00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irakunda Elsa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 January 2018 saa 05:40
Yasuwe :

Iradukunda Elsa ni umukobwa muremure w’inzobe ushinguye, ukunda guseka akagira amenyo yererana mu ishinya nziza y’umukara, aherutse gukora amateka akomeye agirwa Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017.
Yabyawe na Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.
Iradukunda Elsa areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76cm) akaba apima (...)

Iradukunda Elsa ni umukobwa muremure w’inzobe ushinguye, ukunda guseka akagira amenyo yererana mu ishinya nziza y’umukara, aherutse gukora amateka akomeye agirwa Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017.

Yabyawe na Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.

Iradukunda Elsa areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76cm) akaba apima ibiro 50. Arasatira imyaka 20 y’amavuko kuko yavutse kuwa 25 Werurwe 1998, avuka mu muryango w’abana umunani[abakobwa batandatu n’abahungu babiri] akaba ari uwa kane.

Mu ijoro rya taliki 25 Gashyantare 2017 Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iradukunda Elsa avuga adategwa indimi eshatu, Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda. Yari ahagarariye Intara y’u Burengerazuba, ntiyashyirwaga mu majwi y’abashoboraga gutsinda gusa ngo ‘mu mutima we yiyumvagamo gusoza irushanwa ahesheje ishema umuryango’.

Yavuze ko yatangiye kwiyumvamo ubushobozi bwo kuzaba Nyampinga akiri muto gusa yafashe umwanzuro ko agomba kuziyamamaza mu mwaka wa 2013 ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - MISS RWANDA MU MYAKA ISHIZE

Nimwiza Meghan
15/01/20 - 09:03
Liliane IRADUKUNDA
15/01/20 - 09:02
Miss Mutesi Jolly
06/01/18 - 05:41
Kundwa Doriane
05/01/18 - 05:41
Akiwacu Colombe
04/01/18 - 05:41
Kayibanda Mutesi Aurore
03/01/18 - 05:40
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .