Miss Rwanda 1994, Uwera Dalila yatowe tariki ya 17 Ukuboza 1993 yambikwa ikamba ubwo yari umunyeshuri muri IFAK, ahembwa ibihembo bifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda y’icyo gihe.
Miss Uwera Dalila asigaye atuye mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’uwari umugabo we Dirk, bafitanye umwana w’umukobwa. Kuwa 27 Ukuboza 2013 Umubiligi Dirk yatanze inkwano mu muryango wa Miss Uwera Dalila baranasezerana, ibirori byabereye i Nyarutarama muri The Manor.
Ubu Miss Uwera Dalila yatandukanye na Dirk, mu mwaka wa 2017 byatangajwe ko agiye gukora ubukwe bwa kabiri.
Igikorwa cyo gutora Miss Rwanda cyatangiye mu 1992 ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi iki gikorwa cyongeye kuba mu 2009 ubwo hatorwa Miss Bahati Grace uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITEKEREZO