00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo EDVISA yafashije kwiga no gutura hanze, barayivuga imyato

Abafashijwe gutura no kwiga mu mahanga na EDVISA, sosiyete itanga serivisi zo kujya kwiga no gutura mu mahanga, barayivuga imyato nyuma yo kugira inzozi zabo impamo.

Mu nama rusange yabaye ku wa Gatanu, tariki 9 Nzeri 2022, mu Mujyi wa Kigali, abakoranye na EDVISA isanzwe ikora ibijyanye no gufasha abanyeshuri kwiga no gutura muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi, baravuga uburyo yabafashije kandi bitabagoye.

Ingabire Yvette yagize ati “Mu by’ukuri muri ibi bintu biragoye kubona uwo kwizera kuko byajemo ubutekamutwe bwinshi ariko ndashimira iyi sosiyete ku bwo kumfashiriza abana kandi bakanahangayikira akazi bakora, bagakora nk’umubyeyi.”

Rutembesa Guillaume we yagize ati “EDVISA idufasha kubona amakuru yizewe. Hari ubwo uza ufite ayawe ariko bo uburambe bafite n’uburyo bakwereka ibigo bitanga icyizere ni ikintu nakunze cyane.”

Yakomeje ajya inama ko mu gihe bimwe ibyangombwa byo kwinjira muri icyo gihugu ngo bacike intege kuko uyu munsi bishobora kwanga ariko ejo bigakunda.

Umuyobozi wa EDVISA, Mulindabigwi Ignace, yavuze ko bashimira ababagana uburyo bafatanya kugeza bigeze ku musozo.

Yagize ati “Ahanini abenshi batugana ibisabwa baba babizi, ariko twe tugufasha kumenya kaminuza nziza kandi zikunda kwakira abanyeshuri, ubundi tukaguha amakuru yose ashoboka kuko twe dukorera no muri Canada.”

Yakomeje ashishikariza ababyeyi n’abana guharanira kumenya indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa kuko biri mu bifasha cyane mu gihe ushaka kujya kwiga mu mahanga.

EDVISA ifasha kubona ibyangombwa byo kwinjira mu mahanga (VISA), ifasha kandi mu kubona ibyangombwa byo gutura, kubona akazi, kubona uruhushya rwo gukora no kwiga, kubona ibyangombwa byo kujya gutembera, gutwara umuryango (Family sponsorship) n’ubujyanama.

Iyi sosiyete ikorera mu nyubako ya Makuza Peace Plaza, mu igorofa rya gatandatu. Usibye mu Rwanda, inakorera muri Canada. Yatangiye ibikorwa byayo mu 2018, imaze gufasha abarenga 300.

Umuyobozi wa EDVISA, Mulindabigwi Ignace, yavuze ko bashimira ababagana uburyo bafatanya kugeza bigeze ku musozo
Rutembesa yavuze ko abagana EDVISA basabwa kudacika intege
Abitabiriye bafashe umwanya wo gushima no gusobanuza ibyo batumva neza
EDVISA imaze imyaka itanu ifasha Abanyarwanda bashaka kujya kwiga mu mahanga

Special pages
. . . . . .