rwa Macron, gufatwa kwa Agathe Habyarimana, urubanza rwa Paul Rusesabagina: Ikiganiro na Dr Biruta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2021 saa 11:59
Yasuwe :

Raporo Duclert iherutse gushyirwa hanze na Guverinoma y’u Bufaransa na Raporo Muse yashyize hanze na Leta y’u Rwanda zose zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi zikomeje kwishimirwa n’ibihugu byombi nk’umusingi uzatuma ahazaza habyo hamera neza nyuma y’imyaka isaga 25 yo kwishishanya.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yavuze ko igisigaye ari ukubyaza umusaruro uwo musingi maze bagahinduta ipaji y’amateka mabi yagiye aranga u Bufaransa n’u Rwanda mu myaka yashize ahanini bitewe n’uko icyo gihugu kitemeraga uruhare rwacyo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo Duclert yashyizwe hanze muri Werurwe igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe raporo Muse yasohotse muri Mata yo ivuga ko u Bufaransa bwari bufite ibimenyetso bifatika by’uko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside ariko ntibugire icyo bukora ahubwo bugakomeza gutera inkunga Leta yateguraga iyo Jenoside.

Mu kiganiro Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye na Televiziyo France 24 kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kuba u Bufaransa bwaremeye uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside ari intambwe nziza kandi iganisha aheza.

Yagize ati “Twashimye raporo Duclert kubera intambwe igana imbere yatewe mu kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Ni uruhare rwagaragajwe hagendewe ku isesengura ryakozwe rivuye mu nyandiko zagaragajwe ariko ntabwo bivuze ko byose byavuzwe ku hahise kuko hari inyandiko zitabonywe n’abashakashatsi ariko icy’ingenzi ni kiriya, uruhare rukomeye kandi ntagereranywa rwaragaragajwe”.

Biruta yabajijwe niba u Rwanda rwaranyuzwe dore ko akenshi rwakunze kumvikana ruvuga ko u Bufaransa ari umufatanyacyaha muri Jenoside mu gihe raporo Duclert ubwo bufatanyacyaha ibuhakana.

Minisitiri Biruta yavuze ko raporo itakozwe igamije kugaragaza abanyabyaha cyangwa abatari abanyabyaha, ahubwo ari ukureba ku hahise. Yavuze ko icy’ingenzi atari inyito y’ibyabaye ahubwo icyiza ari igisobanuro cyabyo.

Ati “Hashobora gukoreshwa amagambo atandukanye ariko twemera ko iriya raporo ari umusanzu ukomeye ku mateka kandi ntabwo yakozwe ngo yemeze cyangwa ihakane ibyagiye bivugwa na runaka […] Nta mpamvu yo guhera mu nyito ngo ni irihe jambo ryagombaga gukoreshwa , ubufatanyacyaha ni iby’amategeko n’ubu mu biganiro bitandukanye hari ababivuga gusa duha agaciro iriya raporo Duclert.”

Biruta yavuze ko raporo Duclert na raporo Muse ari umusingi ukomeye ibihugu byombi bikwiriye kubakiraho umubano mwiza utajegajega.

Ati “Ubu hari amahirwe yo gufungura ipaji nshya ariko bizasaba ubushake bw’impande zombi. Nkatwe u Rwanda twiteguye gufungura ipaji nshya n’u Bufaransa.”

“Kuri ubu hari umusingi ukomeye dushobora kubakiraho umubano wacu , ni umwanya w’uko impande zombi zishaka uburyo zikoresha uwo musingi mu guha icyerecyezo gishya imibanire y’ahazaza. Wenda byashoboka ko hari umwe wava mu murongo ariko ukuri ni uko hari umusingi ukomeye.”

Ibihugu birimo u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi byasabye imbabazi z’uburangare no kutagira icyo bikora ngo bitabare abatutsi bicwaga muri Jenoside. Dr Biruta yabajijwe niba biteze ko u Bufaransa nabwo busaba imbabazi.

Yagize ati “Ni Perezida Macron wategetse ko iriya raporo ikorwa ntabwo byari byasabwe na Guverinoma y’u Rwanda, ni we wakiriye iriya raporo, ni na we uzi icyo azakora. Niba hari ikindi kizakurikiraho nyuma y’iriya raporo ni we uzabyigaho”.

Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda

Hashize iminsi bivugwa ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka. Ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

Dr Vincent Biruta yabajijwe ku by’urwo rugendo niba koko Macron azajya mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, avuga ko atari u Rwanda rwasubiza icyo kibazo.

Ati “Ni ikibazo mwabaza serivisi za Repubulika y’u Bufaransa. Twe nitubona ikimenyetso cy’uko uruzinduko rugiye kuba tuzagira icyo tubivugaho gusa ubu si umwanya mwiza wo kubitangaza Guverinoma y’u Bufaransa itarabikora.”

Iki gisubizo ni nacyo Biruta yasubije umunyamakuru ubwo yari amubajije ku ishyirwaho rya Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda umaze imyaka itandatu atarashyirwaho nyuma ya Michel Flesch wagiye muri 2015.

Dr Biruta yavuze ko atari we “ushyiraho ba ambasaderi b’u Bufaransa , ni Guverinoma y’u Bufaransa izafata umwanzuro k’uwo izashyiraho.”

Ifatwa rya Agatha Habyarimana

Agatha Kanziga Habyarimana, umugore wa Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda amaze imyaka isaga 20 mu Bufaransa nyamara akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yari umwe mu bari mu cyiswe ‘Akazu’ kateguye kakanayobora ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

U Rwanda rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi ariko icyo gihugu cyanze kumuburanisha cyangwa kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe.

Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwizeye umuhate w’u Bufaransa mu kumufata we n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishe ku butaka bw’icyo gihugu.

Ati “Twizeye ko abagize uruhare muri Jenoside bari ku butaka bw’u Bufaransa bazakurikiranwa, bagacirwa imanza mu Bufaransa cyangwa bakoherezwa, icya mbere ni uko bakurikiranwa. Ntabwo nshaka kuvuga ku muntu runaka ku giti cye kuko si umuntu umwe uri ku butaka bw’u Bufaransa, hari abandi bashinjwa ibyaha bya Jenoside bakiri ku butaka bw’u Bufaransa, twizeye ko bazakurikiranwa bakagezwa mu butabera haba mu Bufaransa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.”

Urubanza rwa Rusesabagina “ntabwo tugamije gushimisha amahanga”

Ikibazo kimaze iminsi kivugwa ku Rwanda mu itangazamakuru mpuzamahanga, ni ifatwa rya Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba rishingiye ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi.

Guhera muri Kanama 2020 ubwo yagezwaga mu Rwanda, bamwe mu bo mu muryango we bagiye bavuga ko yashimuswe ndetse na we ubwe yaje kubivuga mu rukiko nubwo byateshejwe agaciro.

U Bubiligi Dr Biruta amaze iminsi agiriramo uruzinduko ni kimwe mu bihugu Rusesabagina afitiye ubwenegihugu ndetse cyasabwe kenshi n’umuryango we gushyira igitutu ku Rwanda ngo rumurekure.

Dr Biruta yavuze ko atavuga byinshi ku kibazo kiri mu nkiko, gusa yizeza ko mu rubanza rwa Rusesabagina amategeko azubahiriza.

Ati “Ni ikibazo kiri imbere y’inkiko ntabwo nshaka kugira ibyinshi mbivugaho. Icyo mvuga ni uko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, urubanza ruzaca mu mucyo kandi rukurikize amategeko, ibyo ni ihame kandi abafatanyabikorwa bacu nabo nibyo basabye.”

Ku kijyanye no ku hari abadafitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda, Dr Biruta yagize ati “U Rwanda ni igihugu kigenga. Ntabwo dukeneye kugenzurwa mu kazi kakozwe n’inzego zacu, ibyo dukora tubikorera twe ubwacu ntabwo tubikora ngo dushimishe abafatanyabikorwa. Urubanza ruciye mu mucyo nibyo bikorerwa abandi, ni nabyo bizakorerwa uvugwa.”

Rusesabagina na bagenzi be 20 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN, bari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ku byaha birimo iby’iterabobwa.

Guhera muri Werurwe, Rusesabagina yanze kongera kwitabira amaburanisha avuga ko atizeye kubona ubutabera ngo kuko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.

Dr Vincent Biruta yavuze ko hari umusingi umaze kubakwa uzazamurirwaho umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .