00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Fortebet basuye Urwibutso rwa Gisozi bahiga guhangana n’abagoreka amateka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 April 2024 saa 02:45
Yasuwe :

Abakozi ba Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Fortebet, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kugaragariza urubyiruko amateka yaranze igihugu no kurushishikariza guhangana n’abayagoreka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mata 2024, aho aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.

Nyuma yo kwerekwa amateka atandukanye, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside.

Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku Rwibutso rwa Kigali, Twizerimana Oscar, yashimiye Fortebet ku gikorwa yateguye cyo Kwibuka ko ari ingirakamaro kandi bitanga umusaruro no ku bandi.

Yagize ati “Turabizi si ibigo byinshi bibishyira [Kwibuka] muri gahunda, kuba mwarafashe umwanya ndetse mukanabikora ni imwe mu mpamvu zituma buri wese abasha kwiga. Si ibyo gusa ahubwo dufite n’icyizere ko ejo hazaza hanyu n’ahabandi bari mu kigero nk’icyanyu hazaba heza.”

“Tubashimira umusanzu wanyu mu kudufasha gusana no kuvugurura Urwibutso kugira ngo ruhore rumeze neza mu rwego rwo kwigisha n’abandi baza kurusura. Tudafite abafatanyabikorwa nkamwe ntitwabasha kurwitaho.”

Rugaju Reagan usanzwe ari ’brand ambassador’ wa Fortebet yagaragaje ko igikorwa cyo Kwibuka gikwiriye kuba icya buri wese cyane cyane urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho izi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iki gikorwa gikwiye kuba intambwe ku rubyiruko rwifuza kumenya amateka ya Jenoside. Ibyo bituma rwongera kwiyibutsa ko rukwiriye kuvuga ngo ibyabaye ntibizongere kuba.”

“Aya mahano yabaye akwiye guhindura imitekerereze y’urubyiruko rutazi neza uburemere bw’amabi yabaye mu Rwanda. Icyo gihe ni bwo bazagira imbaraga zo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza ruzira amacakubiri.”

Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, yavuze ko intego y’iki gikorwa ari ugufasha urubyiruko kubona amasomo rujya kwigisha bagenzi babo badafite amahirwe yo kugera aho amateka y’u Rwanda ari.

Ati “Twagira ngo dukomeze tumenyeshe abatari bazi amateka kandi n’abayazi bayasigasire. Mwe muhagarariye abandi hari ibyo mwabonye kandi mwagenda mubabwira. Aha ntitwaje gutembera, ni ukwibuka Abatutsi bakorewe Jenoside mu 1994.”

“Amateka twasanze atubwira ko ari urubyiruko rwifashishijwe. Kuba Fortebet yaje hano tugomba guhora tuvuga ‘Hora Rwanda’.”

Ni ku nshuro ya gatatu Fortebet isura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Abakozi ba Fortebet bagize uruhare mu gucana urumuri rw'icyizere cy'ejo hazaza h'Abanyarwanda
Abakozi ba Fortebet bafashe umwanya wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, nawe yacanye urumuri rw'icyizere
Ubutumwa bw'abaterankunga bwifashishwa mu gutunganya Urwibutso
Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, yatanze ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside
Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside hafashwe umwanya wo gutekereza ku kusa ikivi cyabo
Abakozi ba Fortebet bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi 250
Abakozi ba Fortebet basobanuriwe amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akora ku marangamutima ya benshi
Amahirwe urubyiruko rwa Fortebet rwabonye yo kwiga amateka bikwiye kuba inyungu ku batabasha kugera aho Urwibutso rwa Jenoside ruri
Abakozi ba Fortebet bifatanyije n'abandi Banyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mbere kuzengurutswa ibice bigize Urwibutso rwa Kigali babanje kuganirizwa ku mateka mu ncamake
Kwiga amateka bikwiriye kuba intambwe yo guhindura imitekerereze y'abayibeshyaho
Abakozi bose ba Fortebet bageze ku Rwibutso rwa Kigali mu masaha ya nimugoroba
Rugaju Reagan usanzwe ari 'brand ambassador' wa Fortebet yagaragaje ko Kwibuka bikwiye kuba umukoro wa buri wese
Urwibutso rwa Jenoside ruri gusurwa cyane mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bazize Jenoside

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .