Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, rizitabirwa n’abakinnyi barenga 150 bagabanyije mu byiciro bitanu. Rizakinwa kuva ku wa 7 Nyakanga, risozwe ku wa 15 Nyakanga 2023 ribere muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga.
Umuyobozi wa Cogebanque Tennis Open, Kabeza Eric, usanzwe ari Umunyamabanga ushinzwe Tennis muri CSK, yavuze ko ibyiciro biri gukinwa uyu mwaka birimo icy’abakina ari umwe, icya babiri mu bagabo n’abagore n’abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare.
Yagize ati “Ni irushanwa ririmo abakinnyi benshi barenze ku mubare twari dusanzwe twakira. Nk’uko bisanzwe buri mwaka irushanwa rigira agashya. Uyu mwaka rero harimo amakipe aturutse mu bindi bihugu bituranyi bitari bisanzwe bibaho.’’
Amakipe yatumiwe aturutse mu Rwanda harimo CSK, Nyarutarama, Remera, APR, Kanombe, Musanze, Butare, Kaminuza y’u Rwanda, Cimerwa. Ayavuye hanze arimo ay’i Burundi, Uganda na Kenya.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko iri rushanwa ari ingenzi cyane kuko ribafasha kwegera abakiliya ba banki no guteza imbere siporo.
Yagize ati “Ubufatanyabikorwa bwacu muri iri rushanwa ni uguteza imbere siporo ndetse no kubungabunga ubuzima. Binyuze muri ryo, dufite intego zo kuzamura Tennis mu Rwanda ndetse tukanamenyekanisha ibikorwa bya banki yacu. Twishimiye kandi gutera inkunga CSK Tennis Club mu ntego ifite zo kuzamura Tennis muri baturarwanda.”
Iyamuremye Antoine Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye kuri Cogebanque.
Yagize ati “Iri rushanwa ridufasha kwamamaza ibikorwa na serivisi zacu ku bakinnyi n’abakunzi ba Tennis kandi umusaruro ni mwiza.”
Umwaka ushize Cogebanque Tennis Open yatwawe na Muhire Joshua mu bagabo babigize umwuga ndetse na Tuyisenge Olive mu bagore.
By’umwihariko abazitabira Cogebanque Tennis Open 2023 bazasobanurirwa serivisi zitandukanye zirimo imiterere y’inguzanyo yagenewe abahinzi n’aborozi [Agribusiness Loan], iyagufasha kubyaza umusaruro inzu yawe [Home Equity Release], ibijyanye n’ishoramari mu bucuruzi [Trade Finance], inzira zifashisha ikoranabuhanga n’izindi.
Ukeneye izo serivisi agana ishami rya Cogebanque cyangwa akaba yahamagara umurongo wa Cogebanque utishyurwa 5050, agahabwa ibisobanuro birambuye.
Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Iyi banki kandi, itanga serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”), Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
Amafoto: Iturize Gisèle Marie Clémence
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!