Uyu munsi wiswe “Umunsi wa Siporo muri Cogebanque,” wabaye ku Cyumweru, tariki 2 Nyakanga 2023. Wari ugamije gufasha no gushishikariza abakozi bayo gukora siporo mu mikino itandukanye irimo Volleyball, Basketball, Koga n’Umupira w’Amaguru.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yashimangiye ko siporo ari ingenzi cyane mu buzima bw’abakozi.
Yagize ati “Mu gihe duteraniye hano ku munsi wahariwe siporo muri Cogebanque, nongeye gutekereza ku masomo y’ingirakamaro siporo itwigisha harimo gukorera hamwe, kwihangana, no guharanira kuba indashyikirwa. Siporo ntidufasha kugira ubuzima buzira umuze gusa, ahubwo yimakaza n’ubucuti ndetse ikatwigisha no gushyira hamwe.’’
"Uyu munsi washyizweho kugira ngo twese hamwe tubashe kugera ku ntsinzi ihambaye haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe binyuze mu mikino ya siporo.’’
Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Cogebanque, Rwelinyange Jean Bosco, yavuze ko iyi mikino itegurwa mu rwego rwo gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza kugira ngo babashe gutanga umusaruro no gusabana.
Ati "Uretse kuba mu kwezi kwa Kanama hazatangira irushanwa rihuza amabanki. Iyi mikino tunayitegura mu rwego rwo gufasha no gushishikariza abakozi bacu gukora siporo bituma bagira ubuzima bwiza bityo bagatanga umusaruro. Ikindi bibafasha kumenyana no gusabana bakumva ko bose bakorera ku ntego imwe.”
Amakipe azaserukira Cogebanque yasabwe kuzitwara neza kugira ngo azayiheshe ishema ryo kwegukana igikombe.
Mu mikino itandukanye yabaye, mu mupira w’amaguru Ikipe y’Iburengerazuba yatsinze iy’Iburasirazuba ibitego 3-1, muri Basketball Uburengerazuba bwatsinze Uburasirazuba amanota 43-25, muri Volleyball ikipe y’Iburasirazuba yisubiyeho itsinda iyo mu Burengero bwaryo amaseti 3-0.
Mu mikino y’abantu ku giti cyabo, Rukundo Dieudonné, yabaye uwa mbere mu koga metero 50, mu gihe Iradukunda Joselyne yahize abandi bagore mu koga metero 25.
Iyi banki kandi igeze kure n’imyiteguro y’irushanwa itera inkunga muri Tennis “Cogebanque Tennis Open 2023” riteganyijwe kuba ku nshuro yaryo ya karindwi ku wa 7-16 Nyakanga 2023.
Mu myaka 24 imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kwegereza serivisi abagana iyi banki. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza hirya no hino mu gihugu.
Izindi serivisi itanga zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”). Hari kandi ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 hirya no hino ku Isi.
Amafoto: Iturize Gisèle Marie Clémence
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!