00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda boroherejwe kwiga muri Pologne

Sosiyete ifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kwiyungura ubumenyi mu mashuri yo ku ruhando mpuzamahanga, Elrukz Group, yashyiriyeho amahirwe Abanyarwanda bakeneye kwiga muri Pologne.

Ku Isi yose abantu bemeza ko kwiga neza bizafasha umuntu kwiteza imbere no kugera ku iterambere rirambye. Ibi bijyana no kwiga aheza kubera ko biri no mu biha agaciro impamyabumenyi y’umuntu cyane ko binamusigira ubumenyi bwisumbuyeho bitewe n’aho yigiye n’abamwigishije.

Muri uyu mujyo, Elrukz Group itangaza ko ifite amahirwe ya buruse ku banyeshuri 30 b’Abanyarwanda bashaka kwiga muri Pologne.

Umuyobozi Mukuru wa Elrukz Group, Rukomeza Emmanuel, avuga ko bahisemo gufasha abanyeshuri kujya kuvoma ubumenyi mu mahanga mu gukomeza guharanira kuzamura ubumenyi.

Yavuze ko umunyeshuri wifuza kujya kwiga muri Pologne asabwa kwegera iki kigo afite indangamanota zo guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye na pasiporo y’u Rwanda cyangwa iy’ikindi gihugu aturukamo.

Rukomeza avuga ko amashuri azatangira hagati yo mu kwezi kwa Nzeri n’Ugushyingo, ikigo ayobora kikazafasha abashaka kujya kwiga muri Pologne kubona ibigo bigaho no kubereka inzira bagomba gucamo kugira ngo bahabwe Viza. Kizabakurikirana kugeza bagiye kinabahuze n’abandi Banyarwanda babayo igihe bageze muri icyo gihugu.

Elrukz Group ifasha abanyeshuri mu gihe bari gusaba kwiga kugeza bemerewe cyangwa se bahawe igisubizo ku busabe bwabo ndetse iyo bageze muri Pologne bafashwa kubona akazi.

Rukomeza avuga ko bahisemo gushakira abanyeshuri amahirwe yo kwiga muri Pologne kuko ari kimwe mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi cyateye imbere mu bijyane n’uburezi.

Amashami yose aboneka binyuze mu mikoranire ya Kaminuza zinyuranye arimo ay’ubwubatsi, ubuvuzi, ubucuruzi n’ayandi.

Umunyeshuri asabwa kubanza kwiga ururimi nibura mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa umwaka bitewe n’ubushobozi bwe bwo kwiga, akabona gukomeza amasomo ye ku buntu kugeza arangije icyiciro ya mbere.

Ibi bishimangira ko ubonye ayo mahirwe abasha kwiga muri Pologne yishyurirwa amafaranga y’ishuri n’aho kuba n’ayo kwitwaza amufasha gukemura utubazo tw’ibanze.

Nk’uko bimenyerewe ku bagiye kuvoma ubumenyi mu mahanga babanza gukora ibizamini bitangwa na Kaminuza zo muri Pologne aho umunyeshuri asabwa kubitsinda.

Mu myaka itanu, Elrukz Group imaze ishinzwe, abanyeshuri barenga 120 ni bo bamaze gufashwa kujya kwiga mu mahanga.

Abifuza kujya kwiga muri Pologne bashobora kubisaba hakiri kare kuko amabaruwa y’ubusabe azatangira gufungurwa ku wa 10 Kanama 2022.


Special pages
. . . . . .