Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, icyo gihe yegukanye amakamba abiri arimo ikamba nyamukuru mu irushana rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Ku itariki ya 21 Mata 1995 nibwo Kundwa Doriane yabonye izuba. Yavukiye i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali. Ni bucura mu muryango w’abakobwa bane bavukana. Iwabo ni bucura, hanyuma akaba avukana n’abakobwa batatu.
Yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, iwabo hakaba ari Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Muri iri rushanwa yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.
Mu muhango wa nyuma w’iri rushanwa, yari yaherekejwe na se Kanuma Gaspard ndetse na nyina.
Kanuma icyo gihe yabwiye IGIHE ati, ’ni cyo twaharaniye turi ababyeyi, gutoza abana umuco, uburere bwiza no kubafata neza ngo bagaragare neza. Tumwitezeho ko azagira icyo ageza ku gihugu.’
Ubu, Miss Kundwa Doriane asigaye aba mu Ntara ya Ontario muri Canada yahageze mu mpera za 2016.
TANGA IGITEKEREZO