00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kundwa Doriane

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 January 2018 saa 05:41
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, icyo gihe yegukanye amakamba abiri arimo ikamba nyamukuru mu irushana rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Ku itariki ya 21 Mata 1995 nibwo Kundwa Doriane yabonye izuba. Yavukiye i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali. Ni bucura mu muryango w’abakobwa bane bavukana. Iwabo ni bucura, hanyuma akaba avukana n’abakobwa batatu.
Yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, iwabo hakaba ari Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Muri iri rushanwa yari (...)

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, icyo gihe yegukanye amakamba abiri arimo ikamba nyamukuru mu irushana rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Ku itariki ya 21 Mata 1995 nibwo Kundwa Doriane yabonye izuba. Yavukiye i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali. Ni bucura mu muryango w’abakobwa bane bavukana. Iwabo ni bucura, hanyuma akaba avukana n’abakobwa batatu.

Yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, iwabo hakaba ari Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Muri iri rushanwa yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Mu muhango wa nyuma w’iri rushanwa, yari yaherekejwe na se Kanuma Gaspard ndetse na nyina.

Kanuma icyo gihe yabwiye IGIHE ati, ’ni cyo twaharaniye turi ababyeyi, gutoza abana umuco, uburere bwiza no kubafata neza ngo bagaragare neza. Tumwitezeho ko azagira icyo ageza ku gihugu.’

Ubu, Miss Kundwa Doriane asigaye aba mu Ntara ya Ontario muri Canada yahageze mu mpera za 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - MISS RWANDA MU MYAKA ISHIZE

Nimwiza Meghan
15/01/20 - 09:03
Liliane IRADUKUNDA
15/01/20 - 09:02
Irakunda Elsa
07/01/18 - 05:40
Miss Mutesi Jolly
06/01/18 - 05:41
Akiwacu Colombe
04/01/18 - 05:41
Kayibanda Mutesi Aurore
03/01/18 - 05:40
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .