00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wisdom School yatangiye kwandika abazayigamo mu mwaka w’amashuri 2022/2023

Mu gihe umwaka w’amashuri 2022/2023 ubura igihe gito ngo utangire, ubuyobozi bw’Ishuri Mpuzamahanga, Wisdom School, riri mu Karere ka Musanze bwatangiye kwandika abanyeshuri bazaryigamo bizezwa guhabwa uburezi n’uburere biri ku rwego rushimishije.

Ubuyobozi bwa Wisdom School buvuga ko bwiteguye kwakira abana bose kuva mu mashuri y’incuke n’abanza ku mashami yayo yose, ayisumbuye (O" level na A’ level Sciences combinations) kandi ko icyo bushyize imbere ari ukurera umwana akaba yuzuye muri byose haba mu bumenyi, uburere no guhangana n’ikibazo cyose yahura nacyo ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri Wisdom School, Bizimana Evariste, yavuze ko ubumenyi batanga mu bumenyingiro, barenzaho kugaragaza ibyo bashoboye kugira ngo umwana uhiga abe azi neza ibyo yiga no kubibyaza umusaruro.

Yagize ati "Ubundi integanyagisho y’u Rwanda iteganya kwiga mu magambo (Theory) n’ishyirwa mu ngiro (Practice). Turenga ishyirwa mu ngiro tukajya mu kubyaza umusaruro ishyirwa mu ngiro birenze intego y’iryo somo. Ibyo bakora hano bifasha ko umwana uvuye hano aba azi kwihangira umurimo."

"Twe twigisha abanyeshuri bazaba ba rwiyemezamirimo, utazaba umutwaro w’igihugu cyangwa uw’umuryango. Ni ukuvuga ngo umubyeyi uduhaye umwana we aba yiteganyirije biratubabaza iyo tubonye umuntu warangije amashuri yisumbuye ugasanga yagiye kuba umuyede, yiriwe muri za televiziyo, kwirirwa abunga kandi akwiye kuba yarize icyo ashobora gukora kigatanga akazi kuri benshi."

Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, ashimira ababyeyi bafashe iya mbere bakabagana agashishikariza n’abandi kubazanira ababyeyi bagafatanya kubarerera abana kuko intego yabo ari ukugira umwana ufite ubumenyi buhagije kandi uzi no kububyaza umusaruro azana impinduka zikenewe aho ari hose.

Yagize ati "Mbere ya byose turashimira ababyeyi batugannye bakaduha abana babo, bo bamaze kubona ko Wisdom School ari ntagereranywa. Turasaba n’abandi babyeyi kutugana bakaduha abana babo. Intego yacu ni ukurera umwana ushobora kuba ahantu ahaho hose ku Isi kandi akagira impinduka zifatika ahazana."

Ubuyobozi bwa Wisdom School buvuga ko kubera ibyifuzo by’ababyeyi batari bake batanze ubusabe bwabo bw’uko bakwegerezwa iri shuri hafi, bugiye gufungura amashami muri Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Ngororero, Karongi, Nyamasheke na Rusizi kugira ngo bafashe n’abana baho bagorwaga no kugera aho yari ifite amashami.

Wisdom School ni Ishuri Ryigenga riherereye mu Karere ka Musanze rikagira amashami mu Turere twa Rubavu i Mahoko, Nyabihu ku Mukamira n’irya Burera. Kuva ryatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri bagera ku 1416 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga.

Wisdom School yatangiye kwandika abazayigamo mu mwaka w’amashuri 2022/2023

Special pages
. . . . . .