Iradukunda Elsa ni umukobwa muremure w’inzobe ushinguye, ukunda guseka akagira amenyo yererana mu ishinya nziza y’umukara, aherutse gukora amateka akomeye agirwa Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017.
Yabyawe na Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.
Iradukunda Elsa areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76cm) akaba apima ibiro 50. Arasatira imyaka 20 y’amavuko kuko yavutse kuwa 25 Werurwe 1998, avuka mu muryango w’abana umunani[abakobwa batandatu n’abahungu babiri] akaba ari uwa kane.
Mu ijoro rya taliki 25 Gashyantare 2017 Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iradukunda Elsa avuga adategwa indimi eshatu, Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda. Yari ahagarariye Intara y’u Burengerazuba, ntiyashyirwaga mu majwi y’abashoboraga gutsinda gusa ngo ‘mu mutima we yiyumvagamo gusoza irushanwa ahesheje ishema umuryango’.
Yavuze ko yatangiye kwiyumvamo ubushobozi bwo kuzaba Nyampinga akiri muto gusa yafashe umwanzuro ko agomba kuziyamamaza mu mwaka wa 2013 ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
TANGA IGITEKEREZO