00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yagabanyije ibiciro muri poromosiyo ‘Hahiye’

CANAL+ Rwanda yongeye gushyira igorora abakiliya bayo ibashyiriraho poromosiyo yise ‘Hahiye’ irimo n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikoresho byabo ndetse n’amafaranga yo kumanika ibyo bikoresho (installation).

Ni poromosiyo ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko bwashyizeho mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukomeza kuryoherwa na serivise zabo.

Irareba bwa mbere abifuza kuba abakiliya ba Canal+, aho ibikoresho byose ubu byavuye ku bihumbi 10 Frw bishyirwa ku bihumbi 5 Frw.

Uretse kugabanya ikiguzi cy’ibikoresho bya Canal+, ’installation yabyo nayo yakuwe ku bihumbi 10 Frw ishyirwa ku bihumbi 5 Frw mu gihugu hose.

Si abakiliya bashya gusa kuko abasanganywe dekoderi za Canal+ nabo bashyiriweho poromosiyo, aho ifatabuguzi ryose uguze uhabwa iminsi 14 yo kureba amashene yose.

Iyi poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 11 Werurwe 2022 ikazarangira tariki 31 Werurwe 2022.

Uretse amashene y’imikino, amakuru, amafilime n’andi agenewe abana, muri iyi minsi Canal+ ifite byinshi bizafasha abantu kuryoherwa na serivise zabo.

Ikindi gishya CANAL+ Rwanda yashyize hanze ni Application ya ‘My CANAL’.

Irimo uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha umuntu utunze telefoni zigezweho kureba televiziyo akoresheje iyo ‘app’, ikaba iboneka kuri Google store cyangwa Apple Store.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ mu Rwanda, Sophie, Tchatchoua yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufasha abakiliya bacikanwe na poromosiyo zashize kugira ngo nabo bashobore kuza mu muryango mugari wa CANAL+Rwanda.

Ati: “Uhereye ku biganiro birimo amafilime meza, imipira nka Champions League ndetse n’irushanwa rya Basket (BAL) riri kunyura kuri Canal+, Umunyarwanda wese yakagombye kudacikwa n’aya mahirwe ya poromosiyo.”

Umuyobozi wa mu Rwanda Sophie TCHATCHOUA yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufasha abakiliya bacikanywe na poromosiyo zashize kugira ngo nabo bashobore kuza mu muryango mugari wa CANAL+Rwanda
Canal+ yatangije poromosiyo nshya ‘Hahiye’ ihananura ibiciro
Ni umuhango witabiriwe na Platini na Riderman

Special pages
. . . . . .