00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+Rwanda yinjije abakiliya bayo mu minsi mikuru ibereka imikino itandukanye

Sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ yinjije mu minsi mikuru isoza umwaka abakiliya bayo, ibereka imikino itandukanye irimo shampiyona y’u Bwongereza [Premier League] na shampiyona nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) iteganyijwe muri Mutarama 2023.

Iyi sosiyete imaze kumenyerwa mu kwerekana imikino itandukanye dore ko yanigaragaje mu gikombe cy’Isi, ubwo yerekanaga imwe mu mikino ibinyujije kuri Televiziyo Rwanda no kuri sheni zitandukanye.

Kwerekana imikino birakomeje kuko kuva tariki 26 Ukuboza 2022, shampiyona yo mu Bwongereza izasubukurwa mu mikino y’umunsi wa ‘Boxing Day’, yose izatambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT. Si ibyo gusa, kuko tariki 28 Ukuboza, Ligue 1 yo mu Bufaransa nayo izasubukurwa, mu gihe tariki 31 Ukuboza La Liga izagaruka ku mashene ya CANAL+ SPORT honyine.

Intangiriro z’umwaka ku bakiliya ba CANAL+zizagenda neza kuko muri Mutarama 2023, hateganyijwe Shampiyona nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Algérie, ikazajya itambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT 1 na CANAL+ SPORT 2

CANAL+ yahisemo kwinjiza abakiliya babo mu minsi mikuru ndetse inashyiraho poromosiyo yo gusoza umwaka wa 2022 yiswe ‘Noheli Ishyushye’, igenewe abakiriya bayo n’abandi bifuza gutunga ibikoresho bya CANAL+.

Ku bantu bifuza gutangira gutunga dekoderi ya CANAL+ bashobora kuyigura ku 5 000Frw gusa ndetse bagakorerwa installation ku bindi bihumbi 5 000Frw, izasozwa ku wa 26 Ukuboza 2022.

Abasanzwe ari abakiliya b’iyi sosiyete nabo ntibibagiranye kuko kugeza ku wa 31 Ukuboza bashyiriweho poromosiyo yo kubona iminsi 15 bareba shene zose za CANAL+ kuri abonema yose baguze.

Ibi byose CANAL+ Rwanda yabikoze kugira ngo yishimane n’abakiliya bayo mu gihe cy’iminsi mikuru aho bazajya babasha kureba imikino itandukanye, shene zerakana imiziki ndetse na ZACU Tv shene ya sinema inyuraho ibihangano bya sinema biri mu Kinyarwanda 100%.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchouatchoua, yashimye abakiliya babanye mu gikombe cy’Isi abizeza ko bazakomeza kubereka imikino itandukanye by’umwihariko Shampiyona nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), iteganyijwe muri Mutarama 2023.

Umukiliya wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kunyura k’umucuruzi wemewe wa CANAL+ cyangwa akifashisha ikoranabuhanga, nka MTN MOMO (*182*3*1*4#) cyangwa Airtel Money (*500*7#).

Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchouatchoua yashimye abakiliya bayo babanye mu gikombe cy'Isi

Special pages
. . . . . .